YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 9

9
Akiza ikirema gihetswe na bane, amaze kukibabarira ibyaha
(Mar 2.3-12; Luka 5.18-26)
1Yikira mu bwato arambuka, agera mu mudugudu w'iwabo. 2Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humura ibyaha byawe urabibabariwe.”
3Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.”
4Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu? 5Icyoroshye ni ikihe? Ni ukuvuga nti ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byuka ugende’? 6Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yawe utahe.”
7Arabyuka aragenda, arataha. 8Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantu ubutware bungana butyo.
Ahamagara Matayo
(Mar 2.13-22; Luka 5.27-38)
9Yesu avayo, akigenda abona umuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”
Arahaguruka, aramukurikira.
10 # Luka 15.1-2 Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha, basangira na Yesu n'abigishwa be. 11Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumye umwigisha wanyu asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”
12Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuza umuvuzi, keretse abarwayi. 13#Mat 12.7; Hos 6.6 Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’ Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”
14Maze haza abigishwa ba Yohana baramubaza bati “Ni iki gituma twebwe n'Abafarisayo twiyiriza ubusa kenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirize ubusa?”
15Yesu arabasubiza ati “Abasangwa ntibabasha kugira agahinda bakiri kumwe n'umukwe, ariko iminsi izaza, ubwo umukwe azabavanwamo, ni bwo baziyiriza ubusa.
16“Nta wutera ikiremo cy'igitambaro gishya ku mwenda ushaje kuko icyo kiremo cyaca umwenda, umwenge ukarushaho kuba mugari. 17Kandi nta wusuka vino y'umutobe mu mifuka y'impu ishaje, uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobe isukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”
Azura umukobwa wa Yayiro
(Mar 5.22-43; Luka 8.40-56)
18Akibabwira ayo magambo, haza umutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.”
19Yesu arahaguruka, amukurikirana n'abigishwa be.
20Nuko hari umugore uri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n'ibiri, amuturuka inyuma akora ku nshunda z'umwenda we, 21kuko yibwiraga ati “Ninkora umwenda we gusa ndakira.”
22Yesu arahindukira amubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.” Umugore akira uwo mwanya.
23Yesu ageze mu muryango w'inzu y'uwo mutware, abona abavuza imyirongi n'abantu benshi baboroga 24arababwira ati “Nimuhave kuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.” Baramuseka cyane. 25Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafata ukuboko karabyuka. 26Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose.
Ahumūra impumyi ebyiri, akiza abarwayi
27Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.”
28Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?”
Ziramusubiza ziti “Yee, Databuja.”
29Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk'uko mwizeye.” 30Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagire umuntu ubimenya.”
31Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu.
32Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni. 33Amaze kwirukana dayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk'ibi muri Isirayeli.”
34 # Mat 10.25; 12.24; Mar 3.22; Luka 11.15 Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w'abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”
35 # Mat 4.23; Mar 1.39; Luka 4.44 Yesu agenda mu midugudu n'ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza indwara zose n'ubumuga bwose. 36#Kub 27.17; 1 Abami 22.17; 2 Ngoma 18.16; Ezek 34.5; Mar Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushye cyane basandaye#basandaye cyangwa barembye. nk'intama zitagira umwungeri. 37#Luka 10.2 Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. 38Nuko rero mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”

Currently Selected:

Matayo 9: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy