YouVersion Logo
Search Icon

Luka 1

1
Intangiriro
1Ubwo benshi batangiye kwandika barondora ibyabaye muri twe, 2mbese nk’uko twabigejejweho n’ababyiboneye kuva mu ntangiriro, ari na bo bari bashinzwe kwamamaza ijambo ry’Imana, 3nanjye, maze kubaririza neza uko byagenze kuva bigitangira, niyemeje, nyakubahwa Tewofili#1.3 Tewofili: dushobora gukeka ko uwo muntu w’umunyacyubahiro yari umwigishwa cyangwa se ubatijwe vuba Luka ashaka gutera inkunga mu kwemera; cyangwa se yari umukozi ukomeye wa Leta, Luka agashaka kumumenyesha by’imvaho ibyerekeye ubukristu. Nyamara kubera iryo zina «Tewofili» risobanura ngo «incuti y’Imana», birashoboka ko Luka yavuze atyo atekereza buri mukristu wese usoma iki gitabo cye kuko twese turi incuti z’Imana., kukwandikira ayo mateka nyakurikiranyije, 4ngo umenye nyakuri ukuntu inyigisho washyikirijwe zihamye.
Integuza y’ivuka rya Yohani Batisita
5Ku ngoma ya Herodi, umwami wa Yudeya, hari umuherezabitambo wo mu cyiciro cya Abiya#1.5 mu cyiciro cy’Abiya: abaherezabitambo b’Abayahudi bari bagabanyijemo ibyiciro 24 (reba 1 Mateka 24,10). Barasimburanaga maze buri cyiciro kikagira igihe cyo gukora imirimo yo mu Ngoro icyumweru cyose., akitwa Zakariya, n’umugore we akaba uwo mu muryango wa Aroni, akitwa Elizabeti. 6Bombi bari intungane imbere y’Imana, bagakurikiza badatezuka amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani. 7Ariko nta mwana bari bafite, kuko Elizabeti yari ingumba; byongeye bombi bari bageze mu zabukuru.
8Igihe rero Zakariya yariho akora imihango y’ubuherezabitambo imbere y’Imana, mu mwanya ugenewe icyiciro cye, 9nk’uko abaherezabitambo babigenzaga, ubufindo buramufata ngo ajye gutwika ububani#1.9 gutwika ububani: buri munsi, mu gitondo na nimugoroba, abaherezabitambo bihitagamo umwe, akinjira mu cyumba kinini cy’Ingoro akahatwikira ububani. Ibyo byateraga ishema uwo babaga bahisemo. mu Ngoro ya Nyagasani. 10Rubanda rwose rwasengeraga hanze igihe cyo gutwika ububani.
11Nuko Umumalayika wa Nyagasani amubonekera ahagaze iburyo bw’urutambiro rw’ububani. 12Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha. 13Ariko Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Zakariya, kuko isengesho ryawe ryashimwe#1.13 ryashimwe: kubera ko Zakariya yari ageze mu zabukuru dushobora gukeka ko atari agisaba ibyara, ahubwo icyo yasabaga ni uko Umukiza yaza akarokora umuryango wose.: umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, maze ukazamwita Yohani#1.13 Yohani: iri zina risobanura ngo «Nyagasani yatubabariye».. 14Azagutera ibyishimo n’umunezero, kandi benshi bazashimishwa n’ivuka rye, 15kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi#1.15 Ntazanywa divayi: mu Isezerano rya kera, abantu biyeguriraga Imana barekaga ibinyobwa bisindisha byose (reba Ibar 6,3–4). Umumalayika aravuga ko na Yohani azabigenza atyo, atumenyesha ko na we azegurirwa Imana. n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina. 16Azagarura abana benshi ba Israheli kuri Nyagasani, Imana yabo, 17kandi azagenda imbere y’Imana arangwa n’umutima n’ubushobozi nka Eliya, agira ngo yunge ababyeyi n’abana babo, no kugira ngo ab’ibigande abagire intungane, maze ategurire atyo Nyagasani umuryango umutunganiye.» 18Nuko Zakariya abwira Malayika, ati «Nzabibwirwa#1.18 Nzabibwirwa n’iki? ni nk’aho Zakariya yakwatse umumalayika ikimenyetso cy’uko bizaba koko. n’iki, ko ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu zabukuru?» 19Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza. 20Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.» 21Ubwo rubanda rwari rutegereje Zakariya, rutangazwa n’uko yatinze mu Ngoro. 22Aho asohokeye, ntiyari agishobora kuvuga, maze bamenya ko yabonekerewe mu Ngoro. Nuko aba uwo kubacira amarenga, akomeza kuba ikiragi.
23Iminsi y’imihango y’ubuherezabitambo irangiye arataha. 24Hashize iminsi, umugore we Elizabeti arasama, amara amezi atanu atajya ahagaragara, avuga ati 25«Dore ibyo Nyagasani yangiriye, yarangobotse ankiza icyankozaga isoni#1.25 icyankozaga isoni: mu Bayahudi kutabyara byari urukozasoni, ndetse babibonagamo n’igihano cy’Imana. mu bantu.»
Integuza y’ivuka rya Yezu
26Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti, 27ku mukobwa w’isugi wari warasabwe n’umusore witwa Yozefu, wo mu muryango wa Dawudi; uwo mukobwa yitwaga Mariya. 28Malayika aza iwabo, aramubwira ati «Ndakuramutsa#1.28 Ndakuramutsa: mu kigereki baravuga ngo «ishime, nezerwa»., mutoni w’Imana#1.28 mutoni w’Imana: mu kigereki baravuga ngo «wowe wujujwe ineza y’Imana», «wowe Imana yasenderejeho ubutoneshwe bwayo».; Nyagasani ari kumwe nawe.» 29Yumvise ayo magambo, arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ivuga. 30Malayika aramubwira ati «Wigira ubwoba, Mariya, kuko wagize ubutoni ku Mana. 31Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu#1.31 Yezu: iryo zina risobanura ngo «Hakizimana».. 32Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru. Nyagasani Imana azamwegurira ingoma ya se Dawudi; 33azategeka umuryango wa Yakobo ubuziraherezo, ingoma ye ntizashira#1.33 ingoma ye ntizashira: Imana yari yarasezeranyije Dawudi ko abazamukomokaho batazahwema gusimburana ku ngoma ye, bakagira ikuzo n’icyubahiro (reba 2 Sam 7,11–16); iryo sezerano rizuzurizwa ku buryo bunonosoye muri Yezu.34Nuko Mariya abwira Malayika, ati «Ibyo bizashoboka bite#1.34 bizashoboka bite? Mariya ntashidikanya ko ibyo Malayika amubwiye bizabaho koko. Ariko arasobanuza kugira ngo arusheho kumenya neza icyo Imana imushakaho., kandi nta mugabo mfite?» 35Malayika aramusubiza ati «Roho Mutagatifu azakumanukiraho, maze ububasha bwa Nyir’ijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane, kandi azitwa Umwana w’Imana. 36Dore Elizabeti mwene wanyu, na we yasamiye mu zabukuru; uku kwezi ni ukwa gatandatu, kandi ubundi yitwaga ingumba, 37koko nta kinanira Imana.» 38Mariya aravuga ati «Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.» Nuko Malayika amusiga aho aragenda.
Mariya ajya gusura Elizabeti
39Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda#1.39 mu mugi wa Yuda: aho Mariya yagiye si i Yeruzalemu, ahubwo ni muri umwe mu migi yoroheje yo muri iyo ntara ya Yuda. Luka ntiyavuze uwo ari wo., 40agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. 41Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. 42Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. 43Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? 44Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. 45Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.» 46Nuko Mariya na we aravuga ati
47«Umutima wanjye urasingiza Nyagasani,
kandi uhimbajwe n’Imana Umukiza wanjye.
48Kuko yibutse umuja we utavugwaga;
rwose, kuva ubu amasekuruza yose azanyita umuhire.
49Ushoborabyose yankoreye ibitangaza,
Izina rye ni ritagatifu.
50Impuhwe ze zisesekarizwa
abamutinya, bo mu bihe byose.
51Yagaragaje ububasha bw’amaboko
ye, atatanya abantu birata;
52yahanantuye abakomeye abakura ku ntebe zabo,
maze akuza ab’intamenyekana;
53abashonje yabagwirije ibintu,
abakungu abasezerera amara masa;
54yagobotse Israheli umugaragu we,
bityo yibuka impuhwe ze,
55nk’uko yari yarabibwiye abakurambere bacu,
abigirira Abrahamu n’urubyaro rwe iteka.»
56Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu, abona gutaha#1.56 abona gutaha: dushobora gukeka ko Mariya yatashye hashize iminsi Yohani Batisita avutse..
Ivuka rya Yohani Batisita
57Nuko Elizabeti ageze igihe cyo kubyara, abyara umwana w’umuhungu. 58Abaturanyi na bene wabo, bumvise ko Nyagasani yamugiriye ubuntu, bafatanya na we kwishima. 59Ku munsi wa munani, baza kugenya#1.59 kugenya umwana: byari ikimenyetso cy’uko ugenywe abaye uwo mu muryango w’Imana (reba Intg 21,4). umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se. 60Ariko nyina aravuga ati «Oya, aritwa Yohani.» 61Baramubwira bati «Nta muntu wo mu muryango wanyu wigeze kwitwa iryo zina!» 62Nuko babaza se mu marenga uko yifuza kwita umwana. 63Zakariya yaka akabaho, maze yandikaho aya magambo: «Izina rye ni Yohani.» Bose baratangara. 64Ako kanya umunwa we urabumbuka, n’ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga, asingiza Imana. 65Nuko ubwoba butaha abaturanyi babo bose, n’abo mu misozi yo mu Yudeya, bakwiza hose ibyabaye. 66Ababyumvaga bose bakomezaga kubizirikana mu mitima, bibaza bati «Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe na we?»
Zakariya asingiza Nyagasani
67Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati
68«Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,
kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza.
69Yatugoboreye ububasha#1.69 ububasha budukiza: mu kigereki bavuga «ihembe» (nk’iry’ikimasa cy’imfizi) bashaka kwumvisha ko uwo bohererejwe ari Umukiza ufite ububasha bwinshi. Bagaca batyo amarenga ko ari Yezu, ukomoka kuri Dawudi. budukiza
mu nzu ya Dawudi umugaragu we,
70nk’uko abahanuzi be batagatifu
bari barabitumenyesheje kuva kera
71ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.
72Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,
maze yibuka isezerano rye ritagatifu,
73ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu,
74avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera nta cyo twikanga,
75turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.
76Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose,
kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,
77ukamenyesha umuryango we umukiro,
bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.
78Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje,
ari na zo zatumye Zuba‐rirashe#1.78 Zuba‐rirashe: ni ubundi buryo bwo kutumenyesha Umukiza: baramugereranya n’izuba cyangwa n’inyenyeri imurikira abantu bose (Ibar 24,17; Mal 3,20; Iz 60,1). amanuka mu ijuru aje kudusura,
79akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,
kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»
80Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.

Currently Selected:

Luka 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy