YouVersion Logo
Search Icon

Luka 10

10
Yezu atuma abigishwa mirongo irindwi na babiri
(Mt 9.37–38; 10.7–16; Mk 6.8–11; Lk 9.3–5)
1Nyuma y’ibyo Nyagasani ahitamo n’abandi mirongo irindwi na babiri, maze abohereza imbere ye babiri babiri, mu migi yose n’ahandi hose yajyaga kunyura. 2Arababwira ati «Imirima yeze ni myinshi, ariko abasaruzi ni bake; nimusabe rero Nyirimyaka yohereze abasaruzi mu mirima ye. 3Ngaho nimugende; dore mbohereje nk’abana b’intama mu birura. 4Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya. 5Urugo rwose mwinjiyemo, mubanze muvuge muti ’Amahoro abe muri uru rugo !’ 6Nihaba umuntu w’amahoro, amahoro yanyu azamusakaraho; nahabura azabagarukira. 7Mugume muri iyo nzu, munywe kandi murye icyo babahaye, kuko umukozi akwiriye igihembo cye. Ntimukave mu nzu mujya mu yindi. 8Umugi wose muzinjiramo bakabakira, muzarye ibyo babahereje. 9Mukize n’abarwayi muhasanze, kandi mubabwire muti ’Ingoma y’Imana ibari hafi!’ 10Naho rero umugi wose muzinjiramo ntibabakire, muzajye mu materaniro yabo, muvuge muti 11’Dore n’umukungugu w’umugi wanyu wadufashe ku birenge, turawukunguse kandi turawubasigiye! Icyakora mubimenye neza, Ingoma y’Imana iri hafi.’ 12Ndabibabwiye: kuri wa munsi w’urubanza, Sodoma#10.12 Sodoma: mu gitabo cy’Intangiriro (18.16—19.29) badutekerereza ibyaha abaturage b’uwo mugi bakoraga, n’ukuntu babihaniwe. izababarirwa kurusha uwo mugi.
13Iyimbire, Korazini! Iyimbire, Betsayida! Kuko ibitangaza byabakorewemo, iyo bikorerwa muri Tiri no muri Sidoni, kuva kera baba barisubiyeho, bakambara ibigunira bakisiga ivu. 14Nyamara ku munsi w’urubanza muzahanwa kurusha Tiri na Sidoni. 15Naho wowe, Kafarinawumu, ubona ko uzakuzwa kugera mu bicu? Uzarohwa mu kuzimu!
16Ubumva, ni jye aba yumva; ubahinyura, ni jye aba ahinyura, kandi umpinyuye aba ahinyuye n’Uwantumye.»
Ikigomba gushimisha intumwa
17Ba bigishwa uko bari mirongo irindwi na babiri, bagaruka bishimye cyane, bavuga bati «Mwigisha, na roho mbi ziratwumvira kubera izina ryawe.» 18Arababwira ati «Koko nabonaga Sekibi ahanuka ku ijuru nk’umurabyo. 19Dore mbahaye ububasha bwo kuribata inzoka na za manyenga, n’ubwo gutsinda umwanzi wese kandi nta kizashobora kubahuganya. 20Nyamara, ntimwishimire ko roho mbi zibumvira, ahubwo nimwishimire ko amazina yanyu yanditse mu ijuru.»
Inkuru Nziza ihishurirwa abaciye bugufi
(Mt 11.25–27)
21Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. 22Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.»
Icyo abigishwa ba Yezu barusha abandi
(Mt 13.16–17)
23Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati «Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! 24Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.»
Umugani w’Umunyasamariya w’impuhwe
25Nuko umwigishamategeko arahaguruka, amubaza amwinja ati «Mwigisha, ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo bw’iteka?» 26Yezu aramubwira ati «Mu Mategeko handitsemo iki? Usomamo iki?» 27Undi aramusubiza ati «Uzakunde Nyagasani Imana yawe, n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.»#10.27 wikunda: reba Ivug 6,5 na Lev 19,18. 28Yezu aramubwira ati «Ushubije neza; ubigenze utyo, uzagira ubugingo.»
29Nyamara we, kugira ngo yikure mu isoni#10.29 yikure mu isoni: uwo mwigishamategeko arashaka gusobanura impamvu yabajije ikibazo, kandi yari asanzwe azi igisubizo cyacyo., abwira Yezu ati «Ariko se mugenzi#10.29 mugenzi wanjye ni nde? muri icyo gihe, buri Muyahudi yari azi neza ko mugenzi we ari umuntu wese wo mu muryango wa Israheli, uretse umunyamahanga (Iyim 20,16–17; Lev 19,11 . . . 18). Ariko uwo mwigishamategeko ahari yari yariyumvishije ko ibyo byonyine bidahagije. wanjye ni nde?» 30Yezu araterura ati «Umuntu yamanutse i Yeruzalemu ajya i Yeriko#10.30 Yeriko: umuhanda uva i Yeruzalemu ukagera i Yeriko ni muremure, ufite nka kilometero 25, kandi wambukiranyaga ubutayu bwa Yuda bwari bwuzuyemo abajura., maze agwa mu gico cy’abajura, baramwambura, baramuhondagura maze bamusiga ari intere. 31Umuherezabitambo#10.31 umuherezabitambo: ari uwo muherezabitambo, ari n’uwo mulevi, bombi bari bategetswe gukurikiza itegeko ry’urukundo kurusha undi Muyahudi ubonetse wese. Nyamara si bo bagiriye impuhwe uwari waguye mu gico cy’abajura, ahubwo yazigiriwe n’Umunyasamariya, kandi Abanyasamariya barasuzugurwaga n’Abayahudi, bagafatwa nk’abanyamahanga, badasenga Imana uko bikwiye. aza kumanuka muri iyo nzira, aramubona arihitira. 32Haza n’umulevi, na we aramubona arihitira. 33Nuko Umunyasamariya wari mu rugendo amugeze iruhande, aramubona amugirira impuhwe. 34Aramwegera, apfuka ibikomere bye amaze kubyomoza amavuta na divayi#10.34 amavuta na divayi: amavuta yatumaga ububabare bucurama (Iz 1,6), naho divayi ikomora igikomere, igatuma igisebe kidatema.. Hanyuma amwuriza indogobe ye, amujyana ku icumbi, amwitaho. 35Bukeye afata amadenari abiri, ayaha nyir’icumbi, aramubwira ati ’Umwiteho maze ibindi uzamutangaho, nzabikwishyura ngarutse.’ 36Muri abo uko ari batatu, uwo ukeka ko ari mugenzi w’uwaguye mu gico cy’abajura ni uwuhe?» 37Umwigishamategeko arasubiza ati «Ni uwamugiriye impuhwe.» Yezu aramubwira ati «Genda, nawe ugenze utyo.»
Yezu ari iwabo wa Marita na Mariya
38Yezu akomeza urugendo n’abigishwa be, agera mu rusisiro, maze umugore witwa Marita#10.38 umugore witwa Marita: Marita na Mariya bavaga inda imwe kandi bakagira na musaza wabo witwaga Lazaro; ni we Yohani adutekerereza ku buryo burambuye muri 11,1–40 no muri 12,1–10. Ibyo ari byo byose, ni nk’aho Marita ari we mukuru, kuko yari ashinzwe ibyo mu rugo. aramwakira. 39Yari afite mwene nyina witwa Mariya, akaba yicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye. 40Marita we yari ahugiye mu byo gushaka amazimano. Ageze aho, araza abwira Yezu ati «Mwigisha, nta cyo bikubwiye kubona murumuna wanjye amparira imirimo yose? Mubwire aze amfashe!» 41Ariko Nyagasani aramusubiza ati «Marita, Marita, uhagaritse umutima kandi urahihibikanywa na byinshi; 42nyamara ibya ngombwa ni bike, ndetse ni kimwe#10.42 ni kimwe gusa: Yezu yahereye kuri iryo tegura ry’ibitunga umubiri kugira ngo yerekane ko ikiruta ibindi ari kimwe gusa: ni ukwakira Ijambo ry’Imana. gusa. Mariya rero yahisemo umugabane mwiza, udateze kuzamwamburwa.»

Currently Selected:

Luka 10: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy