YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 23

23
1Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume y’intama arindwi.» 2Balaki akora ibyo Balamu yamusabye, maze bombi batura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro. 3Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigireyo, ahari Uhoraho yansanga. Amagambo ari bumbwire ayo ari yo yose, ndayakumenyesha.» Nuko Balamu afata inzira aragenda, 4maze Imana imusanze, arayibwira ati «Nubakishije intambiro ndwi, kandi ntura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.»
Balamu aha umugisha umuryango wa Israheli
5Uhoraho amaze kubwira Balamu ibyo aza kuvuga, amwohereza agira ati «Ngaho subira kwa Balaki, umubwire utyo.» 6Balamu yasubiye kwa Balaki, asanga ahagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. 7Balamu na we abahanurira muri iki gisigo, agira ati:
«Balaki yampubuye muri Aramu,
umwami wa Mowabu antumaho mu misozi y’iburasirazuba,
ngo ninze nshore umuvumo mu bana ba Yakobo,
maze Abayisraheli mbambike umugayo.
8Navuma nte uwo Imana itavumye?
Uwo Uhoraho atigeze agaya,
namwambika umugayo nte?
9Iyo ndebeye hejuru y’urutare,
ngatera ijisho ndi mu mpinga y’imisozi,
nsanga ari umuryango udasa n’iyindi,
ntashyira mu mubare w’amahanga yandi.
10Ni nde washobora kubara abuzukuru ba Yakobo,
akabarura imbaga nyamwinshi y’Abayisraheli?
Icyampa nanjye ngapfa nk’intungane,
indunduro yanjye ikazasa n’iyabo!»
11Balaki abwira Balamu, ati «Wangenje ute? Narakuzanye ngo uvume ababisha banjye, none dore ahubwo urabasakazamo imigisha!» 12Balamu aramusubiza ati «Nta bwo se uzi ko iyo mbumbuye umunwa, mba ngomba kuvuga ibyo Uhoraho yambwiye byonyine?»
Balamu yongera guha umugisha Abayisraheli
13Balaki arongera ati «Ngwino nkwereke aho tujya ushobore kureba neza iriya mbaga. Mbere wayibonaga igice, ariko nuhagera, urashobora kuyibona yose, maze uyimvumire!»
14Amujyana ahantu hitaruye, mu mpinga y’umusozi wa Pisiga, ahubaka intambiro. 15Balamu abwira Balaki, ati «Wowe guma iruhande rw’igitambo cyawe gitwikwa, maze jyewe nigire hariya ntegereze . . . » 16Uhoraho aza imbere ya Balamu, amubwira ibyo agomba kuvuga, nuko amwohereza agira ati «Ngaho sanga Balaki, umubwire utyo.» 17Balamu asanga Balaki, wari uhagaze iruhande rw’igitambo cye gitwikwa. Yari kumwe n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. Balaki aramubaza ati «Uhoraho yakubwiye iki?» 18Nuko Balamu abahanurira muri iki gisigo, agira ati:
«Balaki, haguruka wumve!
Wowe, mwene Sipori, ntega amatwi!
19Imana si umuntu ngo irabeshya,
si mwene Adamu ngo irisubiraho.
Yavuga icyo itazakora se?
Ijambo yavuze se ryapfa guhera aho?
20Nujuje umuhango wo gutanga umugisha,
ubwo kandi ari Uhoraho wawitangiye, jyewe sinasubizayo.
21Nta cyorezo wasanga mu nzu ya Yakobo,
mu nzu ya Israheli ntihajya harangwa umubabaro.
Uhoraho, Imana ye, ihorana na we, iwe havuga impundu z’umwami.
22Imana yamukuye mu Misiri;
imbaraga ze ni nk’iz’imbogo.
23Mu nzu ya Yakobo ntihakavugwe indagu,
mu nzu ya Israheli ntihakarangwe ubupfumu#23.23 ubupfumu: Imana nta mayeri cyangwa ubupfumu ikoresha iyo ishaka kwihishura no gutangaza ugushaka kwayo muri Israheli: yimenyekanya ubwayo ikoresheje abahanuzi yitoreye..
Iyo igihe kigeze, Imana ni yo ivugana na Yakobo,
ari we Israheli, ikamubwira ibikorwa byayo.
24Dore umuryango uhingutse nk’igihanyaswa,
ukaba uhagurutse nk’intare.
Ntiryama itamazeho umuhigo wayo, kandi itanyoye amaraso y’icyo yishe.
25Balaki abwira Balamu, ati «Niba wanze kubavuma, wikomeza rero kubaha umugisha.» 26Balamu aramusubiza ati «Ese sinari nakubwiye ko nkora ibyo Uhoraho ambwira byose?»
Balamu aha ubwa gatatu umugisha Abayisraheli
27Balaki abwira Balamu, ati «Ngwino nkujyane ahandi hantu, ahari Imana yakwemera ko umvumira uriya muryango.» 28Nuko Balaki ajyana Balamu mu mpinga ya Pewori, umusozi witaruye ubutayu. 29Balamu abwira Balaki, ati «Nyubakira hano intambiro ndwi, maze untegurire ibimasa birindwi n’amasekurume arindwi.» 30Balaki akora ibyo Balamu yamubwiye, maze atura ikimasa n’isekurume y’intama kuri buri rutambiro.

Currently Selected:

Ibarura 23: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy