YouVersion Logo
Search Icon

Yohani, iya 2 1

1
Indamutso
1Mubyeyi#1.1 Mubyeyi: nta bwo ari umugore Yohani yandikira, ahubwo ni ikoraniro ry’abakristu (tutazi neza iryo ari ryo). Kuva mu ntangiriro akenshi bakunze kugereranya Kiliziya n’umubyeyi udahwema kubyara abana benshi. watoranyijwe hamwe n’abana bawe, ndabandikiye, jyewe Umukuru wanyu, ubakunda mu kuri — nyamara si jye jyenyine ubakunda, ahubwo n’abandi bose bashoboye kumenya ukuri — 2mbitewe n’ukuri kudutuyemo, kandi kukazatugumamo ubuziraherezo. 3Twese nitugire ineza, impuhwe n’amahoro bituruka ku Mana Data, no kuri Yezu Kristu Umwana wayo, mu kuri no mu rukundo.
Itegeko twahawe n’Imana Data
4Nishimiye cyane kuba narabonanye#1.4 kuba narabonanye: ubwo Yohani yari i Efezi, yasuwe na bamwe mu bakristu bari baturutse mu ikoraniro yandikiraga, rishobora ndetse kuba ryari rihegereye. Amaze kuganira na bo yasanze bafite imyifatire myiza. na bamwe mu bana bawe, ngasanga bagendera mu kuri nk’uko Imana Data yabidutegetse. 5Dore rero Mubyeyi, icyo ngusabye; si itegeko rishya nkwandikiye, ahubwo ni ugusubira muri rya rindi dusanganywe kuva mu ntangiriro#1.5 kuva mu ntangiriro: reba Yohani 13,34.: tujye dukundana. 6Dore urukundo icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Ngiryo itegeko mwigishijwe kuva mu ntangiriro, kugira ngo mukurikire iyo nzira.
Inyigisho za Kristu
7Koko rero, hari abashukanyi benshi badutse ku isi bakaba badahamya mu by’ukuri ko Yezu Kristu yigize umuntu#1.7 yigize umuntu: abo bantu bahinyuraga ukwemera nyakuri, kuko bahamyaga ko Kristu, waturutse mu ijuru, yashatse gusa kwigaragaza nk’uwigize umuntu muri Yezu w’i Nazareti, nyamara ntiyaba umuntu koko. Reba na 1 Yh 2,18 . . . 26; 4,1–3.. Uvuga atyo ni umushukanyi, akaba arwanya Kristu. 8Muririnde rero, kugira ngo mudapfusha ubusa imbuto z’ibikorwa byanyu, ahubwo ngo muzahabwe igihembo cyuzuye. 9Umuntu wese udakomera ku nyigisho za Kristu, ahubwo akazirengaho, ntaba afite Imana; naho ukomera ku nyigisho ze, ni we uba afite Imana Data na Mwana. 10Nihagira umuntu uza abagana, atari uzanye izo nyigisho, ntimukamwakire iwanyu, ndetse ntimukamuramutse; 11kuko umuramukije, aba asangiye na we ibikorwa bye bibi.
Gusezera
12Mfite byinshi nagombaga kubandikira, nyamara sinshaka gukoresha urupapuro na wino; kuko nizeye kuzaza iwanyu nkabibibwirira ubwanjye, kugira ngo ibyishimo byacu bisendere. 13Abana b’umuvandimwe#1.13 umuvandimwe wawe: ni Kiliziya y’aho Yohani yari atuye. Birashoboka ko hari i Efezi. Urukundo rubumbira hamwe amakoraniro yose y’abakristu, rutuma bagirana umubano nk’uw’abavandimwe bakundana, kandi bakitana batyo. wawe watoranyijwe, na bo baragutashya.

Currently Selected:

Yohani, iya 2 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy