YouVersion Logo
Search Icon

Hagayi 1

1
Igihe cyo kongera kubaka Ingoro cyageze
1Mu mwaka wa kabiri#1.1 Mu mwaka wa kabiri: ni muri 520 mb. K.; ni ukuvuga ko hari hashize imyaka 18 abatahutse mbere mu bajyanywe bunyago bageze i Yeruzalemu. Dariyusi ari ku ngoma, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatandatu, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa Zorobabeli#1.1 Zorobabeli: reba Ezr 2,2; 3,2; 3,8; 4,1 . . . mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, barimenyeshejwe na Hagayi umuhanuzi, agira ati 2«Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Aba bantu baravuga bati ’Igihe cyo kongera kubaka Ingoro y’Uhoraho ntikiragera#1.2 ntikiragera: reba Ezr 3,1—4.24.!’»
3Nuko Uhoraho atuma Hagayi umuhanuzi, ngo abasubize muri aya magambo: 4«Ese mwebwe murabona ari igihe cyo kwibera mu mazu yanyu ameze neza, kandi iriya Ngoro y’Uhoraho yarabaye amatongo? 5Noneho rero, Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! 6Mwabibye byinshi ariko musarura bike; murarya ariko ntimwijuta; muranywa ariko inyota ikaba yose; murambara ariko ntimushire imbeho! Koko uwakoze yarahembwe, ariko inyungu ayibika mu mufuka utobotse! 7Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuzirikane neza ibyababayeho! 8Ngaho nimuzamuke ku misozi, muzane ibiti maze mwongere mwubake Ingoro, kugira ngo mbone kuyishimiramo no kuyigaragarizamo ikuzo ryanjye; uwo ni Uhoraho ubivuze. 9Mwari mwizeye kubona byinshi, ariko umusaruro uba muke; mumaze no kuwugeza mu ngo zanyu nawuhushyeho uranyanyagira, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze. Ibyo se byatewe n’iki? Byatewe n’uko Ingoro yanjye yabaye amatongo, naho buri muntu muri mwe ashishikajwe no kwiyubakira inzu ye. 10Ni cyo cyatumye ijuru ribafungira imvura, n’isi ikabangira kwera imbuto. 11Nateje amapfa ku butaka no ku misozi, mu mirima y’ingano, ku mizabibu, ku biti by’imizeti no ku kimera cyose ku isi: abantu barakakaye kimwe n’inyamaswa, n’ibyo mwakoze bipfa ubusa.»
12Nuko Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, na Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abari basigaye bose b’umuryango bumva ijwi ry’Uhoraho, Imana yabo, n’amagambo Hagayi umuhanuzi yababwiye, akurikije ubutumwa Uhoraho, Imana yabo, yari yamuhaye; maze rubanda ruhinda umushyitsi imbere y’Uhoraho. 13Ubwo Hagayi, intumwa y’Uhoraho, abwira rubanda uko Uhoraho yamutumye, agira ati «Ndi kumwe namwe, uwo ni Uhoraho ubivuze.» 14Nuko Uhoraho akangura umutima wa Zorobabeli mwene Sheyalitiyeli, umutware wa Yuda, n’uwa Yozuwe mwene Yehosadaki, umuherezabitambo mukuru, hamwe n’abasigaye bose#1.14 abasigaye bose: mu bitabo bya Hagayi na Zakariya iri jambo «abasigaye «rirashaka kuvuga Abayahudi batahemukiye Imana, ubu basigaye ari bake cyane, bakaba batuye muri Yeruzalemu no mu turere tuyikikije. b’umuryango; baraza batangira imirimo yo kubaka Ingoro y’Uhoraho, Imana yabo. 15Ubwo hari ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa gatandatu.
Ikuzo ry’Ingoro nshya
Mu mwaka wa kabiri umwami Dariyusi ari ku ngoma,

Currently Selected:

Hagayi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy