YouVersion Logo
Search Icon

Umubwiriza 1

1
1Dore amagambo ya Koheleti#1.1 Koheleti: si izina bwite ry’umuntu, ahubwo mu gihebureyi ni izina rusange risobanura «umuntu uyobora ikoraniro» mu nyigisho no mu gusenga. Ni iryo jambo twahinduye «umubwiriza» mu kinyarwanda., mwene Dawudi#1.1 mwene Dawudi: mwene Dawudi wimye ingoma bavuga ni Salomoni. Nyamara nk’uko byavuzwe mu ijambo ry’ibanze, iki gitabo nticyanditswe na Salomoni, ahubwo bwari uburyo bwemewe mu bihe bya kera, ko abandikaga bose ku Buhanga babyitiriraga Salomoni, umunyabuhanga w’ikirenga (1 Bami 5,9–14)., umwami w’i Yeruzalemu.
2Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa! 3Ni iyihe nyungu#1.3 Ni iyihe nyungu: igisubizo kirumvikana: inyungu yose umuntu yakura ndetse no mu mirimo yamuhiriye, amaherezo iba nke cyane, kandi ntirambe. umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si?
Ibintu bihora ari bya bindi
4Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho. 5Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira. 6Umuyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo. 7Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya. 8Ibintu byose ugasanga birambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga; nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva.
9Ibyahozeho, ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishyashya cyaduka ku isi. 10Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo «Dore kiriya ni gishya!» burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise. 11Gusa nta rwibutso rw’ibyakera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza.
Akumiro ka Salomoni#1.11 Akumiro ka Salomoni: n’ubwo yari umwami w’igihangange, akagira n’umutungo urenze urugero (1 Bami 10,4–25), kimwe n’ubuhanga bwaminuje, Salomoni ntiyatunganiwe! Ubwo se umuntu yavuga iki kuri rubanda rusanzwe?
12Jyewe, Koheleti, nabaye umwami wa Israheli, nganje i Yeruzalemu. 13Nashatse gushishozanya ubuhanga ibikorerwa mu nsi y’ijuru byose, nsanga umurimo Imana yashinze abantu utoroshye. 14Nitegereje ibikorerwa ku isi, nsanga byose ari ubusabusa, bikaba ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. 15Icyagoramye ntigishobora kugororoka, kandi ibibuze ntibigira ingano.
16Ubwo nahise nibwira mu mutima, nti «Dore mfite ubushishozi busumbye ubw’abambanjirije i Yeruzalemu bose, n’umutima wanjye nawutoje ubumenyi n’ubuhanga. 17Nitondeye gusobanukirwa ubumenyi n’ubuhanga, kumenya ubugoryi n’ubusazi; ibyo na byo nasanze ari ukwiruka inyuma y’umuyaga. 18Koko rero, ubuhanga bwinshi bubyara agahinda kenshi, naho ubumenyi bukabije bugakurura imibabaro.»

Currently Selected:

Umubwiriza 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy