YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 11

11
Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu
(Luka 7.18-35)
1Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y'aho.
2Ariko Yohana yumviye mu nzu y'imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati 3“Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”
4Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n'ibyo mubonye. 5#Yes 35.5-6; 61.1 Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza. 6Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”
7Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga? 8Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z'abami! 9Ariko mwajyanywe n'iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane. 10#Mal 3.1 Uwo ni we wandikiwe ngo
‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe,
Izakubanziriza igutunganirize inzira.’
11“Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n'abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta. 12#Luka 16.16 Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. 13Kuko abahanuzi bose n'amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana, 14#Mal 3.23; Mat 17.10-13; Mar 9.11-13 kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza. 15Ufite amatwi yumva niyumve.
16“Ariko ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Bameze nk'abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati 17‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’ 18Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’ 19Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.”
Yesu ahanurira ab'i Korazini n'ab'i Betsayida
(Luka 10.13-15)
20Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye. 21#Yes 23.1-18; Ezek 26.1—28.26; Yow 4.4-8; Amosi 1.9-10 Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu. 22Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu. 23#Yes 14.13-15; Itang 19.24-28 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none. 24#Mat 10.15; Luka 10.12 Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.”
Yesu ahamagara abananiwe n'abaremerewe
(Luka 10.21-22)
25Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato. 26Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.
27 # Yoh 3.35; 1.18; 10.15 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.
28“Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. 29#Yer 6.16 Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, 30kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.”

Currently Selected:

Matayo 11: BYSB

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy