YouVersion Logo
Search Icon

Ibarura 13

13
Musa yohereza abatasi muri Kanahani#13.1 Igihugu cya Kanahani: icyo gihugu cyiza kandi kirumbuka kiri mu majyaruguru y’ubutayu bwa Parani aho Abayisraheli babaga. Hari urugendo rw’umunsi umwe cyangwa ibiri. Ku byerekeye amazina y’ingenzi y’ahantu avugwa muri uyu mutwe, reba ku ikarita.
1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Muzohereza abantu bavuye muri buri nzu, buri wese ahagarariye inzu y’abasekuruza be; kandi abazoherezwa bazava mu batware ba Israheli.»
3Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli. 4Dore amazina yabo: Uwari uhagarariye inzu ya Rubeni, ni Shamuwa mwene Zakuri. 5Uwari uhagarariye inzu ya Simewoni, ni Shafati mwene Hori. 6Uwari uhagarariye inzu ya Yuda, ni Kalebu mwene Yefune. 7Uwari uhagarariye inzu ya Isakari, ni Yigweyali mwene Yozefu. 8Uwari uhagarariye inzu ya Efurayimu, ni Hosheya mwene Nuni. 9Uwari uhagarariye inzu ya Benyamini, ni Paliti mwene Rafu. 10Uwari uhagarariye inzu ya Zabuloni, ni Gadiyeli mwene Sodi. 11Uwari uhagarariye inzu ya Yozefu ari yo ya Manase, ni Gadi mwene Susi. 12Uwari uhagarariye inzu ya Dani, ni Amiyeli mwene Gemali. 13Uwari uhagarariye inzu ya Asheri, ni Sheturi mwene Mikayeli. 14Uwari uhagarariye inzu ya Nefutali, ni Nahibi mwene Wofusi. 15Uwari uhagarariye inzu ya Gadi, ni Gewuyeli mwene Maki. 16Ayo ni yo mazina y’abantu Musa yohereje gutata igihugu cya Kanahani; Hosheya mwene Nuni, Musa amwita izina rya Yozuwe#13.16 Yozuwe: iryo zina rishya rivuga «Hakizimana»; Musa yashatse kugaragaza atyo ko ari Imana ubwayo izakiza umuryango wayo; ikoresheje uwo musore..
17Musa abohereza gutata igihugu cya Kanahani, agira ati «Mugende, munyure kuri Negevu, muterere umusozi 18maze murebe niba abaturage b’aho ari abanyembaraga cyangwa niba ari abanyantege nkeya. 19Muzarebe niba icyo gihugu gituwe n’abo bantu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe niba imigi batuyemo ari ingando cyangwa niba ari ibigo by’intavogerwa. 20Muzarebe niba icyo gihugu cyera imyaka cyangwa niba kiyirumbya, murebe kandi niba giteye amashyamba cyangwa niba ari nta yo. Muzanashirike ubute maze musorome ku mbuto z’icyo gihugu.»
Koko rero cyari igihe cy’imizabibu ya mbere. 21Nuko barazamuka batata icyo gihugu, bahera ku butayu bwa Sini bagera i Rehovu hafi ya Lebo-Hamati. 22Bazamukira kuri Negevu, bagera kuri Heburoni ahari hatuwe na Ahimani, Sheshayi na Talumayi, abuzukuru b’Abanaki. Heburoni iyo yari yarubatswe imyaka irindwi mbere y’uko Tanisi yo mu Misiri yubakwa. 23Bageze mu kibaya cya Eshikoli, bahatema ishami ry’umuzabibu rifite iseri bagombye guhekesha umutsibo ari babiri. Basoromye kandi ku matunda, no ku mbuto z’imitini. 24Aho hantu bahita ikibaya cya Eshikoli, ari byo kuvuga ’Ikibaya cy’iseri’, kubera rya seri ry’umuzabibu Abayisraheli bahasoromye.
Abatasi bavuga iby’urugendo rwabo
25Ubutasi bw’icyo gihugu babumazemo iminsi mirongo ine. 26Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo.
27Batekerereza Musa iyi nkuru, bati «Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga rwose ari igihugu gitemba amata n’ubuki; mbese dore n’imbuto cyera! 28Ariko rero, abantu bagituye ni abanyamaboko cyane, imigi yabo ni ibigo bigari, bikikijwe n’inkuta z’amabuye. Twahasanze kandi n’abuzukuru b’Abanaki#13.28 abuzukuru b’Abanaki: bibwiraga ko uwo Anaki na bene wabo ari abantu b’ibigango bidasanzwe; bari batuye mu gihugu cya Kanahani.. 29Abamaleki batuye mu ntara ya Negevu, Abahiti, Abayebuzi n’Abahemori batuye mu misozi, naho Abakanahani batuye hafi y’inyanja no ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani.»
30Kalebu acecekesha imbaga yari itaramiye Musa, agira ati «Reka tugende, tuzamuke, twigabize kiriya gihugu; nta gushidikanya ko tuzagitsinda, tukakigarurira.» 31Ariko abari bajyanye na Kalebu muri ubwo butasi, baramusubiza bati «Ntidushobora gutera bariya bantu kuko baturusha amaboko.» 32Ndetse batangira no kugayira cyane Abayisraheli, icyo gihugu bari baratase, bavuga bati «Igihugu twazengurutse kugira ngo tugitate, twasanze ari igihugu kica nabi abagituye, kandi n’abantu twahabonye ni abagabo barebare b’inkorokoro. 33Twanahabonye ba bantu b’ibihangange, bene Anaki, bo mu bwoko bw’abantu b’ibihambati. Imbere yabo twumvaga turi nk’inzige, kandi koko na bo ubwabo ni ko babonaga tungana.»

Currently Selected:

Ibarura 13: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy