YouVersion Logo
Search Icon

Habakuki 1

1
Ahanura ibyago bazaterwa n'Abakaludaya
1Ibihanurwa umuhanuzi Habakuki yeretswe.
2Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby'urugomo ruriho ntubikize. 3Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby'ubugoryi? Kuko kurimbuka n'urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n'intonganya, hadutse n'umuvurungano. 4Ni cyo gituma amategeko acogora kandi mu nkiko nta rubanza rutunganye rugihinguka, kuko inkozi z'ibibi zigose abakiranutsi, ni cyo gituma imanza zitabera zigoramye.
5 # Ibyak 13.41 “Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa. 6#2 Abami 24.2 Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo. 7Ni abo gutinywa kandi batera ubwoba, imanza zabo n'icyubahiro cyabo ni ibyo bīhangiye.
8“N'amafarashi yabo arusha ingwe imbaraga, kandi arusha amasega asohoka bwije gukara. Abagendera ku mafarashi babo bagenda bīrāta, ni ukuri abagendera ku mafarashi babo baturuka kure, baguruka nk'igisiga kihutira gushiha inyama.
9“Bose bazanwa no kugira iby'urugomo, bahanga amaso imbere yabo kandi bakoranya imfate nk'abarunda umusenyi. 10Ni ukuri baseka abami, n'ibikomangoma na byo barabishinyagurira, bahinyura ibihome byose kuko batindaho igitaka cyo kuzamukiraho bakabifata. 11Maze bakihuta nk'umuyaga, bagahitana, bagakora ibizira, amaboko yabo bayagize imana yabo.”
12Mbese nturi Ihoraho, Uwiteka Mana yanjye, Uwera wanjye? Ntabwo tuzapfa. Uwiteka we, wamutegetse gusohoza amateka, nawe Rutare, wamushyiriyeho guhana. 13Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka, 14ugahwanya abantu n'amafi yo mu nyanja, nk'ibyikurura hasi bitagira umwami ubitegeka? 15Bose abazamuza ururobo, akabafatisha mu muraka we, akabakoranyiriza mu rushundura rwe, ni cyo gituma anezerwa, kandi akishima. 16Ni cyo gituma atambirira urushundura rwe, akosereza imibavu umuraka we, kuko ari byo bitera umugabane we kuba mwinshi, ibyokurya bye bigatubuka.
17Mbese yakunkumura urushundura rwe, akareka guhora yica amahanga?

Currently Selected:

Habakuki 1: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy