YouVersion Logo
Search Icon

Yoweli 1

1
1Dore ijambo Uhoraho yabwiye Yoweli, mwene Petuweli.
I. IGITERO CY’INZIGE
1. ICYUNAMO N’UGUTAKAMBA
Amaganya atewe n’irimbuka ry’igihugu
2Nimwumve ibi ngibi, mwe bakuru b’umuryango,
mutege amatwi, mwebwe mwese abatuye igihugu!
Ibintu nk’ibi#1.2 Ibintu nk’ibi: abantu bose baribonera icyago kimaze kugwirira igihugu. Abasaza ntibigeze babona ikindi nka cyo kuva mu bwana bwabo; n’abasekuruza ntibigeze batekerereza urubyaro rwabo icyago gisa n’icyo cyaba cyarabaye. Ntigiteze kwibagirana kabone no mu bihe bizaza. hari ibyigeze bibaho, ari mu gihe cyanyu,
cyangwa se mu gihe cy’abasokuruza banyu?
3Nimubitekerereze abana banyu,
abana banyu babitekerereze ababo,
na bo bazabitekerereze ab’igisekuru kizaza!
4Ibyo insanane#1.4 insanane . . . inzige . . . indahaga . . . ibihore: utwo dukoko twagiye dusimburana tuyogoza igihugu, dutsemba imyaka n’ibimera byose. Ni ukuvuga ko inzara igiye gutera nta kabuza. zasize, byariwe n’inzige;
ibyo inzige zisize, biribwa n’indahaga;
ibyo indahaga zishigaje, na byo biribwa n’ibihore.
5Nimukanguke, mwa basinzi mwe,
nimurire kandi muboroge, mwebwe mwese abanywi ba divayi,
kubera divayi nshyashya mutacyongeye gukoza mu kanwa!
6Dore ingabo#1.6 Dore ingabo: si igitero cy’abantu kivugwa aha, ahubwo ni insanane bagereranya n’abarwanyi b’indatsimburwa. ziteye igihugu cyanjye,
ni imbaga y’indatsimburwa kandi itabarika;
amenyo yazo ni nk’ay’intare,
zifite n’inzasaya nk’iz’intare y’ingore.
7Umuzabibu wanjye ziwuhinduye ubutayu,
imitini yanjye zirayivunagura;
zirayikokora ziyiragarika hasi,
amashami yayo asigara ari imyeru!
8Ganya#1.8 Ganya: umuhanuzi arararikira umuryango wose gutakambira Imana., nk’inkumi yapfushije umusore wayisabye,
ikamuririra yambaye ikigunira.
9Amaturo n’ibitambo byaciwe#1.9 byaciwe: biraterwa n’uko yaba intama, ifu y’ingano, amavuta na divayi baturagaho ibitambo, bitakiboneka mu gihugu. mu Ngoro y’Uhoraho,
abaherezabitambo bashinzwe umurimo w’Uhoraho bari mu cyunamo.
10Imirima yayogojwe, ubutaka buri mu cyunamo,
ingano zononekaye, divayi yabuze n’amavuta mashyashya yakamye.
11Bahinzi, nimwumirwe; bene imizabibu, muboroge;
muririre ingano nini n’iza bushoki:
kuko umusaruro wo mu mirima wangiritse.
12Umuzabibu warabiranye, umutini urumirana,
imikomamanga, imikindo, amapera,
mbese ibiti byose byo mu mirima, byumiranye.
Bityo rero, nta munezero ukirangwa mu bantu.
Bose barahamagarirwa gusiba kurya no gutakambira Uhoraho
13Nimukenyere maze muganye, mwe baherezabitambo!
Namwe abashinzwe imirimo yo ku rutambiro, nimuboroge!
Nimurare ijoro mwambaye ibigunira#1.13 ibigunira: ni ibyambaro biboshye nabi byarangaga abari mu cyunamo.,
mwe abashinzwe imirimo y’Imana yanjye.
14Nimwitagatifurishe gusiba kurya,
mutangaze iteraniro ritagatifu,
mukoranyirize abakuru b’umuryango n’abatuye igihugu bose
mu Ngoro y’Uhoraho, Imana yanyu, maze mutakambire Uhoraho.
Umunsi w’Uhoraho uregereje
15Yuu! Mbega umunsi! Umunsi w’Uhoraho uregereje#1.15 Umunsi w’Uhoraho uregereje: icyo gitero cy’inzige ni nk’integuza y’ikindi gikorwa cy’Imana (reba 2,1–2, 10–11) Yoweli n’abandi bahanuzi bita «Umunsi w’Uhoraho». Koko rero abahanuzi babona ko uko ibintu byifashe mu gihe cyabo atari ko bizahora. Kandi, mu muryango wa Israheli kimwe no mu mahanga, hari abanyabyaha benshi bikabije; intungane n’abaciye bugufi barashikamirwa, n’Imana ntiyubahwe uko byari bikwiye. Ntibashidikanya ko umunsi umwe, Imana izaza guhana ababi no guhemba intungane, bityo igashinga ingoma yayo mu bantu. Buri gihe rero, iyo habaga ikintu gikomeye, cyaba cyiza cyangwa kibi, bavugaga ko giteguriza umunsi w’Uhoraho ndetse ko watangiye. Buhoro buhoro ariko batangiye kwizera ko mu ndunduro y’ibihe, hazaza umunsi Uhoraho azacira bose urubanza rudasubirwaho. Reba Yow 2,1; 4,14; Am 2,16; 5,18; Sof 1,7; Obd 15; Iz 13,6; Ezk 30,3. — No mu Isezerano rishya, itegereza ry’umunsi w’imperuka rivugwa ahantu henshi, kandi rikajyana no kwizera ko Yezu azagaruka. Reba Intu 2,20; 1 Kor 1,8; 2 Kor 1,14; 1 Tes 5,2; 2 Tes 2,2; 2 Pet 3,10 . . . !
Dore nguyu, uje ari kirimbuzi, uturutse kuri Nyir’ububasha.
16None se ntitwabyiboneraga n’amaso yacu
ko ibiribwa bivanyweho,
ibyishimo n’umunezero bikabura mu Ngoro y’Uhoraho?
17Imbuto zumiye ku mayogi, imitiba nta kikiyihunitsemo;
ibigega byarasenyutse kuko ingano zabuze.
18Nimwiyumvire namwe ukuntu amatungo aboroga!
Amashyo y’inka arangara kuko atakigira urwuri;
ndetse n’amatungo magufi yacitse intege.
19Uhoraho, ni wowe ntakambira,
kuko umuriro#1.19 umuriro: uretse n’igitero cy’inzige, igihugu cyayogojwe n’amapfa. wayogoje inzuri zo mu mayaga,
ikirimi cy’umuriro gitwika ibiti byose byo mu murima.
20Dore, ndetse n’inyamaswa z’ishyamba ziguhanze amaso,
kuko imigezi yakamye n’umuriro ukayogoza mu mayaga.

Currently Selected:

Yoweli 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy