YouVersion Logo
Search Icon

Luka 21

21
Ituro ry’umupfakazi w’umukene
(Mk 12.41–44)
1Nuko Yezu yubura amaso, abona abakungu bashyiraga imfashanyo zabo mu bubiko bw’amaturo#21.1 mu bubiko bw’amaturo: ku kibuga cy’ingoro hari ahantu bakiriraga amaturo, bayajugunyaga mu isanduku.. 2Abona n’umupfakazi w’umukene ashyiramo uduceri tubiri. 3Nuko aravuga ati «Ndababwira ukuri: uriya mupfakazi w’umukene yarushije abandi gutura. 4Kuko bariya bose bashyizemo amaturo avuye mu by’ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose mu bukene bwe.»
Yezu ahanura ko Ingoro izasenywa
(Mt 24.1–2; Mk 13.1–2)
5Kubera ko bamwe barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati 6«Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa.» 7Baramubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari, kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?»
Ibimenyetso bizabanziriza ayo makuba
(Mt 24.4–14; Mk 13.5–13)
8Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ’Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ’Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire! 9Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo, ntimuzakuke umutima. Ibyo bigomba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.» 10Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. 11Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru.
12Ariko mbere y’ibyo byose, bazabafata, babatoteze#21.12 babatoteze: n’ubwo ibitotezo bitazabura, Kiliziya igomba guhora ihamya Kristu. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (urugero: 8,1; 9,1) Luka aradutekerereza uko ibyo bitotezo byatangiye., babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. 13Ibyo bizatuma mumbera abagabo. 14Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, 15kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. 16Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, 17kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. 18Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. 19Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu!
Amagorwa ya Yeruzalemu
(Mt 24.15–21; Mk 13.14–19)
20Nuko rero nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. 21Icyo gihe, abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. 22Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. 23Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. 24Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye.
Amaza y’Umwana w’umuntu#21.24 amaza y’Umwana w’umuntu: Yezu amaze kuvuga ibyerekeye isenywa rya Yeruzalemu, none akurikijeho ibyerekeye ishira ry’isi n’iby’amaza ye, igihe azagaruka mu ikuzo (nk’uko byahanuwe na Dan 7,13–14).
(Mt 24.29–31; Mk 13.24–27)
25Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. 26Abantu bazicwa n’ubwoba, bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana. 27Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi. 28Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje.»
Ikizabamenyesha ko Ingoma y’Imana yegereje
(Mt 24.32–35; Mk 13.28–31)
29Nuko abacira umugani ati «Nimwitegereze umutini n’ibindi biti. 30Iyo birabije, mumenya ko igihe cy’imbuto cyegereje. 31Namwe rero nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Ingoma y’Imana yegereje. 32Ndababwira ukuri: iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye. 33Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira.
Murabe maso
34Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. 35Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. 36Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.»
Yezu yigishiriza ubwa nyuma mu Ngoro
37Ku manywa Yezu yigishirizaga mu Ngoro, ariko nijoro akajya kurara ku musozi w’Imizeti. 38Nuko mu gitondo cya kare, abantu bose bakamusanga mu Ngoro, kugira ngo bamwumve.

Currently Selected:

Luka 21: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy