YouVersion Logo
Search Icon

Abacamanza 1

1
Abayuda n'Abasimeyoni banesha umwami w'Abanyakanāni
1Yosuwa amaze gupfa Abisirayeli babaza Uwiteka bati “Muri twe ni nde uzabanza gutera Abanyakanāni kubarwanya?”
2Uwiteka aravuga ati “Abayuda ni bo bazabanzayo, dore mbagabije icyo gihugu.”
3Nuko Abayuda babwira Abasimeyoni bene wabo bati “Nimuze tujyane mu mugabane wacu turwane n'Abanyakanāni, natwe tuzabatabara mu wanyu mugabane.” Nuko Abasimeyoni bajyana na bo. 4Abayuda barazamuka, Uwiteka atanga Abanyakanāni n'Abaferizi arababagabiza, bicira i Bezeki ingabo zabo inzovu imwe. 5Basanga Adonibezeki i Bezeki baramurwanya, banesha Abanyakanāni n'Abaferizi. 6Ariko Adonibezeki arahunga baramukurikira, baramufata bamuca ibikumwe n'amano manini. 7Adonibezeki aravuga ati “Abami mirongo irindwi baciwe ibikumwe n'amano manini, bajyaga batoragura ibyokurya munsi y'ameza yanjye, uko nabagize ni ko Uwiteka anyituye.” Nuko bamuzana i Yerusalemu, agwayo.
Kalebu ahindūra ibihugu yahawe
8Maze Abayuda batera i Yerusalemu barahatsinda baharimbuza inkota, batwika uwo mudugudu. 9Maze Abayuda baramanuka batera Abanyakanāni bo mu gihugu cy'imisozi miremire, n'ab'ikusi n'abo mu bibaya. 10Kandi barongera batera Abanyakanāni bari batuye i Heburoni (kera i Heburoni hitwaga i Kiriyataruba), maze banesha Sheshayi na Ahimani na Talumayi.
11Bavayo batera abari batuye i Debira (kera i Debira hitwaga i Kiriyatiseferi). 12Ariko Kalebu aravuga ati “Uzatera i Kiriyatiseferi akahatsinda, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.” 13Bukeye Otiniyeli mwene Kenazi murumuna wa Kalebu arahatsinda, nuko ashyingirwa wa mukobwa. 14Maze uwo mukobwa yegera umugabo we aramuhendahenda ngo asabe se igikingi. Ava ku ndogobe ye, Kalebu aramubaza ati “Urashaka iki?” 15Aramusubiza ati “Ubwo wampaye igikingi ikusi, na none ungirire ubuntu umpe n'amasōko y'amazi.” Nuko Kalebu amuha amasōko yo haruguru n'ayo hepfo.
Abisirayeli bakomeza kwirukana ababisha
16Nuko abana ba wa Mukeni sebukwe#sebukwe: cyangwa, muramu. wa Mose, bazamukana na bene Yuda bavuye mu mudugudu w'imikindo, bajya mu butayu bw'i Buyuda buri ikusi ya Arada, baturanayo n'abaho. 17Bukeye Abayuda bajyana n'Abasimeyoni bene wabo, banesha Abanyakanāni b'abaturage b'i Sefati, baraharimbura rwose. Kandi uwo mudugudu witwaga Horuma. 18Maze Abayuda batsinda i Gaza bageza ku rugabano rwaho, na Ashikeloni n'urugabano rwaho, na Ekuroni n'urugabano rwaho. 19Uwiteka yari kumwe n'Abayuda birukana bene igihugu cy'imisozi miremire, ariko ntibabasha kwirukana abo mu bibaya kuko bari bafite amagare y'ibyuma. 20Kalebu bamuha i Heburoni nk'uko Mose yari yaravuze, yirukanamo bene Anaki uko ari batatu. 21#Yos 15.63; 2 Sam 5.6; 1 Ngoma 11.4 Ariko Ababenyamini bo ntibirukanye Abayebusi b'abaturage b'i Yerusalemu, nuko Abayebusi baturana n'Ababenyamini i Yerusalemu na bugingo n'ubu.
22Ab'umuryango wa Yosefu na bo barazamuka ngo batere i Beteli, Uwiteka yari kumwe na bo. 23Babanza gutuma abatasi i Beteli (kera uwo mudugudu witwaga Luzi). 24Abo batasi babonye umuntu wavaga muri uwo mudugudu baramwinginga bati “Twereke irembo ry'uyu mudugudu tuzakugirira neza.” 25Uwo mugabo abereka irembo ry'umudugudu, nuko Abayosefu barimbuza abo muri uwo mudugudu inkota, ariko wa mugabo n'abo mu rugo rwe bose barabareka. 26Uwo mugabo aherako ajya mu gihugu cy'Abaheti yubakayo umudugudu awita Luzi, ari ryo zina ryawo na bugingo n'ubu.
27 # Yos 17.11-13 Abamanase bo ntibirukanye abaturage b'i Betisheyani n'abo mu midugudu yaho, cyangwa ab'i Tānaki n'imidugudu yaho, cyangwa ab'i Dori n'imidugudu yaho, cyangwa aba Ibuleyamu n'imidugudu yaho, cyangwa ab'i Megido n'imidugudu yaho. Nuko abo Banyakanāni bakunda kuguma muri icyo gihugu. 28Abisirayeli bamaze gukomera bakoresha Abanyakanāni amakoro, ntibabirukana rwose.
29 # Yos 16.10 Abefurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanāni batuye i Gezeri, ahubwo Abanyakanāni baturanaga na bo i Gezeri.
30Abazebuluni na bo ntibirukanye abaturage b'i Kitironi cyangwa abaturage b'i Nahalali, ariko abo Banyakanāni baturanaga na bo, bagakoreshwa amakoro.
31Abashēri na bo ntibirukanye abaturage bo kuri Ako cyangwa ab'i Sidoni, cyangwa abo kuri Ahulaba cyangwa abo kuri Akizibu, cyangwa ab'i Heliba cyangwa abo kuri Afika, cyangwa ab'i Rehobu, 32ahubwo Abashēri baturana n'Abanyakanāni bene icyo gihugu, ntibabirukana.
33Abanafutali na bo ntibirukanye abaturage b'i Betishemeshi cyangwa ab'i Betanati, ahubwo baturana n'Abanyakanāni bene icyo gihugu, ariko abaturage b'i Betishemeshi n'i Betanati bakoreshwa amakoro.
34Abamori baherereza Abadani mu gihugu cy'imisozi miremire, ntibabakundira kumanuka mu kibaya. 35Kandi Abamori bashakaga gutura ku musozi wa Heresi muri Ayaloni n'i Shālubimu, ariko bene Yosefu babarushije amaboko, babakoresha amakoro.
36Nuko urugabano rw'Abamori rwaheraga ahaterera hajya muri Akurabimu ku rutare, rukagera mu mpinga.

Currently Selected:

Abacamanza 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy