YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 1

1
Imana irema ijuru n’isi, ibintu n’abantu
1Mu ntangiriro Imana yaremye#1.1 Mu ntangiriro Imana yaremye . . . ariko Imana ubwayo yahozeho mbere y’ibiremwa byose: ntigira intangiriro n’iherezo. ijuru n’isi. 2Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi iriho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana#1.2 umwuka w’Imana: isi yari igitwikiriwe n’amazi, kandi ibundikiwe n’umwijima. Imana iyihumekeraho: ni nk’aho Uhoraho agiye kuyihuhaho kugira ngo ayihindure, maze ibinyabuzima biyivukemo, bitewe n’umwuka we. wahuhiraga hejuru yayo.
3Imana iravuga iti «Nihabeho urumuri!» Urumuri rubaho. 4Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. 5Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere#1.5 Umunsi wa mbere: twoye kwitiranya umwanditsi w’iki gitabo n’abahanga b’ubu mu bumenyi bw’isi, iyo batwigisha iby’intangiriro ya byose. Uwanditse icyo gitekerezo, we, yitegereza ibimukikije: aho kuvuga mu ijambo rimwe ko Imana yaremye byose, ahitamo kubigabanyamo ibice, abigabanya mu cyo yita iminsi. Kugira ngo inyigisho ye irusheho gucengera mu bayumva, asubiramo kenshi ko «Imana yaremye ibi na biriya», akabirondora akurikije uko bisumbanya ubuzima. Agereranya rero Imana Rurema n’umuntu ukora imirimo ku minsi y’imibyizi, akagira umunsi w’ikiruhuko. Arashaka ko ibyo bizabera Abayisraheli urugero (reba 2,3). Ariko mu by’ukuri, Imana yaremesheje byose ijambo ryayo..
6Imana iravuga iti «Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanye amazi n’ayandi mazi!» 7Imana ihanga ikirere#1.7 ikirere: muri icyo gihe, bibwiraga ko ikirere cyari kimeze nk’umutemeri mugari cyane kandi ubengerana wari utwikiriye isi; hejuru yacyo bibwiraga ko haba inyanja y’amazi menshi, ari ho imvura ituruka. maze itandukanya amazi ari mu nsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. 8Ikirere Imana icyita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri.
9Imana iravuga iti «Amazi ari mu nsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!» Biba bityo. 10Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza.
11Imana iravuga iti «Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti!» Biba bityo. 12Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. 13Burira buracya, uba umunsi wa gatatu.
14Imana iravuga iti «Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitandukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; 15byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!» Biba bityo. 16Nuko Imana ihanga ibinyarumuri#1.16 ibinyarumuri binini: ni izuba n’ukwezi. Umwanditsi azi neza ko ari ibiremwa by’Imana nk’ibindi. Yanga kuvuga amazina yabyo, kuko mu yandi mahanga menshi babisengaga nk’ibigirwamana. binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. 17Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi, 18no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. 19Burira buracya, uba umunsi wa kane.
20Imana iravuga iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, mu nsi y’ikirere cy’ijuru!» 21Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. 22Imana ibiha umugisha, ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!» 23Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.
24Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo. 25Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza.
26Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu#1.26 duhange Muntu: Imana iribwira, cyangwa igisha inama abamalayika bayikikije (reba 3,5; 3,22 na Yobu 1,6). Kuba iyo nteruro iri mu bwinshi, ni uburyo bwo kumenyekanya igitekerezo cy’Imana. Muntu (mu gihebureyi Adam): iryo jambo risobanura inyokomuntu. mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!»
27Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo#1.27 mu ishusho ryayo: cyane cyane ubwenge n’umutima ni byo bituma umuntu asa n’Imana. Imana yaremye umugabo n’umugore ibishushanyije; ni cyo gituma ibitsina byombi binganya icyubahiro n’agaciro. Imana Nyir’ububasha yahaye umuntu kuri ubwo bubasha ngo agenge ibindi biremwa by’Imana. «Mu ishusho ryayo» rero ntibivuga isura ku gikoba cy’umubiri: bivuga ko umuntu ashinzwe isi.,
imurema mu ishusho ry’Imana;
ibarema ari umugabo n’umugore.
28Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!»
29Imana iravuga iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu#1.29 ibiryo byanyu: kuvuga ko abantu n’inyamaswa nta kindi baryaga kitari ibimera, kuvuga ko bataryaga inyama, ni ukutwumvisha ko hari haganje amahoro ndetse no mu nyamaswa (reba Iz 11,6–9).. 30Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo. 31Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza#1.31 Isanga ari byiza rwose: Imana yabanje kurema ibintu. Iremye inyamaswa, iziha umugisha ngo zororoke. Iremye umuntu, iti ni byiza cyane. rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.

Currently Selected:

Intangiriro 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy