YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 21

21
Abisirayeli babonera Ababenyamini abagore
1Kandi Abisirayeli bari bararahiriye i Misipa bati “Nta muntu n'umwe muri twe uzashyingira Umubenyamini umukobwa we.” 2Nuko abantu bose basubira i Beteli, bicara imbere y'Imana bageza nimugoroba barira batera hejuru cyane, 3barabaza bati “Uwiteka Mana y'Abisirayeli, ni iki gituma tubura umuryango umwe mu Bisirayeli?”
4Nuko bukeye bwaho bazinduka kare, bahubaka igicaniro batamba ibitambo byoswa, n'ibitambo by'ishimwe yuko bari amahoro. 5Abisirayeli barabaza bati “Mu miryango yose y'Abisirayeli utaje mu iteraniro ry'Uwiteka ni nde?” Kuko bari barahiye indahiro ikomeye ku muntu wese utazaza gusenga Uwiteka i Misipa bati “Ni ukuri azicwa.” 6Nuko Abisirayeli baricuza ku bw'Ababenyamini bene wabo baravuga bati “Uyu munsi hariho umuryango uciwe muri Isirayeli. 7Tubigenze dute ngo dushakire abacitse ku icumu abagore, kandi ko twarahiye imbere y'Uwiteka ko tutazabashyingira abakobwa bacu?”
8Nuko barabaza bati “Mu miryango y'Abisirayeli utazamutse gusenga Uwiteka i Misipa ni uwuhe?” Babona ko nta muntu wavuye i Yabeshi y'i Galeyadi, ngo aze mu ngando aho bateraniye, 9kuko ubwo abantu bari bamaze kubarwa, nta wo mu baturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi wari uhari. 10Nuko iteraniro ritumayo abantu inzovu imwe n'ibihumbi bibiri barusha abandi kuba intwari, barabategeka bati “Nimugende mwicishe inkota abaturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi, mubicane n'abagore n'abana babo. 11Uko abe ari ko muzabigenza rwose, umugabo wese n'umugore wese waryamanye n'umugabo muzabarimbure.” 12Nuko muri abo baturage b'i Yabeshi y'i Galeyadi, babonayo abakobwa b'inkumi magana ane batararyamana n'abagabo, babazana mu ngando z'i Shilo mu gihugu cy'i Kanāni.
13Nuko iteraniro ryose rituma ku Babenyamini bari ku gitare cya Rimoni, babaha ihumure. 14Ubwo ngubwo Ababenyamini baragaruka, Abisirayeli babashyingira abo bakobwa bakijije mu bagore b'i Yabeshi y'i Galeyadi, ariko ntibabakwira.
15Nuko abantu baricuza ku bw'Ababenyamini, kuko Uwiteka yari yaciye icyuho mu miryango y'Abisirayeli. 16Nuko abakuru b'iteraniro barabaza bati “Tuzabigenza dute ngo dushakire abasigaye, ko abagore barimbutse mu Babenyamini?” 17Baravuga bati “Hakwiriye kubaho gakondo y'Ababenyamini bacitse ku icumu, kugira ngo hatagira umuryango uzimanganywa mu Bisirayeli. 18Ariko ntitubasha kubashyingira abakobwa bacu, kuko twarahiye tuti ‘Havumwe uzashyingira Umubenyamini.’ ”
19Maze baravuga bati “Uko umwaka utashye, hariho umunsi mukuru w'Uwiteka i Shilo iri ikasikazi y'i Beteli, mu ruhande rw'iburasirazuba rw'inzira iva i Beteli ikajya i Shekemu, ikusi y'i Lebona.” 20Nuko bategeka Ababenyamini barababwira bati “Nimugende mwubikirire mu mizabibu. 21Nuko nimubona abakobwa b'i Shilo basohotse kujya kubyina mu birori byabo, muzahereko muve mu mizabibu, umuntu wese afate umukobwa mu b'i Shilo abe umugore we, muhereko musubire muri gakondo ya Benyamini. 22Nuko ba se cyangwa bene wabo nibaza kuturegera tuzababwira tuti ‘Mubaduhere ubuntu kuko umuntu wese tutamuboneye umugore muri ya ntambara. Ubwo mutababahaye ntimuriho urubanza.’ ”
23Nuko Ababenyamini babigenza uko bohejwe, binyagira abageni mu babyinnyi nk'uko umubare wabo wari uri barabajyana. Baragenda basubira muri gakondo yabo, bongera kubaka imidugudu bayibamo. 24Nuko Abisirayeli baherako bavayo, umuntu wese ajya mu muryango w'iwabo no mu nzu ye, bose bavayo basubira muri gakondo zabo.
25 # Abac 17.6 Ariko icyo gihe Abisirayeli nta mwami bari bafite, kandi umuntu wese yitegekaga uko ashatse.

Currently Selected:

Abacamanza 21: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy