YouVersion Logo
Search Icon

Icya kabiri cy'Amateka 1

1
III. INKURU YA SALOMONI, UMWAMI W’ABAYISRAHELI
1Salomoni mwene Dawudi akomera mu bwami bwe; Uhoraho Imana ye aba kumwe na we kandi aramukuza cyane.
Salomoni asaba Uhoraho ubwitonzi mu butegetsi bwe#1.2 mu butegetsi bwe: no muri iki gitabo cya kabiri cy’Amateka umwanditsi asubiramo ijambo ku rindi, za nkuru ndende asanga mu gitabo cya mbere n’icya kabiri cy’Abami, nk’uko bisobanurwa muri 1 Matek 10,1.
(1 Bami 3.4–15)
2Salomoni atumira Abayisraheli bose, abategetsi b’igihumbi n’ab’ijana, abacamanza n’abatware bose muri Israheli, hamwe n’abakuru b’amazu. 3Salomoni ashagawe n’iryo koraniro ryose bajyana ahirengeye i Gibewoni kuko ari ho hari Ihema ry’ibonaniro ry’Imana, rya rindi Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarashinze mu butayu. 4Naho Ubushyinguro bw’Imana, Dawudi yari yarabuzamuye, abuvana i Kiriyati‐Yeyarimu, abujyana ahantu yari yarabuteguriye, kuko yari yarabushingiye ihema i Yeruzalemu. 5Ariko urutambiro rw’umuringa rwari rwarakozwe na Basaleheli mwene Uri, mwene Huri, rwo rwabaga aho i Gibewoni imbere y’inzu y’Uhoraho, kandi ni ho Salomoni n’ikoraniro bambarizaga. 6Salomoni yegera urutambiro rw’umuringa, hafi y’Ihema ry’ibonaniro maze ahaturira ibitambo bitwikwa igihumbi.
7Muri iryo joro, Imana ibonekera Salomoni maze iramubwira iti «Saba! Urumva naguha iki?» 8Salomoni asubiza Imana, ati «Wagaragarije data Dawudi ubudahemuka bukomeye maze uranyimika ndamuzungura. 9None, Uhoraho Mana, ijambo ryawe wabwiye data Dawudi nirikomezwe, kuko ari wowe wanyimikiye gutegeka abantu benshi bangana n’umukungugu wo ku isi. 10Ubu rero, mpa ubwitonzi n’ubuhanga kugira ngo menye uko nakwifata imbere y’uyu muryango. Ni nde koko wabasha gutegeka umuryango wawe ungana utya?»
11Nuko Imana ibwira Salomoni, iti «Ubwo ari icyo umutima wawe wifuza, ukaba utisabiye ubukungu, ubutunzi cyangwa ikuzo, kandi ntunasabe ko abanzi bawe bapfa, ndetse ntusabe kuramba, ahubwo ukaba wisabiye ubuhanga no gusobanukirwa ngo utegeke umuryango wanjye nakwimikiye gutegeka, 12ubwitonzi n’ubuhanga urabihawe, kandi nguhaye n’ubukungu, ubutunzi n’ikuzo, bitigeze bihabwa abami bakubanjirije, kandi bitazabaho ukundi nyuma yawe.»
13Salomoni ava ahirengeye h’i Gibewoni imbere y’Ihema ry’ibonaniro, agaruka i Yeruzalemu. Nuko ategeka Israheli.
Ububasha n’ubukungu bya Salomoni
(1 Bami 10.26–29)
14Salomoni akoranya amagare n’abagendera ku mafarasi. Yari afite amagare igihumbi na magana ane, n’amafarasi ibihumbi cumi na bibiri, abishyira mu migi icyurwamo amagare no hafi y’umwami, i Yeruzalemu.
15Umwami atuma i Yeruzalemu hagwira feza na zahabu zinganya ubwinshi n’amabuye, n’ibiti by’amasederi bingana ubwinshi n’imivumu yo mu bibaya.
16Amafarasi ya Salomoni yaturukaga i Musuri n’i Kuwe, bayaguze ku giciro cya feza. 17N’amagare bayavanaga i Musuri; rimwe bariguze amasikeli magana atandatu, naho ifarasi imwe bakayitangaho amasikeli ijana na mirongo itatu. Abacuruzi b’umwami baguraga n’andi magare n’amafarasi kuri icyo giciro, maze abami b’Abaheti n’Abaramu bakayabagururira babungukiye.
Salomoni ategura iyubakwa ry’Ingoro y’Uhoraho
18Salomoni ategeka ko izina ry’Uhoraho baryubakira Ingoro, kandi na we bakamwubakira ingoro ya cyami.

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy