YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 8

8
Umugore wafashwe asambana
1Naho Yezu yigira ku musozi w’Imizeti. 2Bugicya, agaruka mu Ngoro y'Imana, rubanda rwose baza bamugana, maze aricara arabigisha. 3Ni bwo abigishamategeko n’Abafarizayi bamuzaniye umugore wari wafashwe asambana, bamuhagarika hagati. 4Babwira Yezu bati «Mwigisha, uyu mugore bamufashe asambana. 5Mu Mategeko#8.5 mu Mategeko: reba Abalevi 20,10 n’Ivugururamategeko 22,22–24., Musa yadutegetse kwicisha amabuye abagore nk’aba. Wowe se ubivugaho iki?» 6Ibyo babivugiraga kumwinja, bagira ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki#8.6 kwandikisha urutoki: Yezu yigizaga nkana nk’udashishikajwe no kumva ibyo abo bantu bamubwira (reba na 8,8). ku butaka. 7Bakomeje kumubaza, arunamuka arababwira ati «Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.» 8Yongera kunama, akomeza kwandika ku butaka. 9Bumvise avuze atyo, batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza. 10Nuko Yezu asigara aho wenyine na wa mugore agihagaze aho hagati. 11Yezu yunamutse aramubaza ati «Mugore, ba bandi bari he? Nta n’umwe waguciriye urubanza?» Umugore arasubiza ati «Nta n’umwe, Mwigisha.» Yezu aramubwira ati «Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi.»
Yezu rumuri rw’isi
12Nuko Yezu yongera kubabwira ati «Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.»
Impaka zibyawe n’uko Yezu yitanzeho umugabo
13Abafarizayi baramubwira bati «Ubwo ari wowe ubwawe uhamya ibikwerekeyeho, ibyo uhamya si iby’ukuri!» 14Yezu arabasubiza ati «N’ubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri, kuko nzi aho nturuka n’aho ngana, naho mwe ntimuzi aho nturuka n’aho ngana. 15Mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye nta we ncira urubanza. 16N’iyo nciye urubanza, ruba ari urw’ukuri, kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye. 17Ni na ko byanditse mu Mategeko#8.17 mu Mategeko: reba Ivugururamategeko 17,6 na 19,15. yanyu ngo ’Icyo abagabo babiri bemeje, kiba ari icy’ukuri.’ 18Koko ni jye uhamya ibinyerekeyeho, ariko na Data wantumye na we arabyemeza.» 19Baramubwira bati «So aba hehe?» Yezu arabasubiza ati «Ari jye ari na Data, nta we muzi; iyaba mwari munzi, mwamenye na Data.» 20Ayo magambo Yezu yayavugiye iruhande rw’ububiko#8.20 ububiko: yari inzu bashyinguragamo amaturo., aho yigishirizaga mu Ngoro y'Imana. Ntihagira umufata, kuko igihe cye cyari kitaragera.
Yezu aburira Abayahudi b’abemeragato
21Yezu yongera kubabwira ati «Ndagiye kandi muzanshaka, ariko muzapfana icyaha cyanyu. Aho ngiye ntimushobora kuhajya.» 22Abayahudi baravuga bati «Aho ntagiye kwiyahura, ubwo avuze ngo ’Aho ngiye ntimushobora kuhajya’?» 23Yezu arababwira ati «Mwe muri abo hasi, jye nkaba uwo hejuru; mwe muri abo kuri iyi si, jye sindi uwo kuri iyi si. 24Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko ndi uriho#8.24 ndi uriho: Yezu arivuga ubwe, akoresheje amagambo y’Imana ubwayo, igihe yimenyesheje Musa (Iyim 3,14), akabacira atyo amarenga ko aturuka ku Mana ihoraho., muzapfana ibyaha byanyu.» 25Nuko baramubaza bati «Uri nde?» Yezu arabasubiza ati «Ndi uwo nababwiye ngitangira. 26Mfite byinshi mbavugaho n’urubanza nabacira. Ariko Uwantumye ni umunyakuri, kandi ibyo namwumvanye ni byo mbwira isi.» 27Ntibamenya ko yababwiraga Se. 28Yezu yungamo ati «Nimumara kwerereza#8.28 kwerereza: Abayahudi bazerereza Yezu igihe bazamubamba ku musaraba, ari na cyo gihe Imana Se izamuha ikuzo iruhande rwayo (reba na 3,14; 12,32–34). Umwana w’umuntu, icyo gihe muzamenya ko ndi uriho, kandi ko ari nta cyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije. 29Uwantumye turahorana, ntiyansize jyenyine, kuko mpora nkora ibimunyura.» 30Amaze kuvuga atyo, benshi baramwemera.
Yezu na Abrahamu
31Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye#8.31 bari bamwemeye: abo Bayahudi bari batangiye kwemera Yezu, hanyuma ariko banga gukomera ku ijambo rye ngo babone guhinduka abigishwa be. Ni yo mpamvu Yezu yababwiye ko atari abana ba Abrahamu (8.39)., ati «Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. 32Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga.» 33Baramusubiza bati «Turi abo mu nkomoko ya Abrahamu, nta wigeze atwigarurira. Watubwira ute ngo muzigenga?» 34Yezu arabasubiza ati «Ndababwira ukuri koko: umuntu wese ukora icyaha aba ari umugaragu w’icyaha. 35Burya umugaragu ntahora iteka mu nzu, ahubwo umwana ni we uyihoramo. 36Mwana nabakura ku bugaragu, icyo gihe muzaba mubaye abigenga koko. 37Nzi ko mukomoka kuri Abrahamu, ariko murashaka kunyica, kuko ijambo ryanjye mutarizirikana. 38Jye mvuga ibyo nabonye kwa Data, namwe mukora ibyo mwumvanye so.»
39Baramusubiza bati «Umubyeyi wacu ni Abrahamu.» Yezu na we arababwira ati «Niba muri abana ba Abrahamu#8.39 abana ba Abrahamu: abana b’ukuri ba Abrahamu ni abakurikiza ukwemera kwe n’ubutungane bwe., nimukore ibyo Abrahamu yakoze. 40Ubu rero murashaka kunyica, jye ubabwira ukuri numvanye Imana. Ibyo Abrahamu ntiyabikoze. 41Mwe murakora ibyo so akora.» Baramubwira bati «Nta bwo turi ibibyarirano. Dufite Data umwe, ni Imana.» 42Yezu arababwira ati «Iyaba Imana yari so mwankunze, kuko nkomoka ku Mana, nkaba naraje. Sinaje ku bwanjye, ni We wantumye. 43Kuki mudasobanukirwa n’ibyo mvuga? Ni uko mudashobora kwakira ijambo ryanjye. 44Ubabyara koko ni Sekibi, none murashaka gukora ibyo so yifuza. Kuva mu ntangiriro yamye ari umwicanyi, kandi ntiyigeze aba mu kuri, kuko atigeze atunga ukuri. Igihe avuga ibinyoma, aba avuga ibiri ibye, kuko yamye ari umubeshyi, ndetse akaba na Sekinyoma. 45None jye navuga ukuri, mukanga kwemera. 46Muri mwe, ni nde wampamya icyaha? Niba rero mvuga ukuri, mubuzwa n’iki kunyemera? 47Umuntu w’Imana yumva amagambo y’Imana. Ngaho mwamenya igituma mutumva, ni uko mutari ab’Imana.»
48Abayahudi baramusubiza bati «Si ngaha twavuga ukuri, ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho na Sekibi?» 49Yezu arasubiza ati «Simpanzweho na Sekibi, ahubwo nubaha Data, naho mwe ntimunyubahe. 50Jye simparanira ikuzo ryanjye, hari Undi uriharanira agaca n’urubanza.
Ukomera ku magambo ya Yezu ntazapfa
51Ndababwira ukuri koko: ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho.» 52Abayahudi baramubwira bati «Ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye, n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ’Ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho.’ 53Uzabe se uruta umubyeyi wacu Abrahamu wapfuye? N’abahanuzi na bo barapfuye! None ubwawe, wibwira ko uri iki?» 54Yezu arabasubiza ati «Niba ubwanjye niha ikuzo, ikuzo ryanjye ryaba ari ubusa. Data ni we umpa ikuzo, ari na we muvuga ngo ni Imana yacu. 55Nyamara ntimumuzi, ariko jye ndamuzi; ndamutse mvuze ko ntamuzi, naba ndi umubeshyi nkamwe. Ni koko ndamuzi kandi ngakomera ku ijambo rye. 56Umubyeyi wanyu Abrahamu yahimbajwe no kubona umunsi wanjye#8.56 kubona umunsi wanjye: Abrahamu akiri ku isi, Imana yari yaramuhishuriye ko umunsi umwe imiryango yose y’isi izaherwa umugisha muri umwe mu bamukomokaho (Intg 12,18), maze icyo cyizere gituma asagwa n’ibyishimo. Yizera atyo ukuza kwa Yezu, n’ubwo byari mu marenga., yarawubonye maze aranezerwa.» 57Abayahudi baramubwira bati «Uba utaragira imyaka mirongo itanu, none ngo wabonye Abrahamu!» 58Yezu arababwira ati «Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho#8.58 atarabaho: Yezu yababwiye ko yariho Abrahamu atarabaho, agira ngo abumvishe ko we yabayeho iteka iruhande rw’Imana. nari ndiho.»
59Ni bwo bafashe amabuye yo kumutera; Yezu arihisha, nuko ava mu rugo rw'Ingoro y'Imana.

Currently Selected:

Yohani 8: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy