YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 32

32
Imiryango ya Gadi, Rubeni na Manase itura iburasirazuba bwa Yorudani
1Bene Rubeni na bene Gadi bari bafite amashyo y’amatungo menshi cyane. Barebye igihugu cya Yazeri n’icya Gilihadi, basanga iyo ntara irimo urwuri rwiza rw’ayo matungo yabo. 2Bene Rubeni na bene Gadi basanga Musa, n’umuherezabitambo Eleyazari, n’abatware b’umuryango, barababwira bati 3«Ataroti, Divoni, Yazeri, Nimura, Heshiboni, Eleyale, Sevamu, Nebo na Bewoni, 4iyo ntara Uhoraho yatsindiye imbaga y’Abayisraheli, ni igihugu kibereye ubworozi bw’amatungo. Kandi rero urabizi, twe abagaragu bawe, dufite amashyo. 5Turakwinginze rero ngo kiriya gihugu ukiduheho umugabane twebwe abagaragu bawe, maze woye kutwambutsa Yorudani.»
6Ariko Musa asubiza bene Gadi na bene Rubeni, ati «Ngaho rero! Abavandimwe banyu bagiye ku rugamba, namwe ngo mwisigarire hano ! 7Ni kuki mushaka guca intege abandi Bayisraheli ngo boye kujya mu gihugu Uhoraho yabahaye? 8Ni nk’uko kandi abasokuruza banyu babigenje igihe twari i Kadeshi-Barineya, nkabohereza gutata igihugu basezeranijwe. 9Barazamutse bagera mu kibaya cya Eshikoli, maze bareba icyo gihugu. Mu kugaruka, baje baca intege Abayisraheli, bababuza kwinjira mu gihugu Uhoraho yabasezeranije. 10Kuri uwo munsi Uhoraho yararakaye cyane, maze arahira agira ati 11’Bariya bantu bavuye mu Misiri, bakaba bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kuko banze kunkurikira, bazapfa batabonye igihugu nasezeranije Abrahamu, Izaki na Yakobo.’ 12Abarokotse muri abo ni Kalebu mwene Yefune w’Umukenisi, na Yozuwe mwene Nuni, kuko bari bakurikiye Uhoraho nta gushidikanya. 13Uhoraho yarakariye cyane Abayisraheli, maze ababungagiza mu butayu imyaka mirongo ine, kugeza ubwo abari bakoze ibitamunyuze bose bashaje bagashira. 14None rero namwe, bwoko bw’abanyabyaha, mugiye kugenza nka ba so, mukururire Israheli yose uburakari bw’Uhoraho! 15By’ukuri, nimwanga kumukurikira, azahamisha Israheli muri ubu butayu, muzabe ari mwe mpamvu y’ukurimbuka k’uyu muryango.»
16Baramwegera, maze baramubwira bati «Tugiye kubaka hano ibiraro by’amashyo y’intama zacu, twubake n’imigi y’abana bacu. 17Naho twebwe tuzihutira gufata intwaro tugende imbere y’Abayisraheli kugeza ubwo na bo tuzaba tumaze kubinjiza iwabo. Abana bacu bazasigara hano mu migi y’intavogerwa, aho batazaterwa n’abaturage b’iki gihugu. 18Nta bwo tuzagaruka mu mazu yacu mbere y’uko buri Muyisraheli wese agira umunani we. 19Ariko ntituzagabana na bo igihugu kiri hakurya ya Yorudani, twebwe umunani wacu uherereye hano, iburasirazuba bwa Yorudani.»
20Musa arabasubiza ati «Nimubigenza mutyo, mugafata intwaro imbere y’Uhoraho, mukajya ku rugamba, 21ingabo zanyu zikambuka Yorudani kugeza ubwo Uhoraho azirukana imbere ye abanzi be bose, 22maze mukazahindukira ari uko icyo gihugu cyaganjwe, nta cyo muzabazwa imbere y’Uhoraho n’imbere ya Israheli, kandi iki gihugu kizaba umugabane wanyu. 23Ariko nimutagenza mutyo, muzaba mucumuriye Uhoraho; kandi mumenye ko icyaha cyanyu cyabakurikirana. 24Nimwubake imigi y’abana banyu n’ibiraro by’intama zanyu, ariko ijambo ryavuye mu munwa wanyu muzaryubahirize.»
25Bene Gadi na bene Rubeni babwira Musa, bati «Twebwe abagaragu bawe, tuzubahiriza neza amategeko ya databuja. 26Abagore n’abana bacu, amashyo yacu n’amatungo yacu yose, bizasigara hano mu migi ya Gilihadi. 27Naho twebwe abagaragu bawe, abakereye itabaro, tuzashoza urugamba imbere y’Uhoraho, nk’uko databuja abivuze.»
28Iby’abo bantu rero, Musa abishinga umuherezabitambo Eleyazari, na Yozuwe mwene Nuni, hamwe n’abatware b’imiryango ya Israheli. 29Yarababwiye ati «Bene Gadi na bene Rubeni nibafata intwaro mukambukana Yorudani, bakajya ku rugamba, nimumara kuganza kiriya gihugu, muzabahe intara ya Gilihadi ho umugabane. 30Ariko nibadafata intwaro hamwe namwe, bazahabwa umugabane wabo hagati yanyu mu gihugu cya Kanahani.» 31Bene Gadi na bene Rubeni barasubiza bati «Tuzakora ibyo Uhoraho yabwiye abagaragu bawe. 32Twebwe ubwacu, tuzafata intwaro tujye mu gihugu cya Kanahani imbere y’Uhoraho, kandi umugabane wacu uzaba uyu wo hakuno ya Yorudani.»
33Igihugu cya Sihoni umwami w’Abahemori, icya Ogi umwami wa Bashani, imigi yabyo n’intara ziyegereye, byose Musa abyegurira bene Gadi, bene Rubeni, n’igice kimwe cy’umuryango wa Manase mwene Yozefu. 34Bene Gadi bubaka bundi bushya imigi ya Divoni, Ataroti, Aroweri, 35AtirotiShofani, Yazeri, Yogiboha, 36Beti-Nimura, na Beti-Harani. Iyo migi barayubatse barayikomeza, bubaka n’ibiraro by’amatungo yabo. 37Bene Rubeni bubaka bundi bushya imigi ya Heshiboni, Eleyale, Kiriyatayimu, 38Nebo, Behali-Mewoni na Sivima. Uretse Sivima, amazina y’iyo migi yose bubatse bundi bushya barayahinduye bayita ayandi mashyashya.
39Bene Makiri, umuhungu wa Manase, bagiye muri Gilihadi, icyo gihugu barakigabiza, bakirukanamo Abahemori bari bagituye. 40Nuko Gilihadi, Musa ayiha Makiri mwene Manase, arahatura. 41Yayiri mwene Manase aragenda yigabiza umugi wa Kenati n’iyindi mito iwukikije, maze awitirira izina rye Novahi.

Currently Selected:

Ibarura 32: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy