YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 26

26
1Uhoraho abwira Musa n’umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni, ati 2«Mukore ibarura ry’imbaga y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango, mubarure abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga, kandi bashoboye gutabara mu mitwe y’ingabo ya Israheli.» 3Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babibwirira Abayisraheli mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko, bagira bati 4«Nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, tugiye kubarura abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga.»
Dore imiryango y’Abayisraheli yari yaravuye mu Misiri: 5Rubeni ni we mfura ya Israheli. Bene Rubeni ni Hanoki sekuruza w’Abahanoki, Palawu sekuruza w’Abapalawu, 6Hesironi sekuruza w’Abahesironi, na Karumi sekuruza w’Abakarumi. 7Abo ni bo bari bagize amazu yo kwa Rubeni. Bose hamwe bari abantu 43,730. 8Abakomokaga kuri Palawu, ni Eliyabu 9n’abahungu be Nemuweli, Datani na Abiramu. Datani na Abiramu#26.9 Datani, Abiramu . . . na Kore: reba Ibar 16 na 17. abo, ni bamwe bahagarariraga imbaga, maze baza kwivumbura kuri Musa na Aroni. Bari bafatanije n’abayoboke ba Kore, igihe biteruraga kuri Uhoraho. 10Icyo gihe isi yiciyemo urwobo, ibamirana na Kore, abantu be barapfa, maze n’umuriro uyogoza abagabo magana abiri na mirongo itanu. Ibyo byabereye abandi Bayisraheli urugero. 11Abahungu ba Kore bo ariko nta bwo bapfuye.
12Bene Simewoni, ukurikije amazu yabo ni aba: Nemuweli sekuruza w’Abanemuweli; Yamini sekuruza w’Abayamini; Yakini sekuruza w’Abayakini; 13Zerahi sekuruza w’Abazerahi, na Shawuli sekuruza w’Abashawuli. 14Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Simewoni. Abantu bari bayarimo bageraga ku 22,200.
15Bene Gadi, ukurikije amazu yabo ni aba: Sefoni sekuruza w’Abasefoni; Hagi sekuruza w’Abahagi; Shuni sekuruza w’Abashuni, 16Ozini sekuruza w’Abahozini; Eri sekuruza w’Abaheri; 17Arodi sekuruza w’Abarodi; n’Areli sekuruza w’Abareli. 18Ayo ni yo yari amazu y’abahungu ba Gadi. Abantu bari bayarimo bageraga ku 40,500.
19Abahungu ba Yuda bitwaga Eri na Onani, ari na bo bapfiriye mu gihugu cya Kanahani. 20Bene Yuda, ukurikije amazu yabo, ni aba: Shela sekuruza w’Abashela; Peresi sekuruza w’Abaperesi; Zerahi sekuruza w’Abazerahi. 21Bene Peresi ni aba: Hesironi sekuruza w’Abahesironi; na Hamuli sekuruza w’Abahamuli. 22Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Yuda. Abantu bari bayarimo bageraga ku 76,500.
23Bene Isakari, ukurikije amazu yabo ni aba: Tola sekuruza w’Abatola; Puwa sekuruza w’Abapuni; 24Yashuvi sekuruza w’Abashuvi; na Shimuroni sekuruza w’Abashimuroni. 25Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Isakari. Abantu bari bayarimo bageraga ku 64,300.
26Bene Zabuloni, ukurikije amazu yabo ni aba: Seredi sekuruza w’Abaseredi; Eloni sekuruza w’Abaheloni; na Yahaleli sekuruza w’Abayahaleli. 27Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Zabuloni. Abantu bari bayarimo bageraga ku 60,500.
28Bene Yozefu ni Manase na Efurayimu. 29Kwa Manase hari Abamakiri bakomokaga kuri Makiri. Makiri uwo yabyaye Gilihadi ari we sekuruza w’Abagilihadi. 30Bene Gilihadi, ukurikije amazu yabo ni aba: Yezeri sekuruza w’Abayezeri; Heleki sekuruza w’Abaheleki; 31n’Aziriyeli sekuruza w’Abaziriyeli; Shekemu sekuruza w’Abashekemu; 32Shemida sekuruza w’Abashemida; Heferi sekuruza w’Abaheferi. 33Selofehadi mwene Heferi nta muhungu yabyaye, yasize abakobwa gusa; bakitwa Mahila, Nowa, Hagila, Milika na Tirisa. 34Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Manase. Abantu bari bayarimo bageraga ku 52,700.
35Bene Efurayimu, ukurikije amazu yabo ni aba: Shutelahi sekuruza w’Abashutelahi; Bekeri sekuruza w’Ababekeri; na Tahani sekuruza w’Abatahani. 36Umuhungu wa Shuletahi ni Erani sekuruza w’Abaherani. 37Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Efurayimu. Abari bayarimo bageraga ku 32,500. Ngabo rero abakomokaga kuri Yozefu uko bagiye babarurwa mu mazu yabo.
38Bene Benyamini, ukurikije amazu yabo ni aba: Bela sekuruza w’Ababela; Ashibeli sekuruza w’Abashibeli; Ahiramu sekuruza w’Abahiramu; 39Shefufamu sekuruza w’Abashefufamu; na Hufamu sekuruza w’Abahufamu. 40Bene Bela ni Aridi sekuruza w’Ababaridi, na Namani sekuruza w’Abanamani. 41Ngabo rero abakomokaga mu muryango wa Benyamini uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose bari bageze ku 45,600.
42Umuryango wa Dani wari ugizwe n’amazu y’Abashuhamu bakomokaga kuri Shuhamu. Abo ni bo bakomokaga mu muryango wa Dani uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. 43Bose hamwe bageraga ku 64,400.
44Bene Asheri, ukurikije amazu yabo ni aba: Yimuna sekuruza w’inzu ya Yimuna; Yishwi sekuruza w’Abayishwi; na Beriya sekuruza w’Ababeriya. 45Bene Beriya ni Heberi sekuruza w’Abaheberi, na Malikiyeli sekuruza w’Abamalikiyeli. 46Umukobwa wa Asheri we yitwaga Serahi. 47Ayo ni yo yari amazu yo mu muryango wa Asheri. Abantu bari bayarimo bageraga ku 53,400.
48Bene Nefutali, ukurikije amazu yabo ni aba: Yahiseli sekuruza w’Abayahiseli; Guni sekuruza w’Abaguni; 49Yeseri sekuruza w’Abayeseri; na Shilemu sekuruza w’Abashilemu. 50Ayo ni yo mazu yo mu muryango wa Nefutali uko bagiye babarurwa mu mazu yabo. Bose hamwe bari 45,400.
51Umubare w’Abayisraheli bose hamwe wageraga ku 601.730.
Uburyo Abayisraheli bazagabana igihugu basezeranijwe
52Uhoraho abwira Musa, ati 53«Igihugu muzakigabanya aya mazu, maze imigabane irutane mukurikije umubare w’abantu bari muri buri nzu. 54Inzu irimo abantu benshi, izahabwa umugabane munini, naho irimo bake ihabwe umugabane muto. Buri nzu muzayihe umugabane mukurikije abantu itunze. 55Ariko rero mu kugabanya igihugu, muzakoreshe ubufindo gusa. Bazabona imigabane bakurikije umubare w’abantu bari mu mazu yabo yo kwa sekuru. 56Kugira ngo bamenye aho bagomba guha amazu afite abantu benshi n’afite abantu bake, bazakoreshe ubufindo, ni bwo buzemeza neza umugabane wa buri nzu.
Inzu ya Levi ibarurwa bwa kabiri
57Dore umubare w’Abalevi bose uko bagiye babarurwa mu mazu yabo: Abagerishoni bakomokaga kuri Gerishoni; Abakehati bakomokaga kuri Kehati, naho Abamerari bagakomoka kuri Merari. 58Amazu yo kwa Levi ni aya: inzu y’Abalivini, iy’Abaheburoni, iy’Abamahili, iy’Abamushi, n’iy’Abakore. Kehati yabyaye Amuramu. 59Umugore wa Amuramu yitwaga Yokebedi ari we mukobwa Levi yabyaranye n’umugore we mu Misiri. Yokebedi na Amuramu babyaranye Aroni na Musa, na mushiki wabo Miriyamu. 60Aroni na we yabyaye Nadabu, Avihu, Eleyazari na Itamari. 61Nadabu na Avihu ni bamwe barimbutse kubera ko bari bamurikiye Uhoraho ibyotezo bitamukwiye. 62Babaze kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe, basanga umubare w’Abalevi b’igitsina gabo ugeze ku 23,000. Ni byo koko nta bwo babaruriwe hamwe n’abandi Bayisraheli kuko nta mugabane bigeze bahabwa muri bo.
Umwanzuro w’ibarura
63Abo ni bo Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babaruye mu gihe cy’ibarura ryabereye mu bibaya bya Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko. 64Nta n’umwe wari usigaye wo muri ba bandi Musa n’umuherezabitambo Aroni babaruye igihe cy’ibarura ry’Abayisraheli ryabereye mu butayu bwa Sinayi. 65Nk’uko Uhoraho yari yarababwiye ko bazagwa mu butayu, koko nta n’umwe waharokotse uretse Kalebu mwene Yefune, na Yozuwe mwene Nuni.

Currently Selected:

Ibarura 26: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy