YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 10

10
Abisirayeli bongera gucumura ku Uwiteka
1Hanyuma ya Abimeleki, Tola mwene Puwa mwene Dodo wo mu muryango wa Isakari ahaguruka gukiza Abisirayeli. Yari atuye i Shamiri mu gihugu cy'imisozi miremire ya Efurayimu. 2Amara imyaka makumyabiri n'itatu ari umucamanza mu Bisirayeli, aherako arapfa bamuhamba i Shamiri.
3Hanyuma ye hahaguruka Yayiri w'Umunyagaleyadi, amara imyaka makumyabiri n'ibiri ari umucamanza w'Abisirayeli. 4Kandi yari afite abahungu mirongo itatu bagendera ku byana by'indogobe mirongo itatu, kandi batwaraga imidugudu mirongo itatu iri mu gihugu cya Galeyadi, yitwaga Havotiyayiri, n'ubu ni ko icyitwa. 5Nuko Yayiri arapfa bamuhamba i Kamoni.
6Ariko Abisirayeli bongera gukora ibyangwa n'Uwiteka, bakorera Bāli na Ashitaroti, n'imana z'i Siriya n'imana z'i Sidoni n'imana z'i Mowabu, n'imana z'Abamori n'imana z'Abafilisitiya, bimūra Uwiteka ntibongera kumukorera. 7Uwiteka ni ko kurakarira Abisirayeli uburakari bwaka nk'umuriro, abahāna mu maboko y'Abafilisitiya no mu y'Abamoni. 8Muri uwo mwaka baburabuza Abisirayeli barabahata, bamara imyaka cumi n'umunani bagirira nabi Abisirayeli bose bo hakurya ya Yorodani mu gihugu cy'Abamori i Galeyadi. 9Hanyuma Abamoni bambuka Yorodani kurwanya Abayuda n'Ababenyamini n'ab'inzu ya Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane.
10Abisirayeli baherako batakambira Uwiteka baravuga bati “Twagucumuyeho kuko twakwimūye uri Imana yacu, tugakorera za Bāli.”
11Uwiteka abaza Abisirayeli ati “Si jye wabakijije Abanyegiputa n'Abamori, n'Abamoni n'Abafilisitiya? 12Kandi Abasidoni n'Abamaleki n'Abanyamawoni babahataga, muntakambiye mbakiza amaboko yabo. 13Ariko ubwo mwanyimūye mugakorera izindi mana, sinzongera kubakiza ukundi. 14Nimugende mutakambire imana mwitoranirije, abe ari zo zibarengera mu gihe cy'ubwihebe byanyu.”
15Abisirayeli batakira Uwiteka bati “Twaracumuye koko, noneho utwigirire uko ushaka, ariko turakwingize utwikirize kuri iki gihe gusa.” 16Baherako bakura ibigirwamana by'abanyamahanga hagati muri bo bakorera Uwiteka, Uwiteka na we agira ishavu ry'imibabaro y'Abisirayeli.
17Abamoni baraterana bagandika i Galeyadi, Abisirayeli na bo baraterana, bagandika i Misipa. 18Nuko abatware b'i Galeyadi barabazanya bati “Mbese umugabo muri mwe uzabanza kurwana n'Abamoni ni nde? Uwo ari we wese azahabwa ubutware mu Banyagaleyadi.”

Currently Selected:

Abacamanza 10: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy