YouVersion Logo
Search Icon

Filemoni 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, infungwa kubera Kristu Yezu, n’umuvandimwe Timote, kuri Filemoni umufasha wacu dukunda, no kuri Afiya#1.1 Afiya: uyu yaba ari umugore wa Filemoni. mushiki wacu, 2no kuri Arikipo twatabaranye#1.2 Arikipo twatabaranye: Arikipo uwo nguwo ahari yari umuhungu wa Filemoni, akaba yarafashije Pawulo kwamamaza Inkuru Nziza, ahabwa n’umurimo mu ikoraniro (reba Kol 4,17). ku rugamba, no kuri Kiliziya iteranira mu nzu yawe: 3tubifurije ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu no kuri Nyagasani Yezu Kristu.
Pawulo ashimira Imana akayitakambira kubera Filemoni
4Mpora nkwibuka mu masengesho, ngashimira Imana yanjye, 5kuko numva barata urukundo n’ukwemera ufitiye Nyagasani Yezu n’abatagatifujwe bose. 6Ndagusabira kugira ngo uko kwemera kube gushingiye ku bikorwa, maze ugaragarize mu ruhame ibyiza byose twashobora kugirira Kristu. 7Koko, muvandimwe, nagize ibyishimo bikomeye, kandi ndahozwa ku mpamvu y’urukundo rwawe, numvise ukuntu wahumurije imitima y’abatagatifujwe.
Pawulo ashingana Onezimi
8Kubera ibyo, n’ubwo mfite uburenganzira bwose muri Kristu bwo kugutegeka ibyo ugomba gukora, 9mpisemo kwiyambaza urukundo, jyewe Pawulo w’umusaza, nkubitiyeho no kuba ndi infungwa kubera Yezu Kristu ubu ngubu. 10Ndagutakambira kubera umwana wanjye nabyariye mu buroko#1.10 nabyariye mu buroko: amuhindurira ukwemera (reba 1 Kor 4,15; Gal 4,19)., Onezimi#1.10 Onezimi: yari umwe mu bacakara ba Filemoni wari warahunze (16). Mu kigereki, iryo zina Onezimi risobanura «ingirakamaro». uwo nguwo, 11wakubereye imburamumaro, ariko noneho azatubera twembi ingirakamaro. 12Ubu ndamukugaruriye, we nkoramutima yanjye. 13Nashakaga kumugumana hafi yanjye, kugira ngo ajye amfasha mu kigwi cyawe, muri ubu buroko nafungiwemo mporwa Inkuru Nziza. 14Ariko nta cyo nashatse gukora utabyemeye, kugira ngo icyo gikorwa cyiza kitakubera agahato, ahubwo gituruke ku bwende bwawe. 15Kandi wenda wamubuze igihe gito none arakugarukiye, kugira ngo uzamuhorane iteka. 16Uzasanga atakiri umucakara, ahubwo atambutse umucakara, usange ari umuvandimwe#1.16 umuvandimwe: Onezimi yahindutse umuvandimwe wa Filemoni ku bw’ukwemera muri Yezu Kristu; Pawulo rero arasaba Filemoni kudahana umucakara we, ndetse no kumusubiza ubwigenge bwe. wawe ukunda: jyeweho ni ko amereye rwose, nawe ni ko azakumerera ndetse arusheho, ari mu maso y’abantu, ari no mu maso ya Nyagasani.
17Niba rero wemera ko ndi incuti yawe, uramwakire nk’uko wanyakira. 18Kandi niba hari icyawe yatwaye cyangwa akaba akurimo umwenda#1.18 akurimo umwenda: birashoboka ko Onezimi yari yaribye shebuja mbere y’uko ahunga., uzabimbaze. 19Jyewe Pawulo ndabyiyandikiye ubwanjye: nzabyishyura . . . siniriwe mvuga ko nawe undimo umwenda#1.19 nawe undimo umwenda: Pawulo yagejeje Filemoni ku kwemera. Kubera iyo neza yagiriwe, Filemoni yagombaga kuyimwitura ababarira umucakara we., kandi uwo mwenda ni wowe ubwawe. 20Ngaho, muvandimwe, ungirire ubwo buntu muri Nyagasani, ushimishe umutima wanjye muri Kristu! 21Nkwandikiye niringiye rwose ko uzanyumva; ndetse nzi neza ko uzakora ibitambutse ibyo ngusabye.
Imigambi no gutashya abavandimwe
22Byongeye kandi, untegurire n’icumbi, kuko nizeye ko bazandekura#1.22 bazandekura: koko asa n’uwabihanuye. Bamurekuye hashize igihe gito amaze kwandikira Filemoni ako kabaruwa. nkabagarukira mbikesheje amasengesho yanyu. 23Aragutashya Epafurasi dufunganywe kubera Kristu Yezu. 24Na Mariko aragutashya, na Arisitariko, na Demasi, na Luka, abafasha banjye.
25Nimuhorane ineza ya Nyagasani Yezu Kristu!

Currently Selected:

Filemoni 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy