YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 9

9
Abimeleki yica bene se bose, Yotamu wenyine arokoka
1Abimeleki mwene Yerubāli ajya i Shekemu kwa ba nyirarume, avugana na bo n'abo mu rugo rwa sekuru ubyara nyina arababwira ati 2“Ndabinginze mumbarize ab'i Shekemu bose muti ‘Icyabamerera neza ni uko mwatwarwa n'abahungu ba Yerubāli bose uko ari mirongo irindwi, cyangwa ni uko mwatwarwa n'umwe?’ Kandi mwibuke ko ndi amaraso yanyu, kandi ndi ubura bwanyu.”#amaraso . . . bwanyu: mu Ruheburayo biranditswe ngo, igufwa ryanyu n'umubiri wanyu. 3Ba nyirarume bamuvugira ayo magambo yose imbere y'ab'i Shekemu bose, ab'i Shekemu bumva bemeye gukurikira Abimeleki baravuga bati “Koko ni mwishywa wacu.” 4Nuko bamuha ibice by'ifeza mirongo irindwi bakuye mu ndaro ya Bāliberiti, Abimeleki abigurira abantu b'inguguzi bakubagana, baramukurikira. 5Ajya kwa se kuri Ofura asanga bene se bateraniyeyo, ari bo bene Yerubāli. Bose uko ari mirongo irindwi abicira ku gitare, ariko Yotamu umuhererezi wa Yerubāli ararokoka, kuko yari yihishe.
Yotamu abacira umugani w'umwami w'ibiti
6Nuko abagabo bose b'i Shekemu bateranira hamwe n'ab'inzu ya Milo bose, barahaguruka bimikira Abimeleki i Shekemu munsi y'igiti cy'umwela, cyari cyateweho.
7Rubanda babibwira Yotamu, aragenda ahagarara mu mpinga y'umusozi w'i Gerizimu, arabakomēra n'ijwi rirenga aravuga ati “Yemwe ab'i Shekemu mwe, nimunyumve Imana na yo ibumve. 8Kera ibiti byari bigiye kwiyimikamo umwami ngo abitegeke, byinginga igiti cy'umwelayo biti ‘Ujye udutegeka.’ 9Ariko umwelayo urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kūbaha Imana n'abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’ 10Maze ibiti byinginga umutini biti ‘Ngwino udutegeke.’ 11Ariko umutini urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa uburyohe bwanjye n'imbuto zanjye nziza, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’ 12Maze ibiti byinginga umuzabibu biti ‘Ngwino udutegeke.’ 13Umuzabibu urabibaza uti ‘Mbese narekeshwa vino yanjye inezeza Imana n'abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y'ibiti?’ 14Ibiti byose biherako byinginga umufatangwe biti ‘Ngwino udutegeke.’ 15Umufatangwe usubiza ibiti uti ‘Ubwo mushaka kunyimika ngo mbe umwami wanyu nyakuri, muze mwiringire igicucu cyanjye. Niba bitari iby'ukuri, umuriro uzava mu mufatangwe umareho imyerezi y'i Lebanoni.’ ”
16Yotamu yongera kubabaza ati “Mbese mwakoze iby'ukuri, mwakiranutse ko mwimitse Abimeleki? Mwagiriye neza Yerubāli n'abo mu nzu ye, mwamukoreye nk'uko yari akwiriye gukorerwa? 17Data yabarwaniraga ahaze amagara ye, akabakiza amaboko y'Abamidiyani. 18None mwahagurukiye inzu ya data, abahungu be mirongo irindwi mwabiciye ku gitare, mwimika Abimeleki umwana w'umuja we kugira ngo abe umwami w'ab'i Shekemu, kuko ari mwene wanyu. 19Niba ubu mukoreye Yerubāli n'ab'inzu ye iby'ukuri n'ibyo gukiranuka, nuko nimunezererwe Abimeleki, na we abanezererwe. 20Ariko niba atari ko biri, umuriro uve kwa Abimeleki urimbure ab'i Shekemu n'ab'inzu ya Milo, kandi umuriro uve mu b'i Shekemu no mu b'inzu ya Milo, urimbure Abimeleki.” 21Nuko Yotamu arirukanka arahunga, ajya i Bēri agumayo kuko yatinyaga Abimeleki mwene se.
Imana yitura Abimeleki n'ab'i Shekemu inabi bagiriye bene Yerubāli
22Abimeleki amara imyaka itatu ari we mutegeka w'Abisirayeli. 23Nuko Imana itegeka umwuka uyobya kujya ateranya Abimeleki n'ab'i Shekemu. Ab'i Shekemu baherako bagambanira Abimeleki, 24kugira ngo urugomo bagiriye bene Yerubāli mirongo irindwi n'amaraso yabo bijye kuri Abimeleki mwene se we wabishe, no ku b'i Shekemu bamutije amaboko kwica bene se. 25Nuko ab'i Shekemu bashyiraho abantu bo kumwubikirira mu mpinga z'imisozi, kandi bahamburira abagenzi benshi banyura muri iyo nzira, maze babiregera Abimeleki.
26Nuko Gāli mwene Ebedi azana na bene se bajya i Shekemu, ab'i Shekemu baherako baramwiringira. 27Bukeye bajya mu mirima basarura inzabibu zabo barazivunga, barishīma cyane, binjira mu ngoro y'ikigirwamana cyabo, bararya baranywa, baherako bavuma Abimeleki. 28Nuko Gāli mwene Ebedi aravuga ati “Abimeleki ni nde, kandi Shekemu ni nde, icyatuma tumukorera? Si we mwene Yerubāli, na Zebuli si we umutwarira? Nuko nimukorere Hamori se wa Shekemu, ariko ni iki gituma dukorera Abimeleki? 29Icyampa akaba ari jye ubategeka, nakuraho Abimeleki! Nabwira Abimeleki nti ‘Ongeza ingabo zawe usohoke.’ ”
30Zebuli umutware w'umudugudu yumvise amagambo ya Gāli mwene Ebedi, ararakara cyane. 31Atuma intumwa kwa Abimeleki rwihishwa ati “Gāli mwene Ebedi na bene se baje i Shekemu, kandi barakugandishiriza umusozi. 32None hagurukana n'abantu muri kumwe, muze nijoro mwubikirire mu mirima. 33Ariko ejo mu gitondo kare izuba rirashe, muzahaguruke musakize umudugudu. Nuko Gāli n'abo bari kumwe nibaza kukurwanya, uzabone kubagirira uko ushoboye.”
34Nuko Abimeleki ahagurukana n'ingabo ze zose zari kumwe na we, bagenda nijoro bubikirira i Shekemu bigabanijemo imitwe ine. 35Maze Gāli mwene Ebedi arasohoka ahagarara imbere y'irembo ry'umudugudu. Abimeleki n'abo bari kumwe bahaguruka mu gico. 36Nuko Gāli ababonye abwira Zebuli ati “Dore bariya bantu bamanuka mu mpinga z'imisozi!”
Zebuli aramusubiza ati “Ubonye ibicucu by'imisozi ukagira ngo ni abantu.”
37Ariko Gāli yongera kuvuga ati “Dore hariho abantu baturutse mu mabanga, kandi umutwe umwe uturutse mu nzira yo ku mwela w'abapfumu.”
38Zebuli aherako aramubwira ati “Kwa kwirarira kwawe kuri he?#Kwa . . . he?: mu Ruheburayo byanditswe ngo, Akanwa kawe kari he? Kuko wavuze uti ‘Abimeleki ni nde, bigatuma tumukorera?’ Bariya si ba bantu wasuzuguraga? None ngaho sohoka urwane na bo.” 39Nuko Gāli arangaza imbere y'ingabo z'i Shekemu, ajya kurwana na Abimeleki. 40Abimeleki aramwirukana aramuhunga, hakomereka benshi inzira yose kugeza no ku irembo mu muharuro. 41Abimeleki aguma kuri Aruma, maze Zebuli yirukana Gāli na bene se kugira ngo batongera gutura i Shekemu.
42Nuko bukeye bwaho abantu bajya mu mirima, Abimeleki arabibwirwa. 43Aherako ajyana ingabo ze, azicamo imitwe itatu bubikirira mu mirima, nuko arungurutse abona abantu bava mu ngo, babahagurukiramo barabica. 44Maze Abimeleki n'abo muri ya mitwe bari kumwe baravuduka bahagarara ku irembo ry'umudugudu. Nuko imitwe ibiri yo muri iyo mitwe iturumbukira ku bantu bose bagiye mu misozi, barabica. 45Maze Abimeleki yiriza uwo munsi arwanya umusozi, yica bene wo arawuhindūra, maze asenya umudugudu awunyanyagizamo umunyu.
46Nuko abantu bose bo mu munara w'i Shekemu bumvise ibyo, banyegera mu nzu yo hasi munsi y'indaro ya Eliberiti. 47Babwira Abimeleki yuko abantu bose bo mu munara w'i Shekemu bateranye. 48Nuko Abimeleki azamukana umusozi Salumoni n'abantu bari kumwe bose, maze Abimeleki yenda intorezo atema ishami ry'igiti, arariterura ariterera ku rutugu, abwira abari kumwe na we ati “Nimutebuke, uko mubona nkoze abe ari ko mukora namwe.” 49Nuko umuntu wese muri bo atema ishami ry'igiti bakurikira Abimeleki, bayarunda kuri ya nzu bayibatwikiramo. Nuko abantu bo mu munara w'i Shekemu bapfuye, abagabo n'abagore umubare wabo bari nk'igihumbi.
50Abimeleki aherako ajya i Tebesa agandikayo, arahatsinda. 51Ariko muri uwo mudugudu harimo umunara ukomeye. Ni ho abantu bose b'uwo mudugudu bahungiye, abagabo n'abagore, barikingirana, burira hejuru y'uwo munara. 52Abimeleki ajya kuri uwo munara arawusakiza, yegera urugi rwawo ngo arutwike. 53#2 Sam 11.21 Nuko umugore wo muri bo atera Abimeleki ingasire mu gahanga, arakamena. 54Uwo mwanya Abimeleki ahamagara umusore umutwaje intwaro ati “Kura inkota yawe unyice, hatagira uvuga yuko nishwe n'umugore.” Uwo musore aramusogota arapfa. 55Abantu ba Isirayeli babonye yuko Abimeleki apfuye barataha, umuntu wese ajya iwe.
56Uko ni ko Imana yituye Abimeleki inabi yagiriye se, ubwo yicaga bene se mirongo irindwi, 57kandi inabi yose y'ab'i Shekemu Imana irayibitura, kandi umuvumo wa Yotamu mwene Yerubāli ubageraho.

Currently Selected:

Abacamanza 9: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy