YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 8

8
Yesu akiza umubembe
(Mar 1.40-45; Luka 5.12-16)
1Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. 2Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”
3Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” 4#Lewi 14.1-32 Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n'ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”
Akiza umugaragu w'umutware w'abasirikare
(Luka 7.1-10)
5Ageze i Kaperinawumu, haza umutware utwara umutwe w'abasirikare aramwinginga ati 6“Mwami, umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.”
7Aramubwira ati “Ndaza mukize.”
8Umutware w'abasirikare aramusubiza ati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira. 9Kuko nanjye ndi umuntu utwarwa n'abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’ aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’ akaza, nabwira umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’ akagikora.”
10Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwira ukuri yuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli. 11#Luka 13.29 Ndababwira yuko benshi bazaturuka iburasirazuba n'iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru, 12#Mat 22.13; 25.30; Luka 13.28 ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.” 13Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikubere nk'uko wizeye.”
Umugaragu we akira uwo mwanya.
14Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwaye ubuganga, 15amukora ku kuboko ubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.
16Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n'abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose, 17#Yes 53.4 kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaraga ubumuga bwacu, akikorera n'indwara zacu.”
Gukurikira Yesu ntibyoroshye
(Luka 9.57-62)
18Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya. 19Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”
20Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibiguruka mu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambika umusaya.”
21Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banza undeke ngende mpambe data.”
22Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.”
Aturisha inyanja
(Mar 4.35-41; Luka 8.22-25)
23Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we. 24Umuyaga uba mwinshi mu nyanja, ubwato bwabo burengerwa n'umuraba wisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye. 25Baraza baramukangura bati “Databuja, dukize turapfuye.”
26Arababaza ati “Ni iki kibateye ubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?” Maze arabyuka acyaha umuyaga n'inyanja, biratuza rwose.
27Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyaga n'inyanja na byo biramwumvira!”
Akiza abantu bafite dayimoni
(Mar 5.1-20; Luka 8.26-39)
28Amaze gufata hakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira. 29Barataka cyane bati “Duhuriye he, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwica urupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”
30Hirya yabo hari umugana w'ingurube nyinshi zirisha. 31Abadayimoni bazibonye baramwinginga bati “Nutwirukana utwohereze muri uriya mugana w'ingurube.”
32Arabasubiza ati “Nimugende.” Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umugana wose wirukira ku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.
33Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudu bavuga ibyo babonye byose, n'iby'abari batewe n'abadayimoni. 34Abo muri uwo mudugudu bose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

Currently Selected:

Matayo 8: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy