YouVersion Logo
Search Icon

Abanyakolosi 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, n’umuvandimwe wacu Timote#1.1 Timote: ni wa mufasha wa Pawulo yakundaga cyane (reba Intu 16,1–3 n’ijambo ribanziriza 1 Timote)., 2ku batagatifujwe b’i Kolosi, kuri mwebwe, bavandimwe b’indahemuka muri Kristu: tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu.
Pawulo ashimira Imana akanabasabira
3Turashimira Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kandi tukanabasabira ubudahwema, 4kuva aho twumviye ukwemera mufitiye Yezu Kristu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 5mubitewe no kwizera#1.5 ukwemera . . . urukundo . . . kwizera: nk’uko abigenza mu yandi mabaruwa (1 Tes 1,3; 1 Kor 13,13), Pawulo akunda gukomatanyiriza hamwe iyo migenzo myiza iranga imibereho ya gikristu, uko ari itatu. ibyiza bibagenewe mu ijuru. Ayo mizero mwayamenyeshejwe n’ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza yageze iwanyu. 6Nk’uko irumbuka kandi igakwira ku isi yose, no muri mwe ni ko bimeze, kuva aho mwumviye kandi mukamenya by’ukuri ingabire y’Imana. 7Mugenzi wacu Epafurasi#1.7 Epafurasi: uwo ni we washinze ikoraniro i Kolosi (reba 4,12 na Filem 23) naho Pawulo we, ntiyigeze ajyayo na rimwe (reba na 2,1). dufatanyije umurimo, ni we wayibigishije. 8Uwo mugaragu w’indahemuka wa Yezu Kristu ubakorera mu kigwi cyacu, yanatumenyesheje urukundo mwasenderejwe na Roho Mutagatifu.
9Ni cyo gituma natwe, kuva aho tubyumviye, tudahwema kwambaza tubasabira ku Mana, kugira ngo mugire ubumenyi bushyitse#1.9 ubumenyi bushyitse: Abanyakolosi bari batarabugira, kuko bari bagikurikiranye abandi bigisha batari bakwiye kwizerwa. bw’icyo ishaka, muhore murangwa n’umutima wuzuye ubuhanga n’ubushishozi ku bwa Roho Mutagatifu. 10Nguko uko muzizihiza Nyagasani mu mibereho yanyu imunyuze muri byose, munakore ibyiza byinshi kandi mugende murushaho kumenya Imana. 11Bityo muzakomezwa n’imbaraga zayo zitagereranywa, mubashe kuba indacogora no kwihangana muri byose.
Igisingizo cya Kristu#1.11 Igisingizo cya Kristu: muri iki gisigo kigabanyijemo ibice bibiri, Pawulo aramamazanya ibyishimo ubudasumbwa bwa Kristu, kuko ari We shingiro rya byose. Mbere na mbere (15–17) aramamaza ko Kristu, We shusho rishyitse ry’Imana itagaragara, yahozeho iteka iruhande rwayo; kandi ko ikiriho cyose, ari mu ijuru ari no ku isi, cyaremwe na We, akaba ari na We cyaremewe. Hanyuma (18–20) Pawulo ararata igikorwa cya Kristu waje ku isi abantu bamaze gucumura maze akabunga n’Imana ku bw’amaraso ye yameneye ku musaraba, akanabakoranyiriza bose muri Kiliziya, yo Mubiri we.
12Nimunezerwe kandi mushimire Imana Data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mu mucyo. 13Koko rero, yatugobotoye ku ngoyi y’umwijima, atujyana mu Ngoma y’Umwana we akunda byimazeyo, 14ari na We dukesha gucungurwa no kubabarirwa ibyaha.
15Ni We shusho ry’Imana itagaragara,
Umuvukambere#1.15 umuvukambere . . . ikiremwa cyose: n’ubwo amagambo adahuje muri byose, ni icyo tuba duhamya iyo twamamaza ukwemera kwacu tukavuga muri «Nemera Imana imwe» ngo «Mbere ya byose Imana Data yari isanzwe imubyaye . . . yarabyawe ntiyaremwe, asangiye kamere na Se; ni We byose bikesha kubaho». mu byitwa ikiremwa cyose#1.15 umuvukambere . . . ikiremwa cyose: n’ubwo amagambo adahuje muri byose, ni icyo tuba duhamya iyo twamamaza ukwemera kwacu tukavuga muri «Nemera Imana imwe» ngo «Mbere ya byose Imana Data yari isanzwe imubyaye . . . yarabyawe ntiyaremwe, asangiye kamere na Se; ni We byose bikesha kubaho».,
16kuko byose byaremewe muri We,
ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.
Ibigaragara n’ibitagaragara,
Ibinyabubasha#1.16 Ibinyabubasha . . . Ibihangange: ni ko Abayahudi bitaga ya mitwe inyuranye y’abamalayika (reba na Ef 1,21). Aha ngaha Pawulo arahamya akomeje ko na bo Kristu abasumba kure. n’Inganji, Ibikomangoma n’Ibihangange#1.16 Ibinyabubasha . . . Ibihangange: ni ko Abayahudi bitaga ya mitwe inyuranye y’abamalayika (reba na Ef 1,21). Aha ngaha Pawulo arahamya akomeje ko na bo Kristu abasumba kure.:
byose byaremwe na We, kandi ni We byaremewe;
17yariho mbere ya byose,
kandi byose bibeshwaho na We.
18Ni We kandi Mutwe w’umubiri, ari wo Kiliziya#1.18 umubiri, ari wo Kiliziya: Kiliziya ni isano abakristu bafitanye kuko bunze ubumwe na Kristu ku bw’ukwemera na batisimu, maze akabasenderezamo ubugingo bw’Imana. Ni yo mpamvu Kiliziya igereranywa n’umubiri muzima kandi munini, naho Kristu we akawubera umutwe.,
akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye#1.18 umuvukambere mu bapfuye: Kristu ni We wa mbere wazutse, kandi natwe ni We dukesha kuzazuka.,
kugira ngo ahorane muri byose umwanya w’ibanze;
19kuko Imana yizihijwe no kumusenderezamo ibyiza byose,
20kandi muri We yiyunga n’ibiriho byose,
ndetse ari We ibigirira,
ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru,
byose ibisakazaho amahoro
aturutse ku maraso ye yameneye ku musaraba.
21Namwe ubwanyu, kera mwari mwaraciye ukubiri#1.21 mwaraciye ukubiri n’Imana: Pawulo aributsa Abanyakolosi ko kera bari baraciye ukubiri n’Imana kubera ko bayicumuragaho kandi bagasenga ibigirwamana (reba na Ef 4,17–19). n’Imana, mwari n’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byanyu bibi, 22none ubu ngubu yabahaye kwigorora na Yo, mubikesha Umwana wayo watanze umubiri we akabapfira, kugira ngo mube abatagatifu, nta mwanda kandi nta makemwa, imbere yayo. 23Cyakora mukomere mu kwemera, ntimugahungabane, ngo muteshuke ku mizero mwasezeranyijwe n’Inkuru Nziza mwumvise, ari yo yamamarijwe ikiremwa cyose kiri mu nsi y’ijuru, akaba ari na yo jyewe Pawulo ndahwema kuruhira.
Pawulo aruhira Kristu
24Ubu rero nshimishijwe n’uko mbabara ari mwe ngirira, maze ibyari bibuze ku mibabaro ya Kristu, nkabyuzuriza#1.24 nkabyuzuriza: kugira ngo ashinge Ingoma y’Imana, Kristu yarababaye; abashinzwe gukomeza umurimo we rero na bo bagomba gusangira na We iyo mibabaro. Mu by’ukuri koko, ntacyabuze ku mibabaro ya Kristu, We mutwe wa Kiliziya, nyamara buri ngingo y’uwo mubiri igomba gushyiraho akayo kugira ngo icyo Kristu yatangiye kizuzure. Ni yo mpamvu Pawulo wari uri mu buroko, yaturaga Imana imibabaro ye abigirira Abanyakolosi. mu mubiri wanjye, mbigirira umubiri we, ari wo Kiliziya. 25Koko rero, nabaye umugaragu wa Kiliziya, biturutse ku murimo Imana yanshinze muri mwe: ni uwo kubagezaho byuzuye ijambo ry’Imana, 26mbamenyesha ibanga ryari ryarahishwe#1.26 ibanga ryari ryarahishwe: muri Ef 3,3–12, ni ho Pawulo asobanura birambuye iryo banga. Muri make ni iri: amasezerano Imana yari yaragiriye Abayisraheli, si bo bonyine yari agenewe, ahubwo umunsi umwe amahanga yose azahamagarirwa kuyasangira. Icyo gihe cyatangiranye na Kristu, ari cyo Pawulo ashinzwe kwamamaza hose. kuva kera kose no mu bisekuruza byose, none rikaba rimaze guhishurirwa abatagatifujwe bayo. 27Ni bo Imana yishakiye kumenyesha ikuzo n’ibyiza bitagereranywa iryo banga rizanira abanyamahanga: Kristu ari muri mwe, We uzaduhesha ikuzo twizeye! 28Kristu uwo nyine ni We twamamaza, tuburira buri muntu kandi tumwigisha ubwenge bwose, kugira ngo buri wese tumuhindure intungane muri Kristu. 29Ngicyo icyo nduhira nkakirwanirira nkoresheje imbaraga zose mpora nterwa na We.

Currently Selected:

Abanyakolosi 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy