YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 14

14
Yezu ni we nzira igeza ku Mana
1Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. 2Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi; iyo bitaba byo, mba narabibabwiye. Ubu ngiye kubategurira umwanya. 3Nimara kugenda, nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi#14.3 aho ndi: ni iruhande rw’Imana Se., namwe abe ari ho muba. 4Aho ngiye murahazi n’inzira yaho murayizi.» 5Tomasi aramusubiza ati «Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?» 6Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho. 7Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» 8Filipo ni ko guhita amubwira ati «Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije.» 9Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? 10Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye#14.10 muri jye: kimwe no mu mutwe wa 10,30 n’uwa 12,45, Yezu yongeye gutsindagiriza ku byerekeye bwa bumwe budasumbwa yunze n’Imana Se.? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, ni we ukora imirimo ye. 11Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. 12Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data. 13Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. 14Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora.
Yezu abasezeranya Umuvugizi Roho Mutagatifu
15Niba munkunda koko, muzubaha amategeko yanjye. 16Nanjye nzasaba Data, azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. 17Uwo ni Roho Nyir’ukuri isi idashobora kwakira, kuko itamubona kandi ntimumenye. Mwebwe ariko muramuzi, kuko abana namwe kandi akababamo. 18Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange#14.18 nzagaruka mbasange . . . : Yezu namara gupfa no kuzuka, isi ntizongera kumubona. Nyamara abigishwa be bo bazamubona, maze bazamenye ko ari mu ikuzo iruhande rw’Imana Data, kandi ataretse no kuba hamwe na bo.. 19Hasigaye igihe gito isi ntizongere kumbona. Ariko mwe muzambona, kuko ndiho kandi namwe mukazabaho. 20Uwo munsi muzamenya ko mba muri Data, kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe. 21Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.»
22Yuda utari Isikariyoti aramubaza ati «Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi?» 23Yezu aramusubiza ati «Umuntu unkunda, azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. 24Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. 25Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse#14.26 uzabigisha byose . . . abibutse: Roho Mutagatifu ni We uzabafasha kumva neza amagambo n’ibikorwa bya Yezu. n’ibyo nababwiye byose. 27Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. 28Mwumvise ko nababwiye nti ’Ndagiye kandi nzagaruka mbasange’. Iyaba mwankundaga, mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. 29Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere. 30Sinkivuganye namwe byinshi, kuko umugenga w’iyi si#14.30 umugenga w’iyi si: ni Sekibi ukoresha Yuda n’Abayahudi. aje. 31Nta bushobozi amfiteho, ariko aje agira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko nkora uko Data yantegetse. Nimuhaguruke, tuve hano!

Currently Selected:

Yohani 14: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy