YouVersion Logo
Search Icon

Petero, iya 1 1

1
Indamutso
1Jyewe Petero, intumwa ya Yezu Kristu, kuri mwebwe ntore z’Imana, mwatatanijwe nk’abagenzi n’abasuhuke#1.1 abagenzi n’abasuhuke: n’aho bakomeza gutura mu gihugu cyabo kavukire, abakristu ba mbere bari bake cyane kandi batandukanye n’abapagani babakikije, bigatuma bumva bameze nk’abantu batari iwabo. Reba na 2,11. mu ntara ya Ponti, mu Bugalati, muri Kapadosiya, muri Aziya no muri Bitiniya#1.1 Ponti . . . Bitiniya: izo ni intara eshanu mu zo Abanyaroma bategekaga, zikaba zose ziri muri Turukiya y’ubu ngubu (reba ku ikarita)., 2mukaba ari mwebwe Imana Data yatoranije bikurikije umugambi wayo, ikabatagatifurisha Roho kugira ngo mujye mwumvira Yezu Kristu kandi musukurwe n’amaraso ye: ineza n’amahoro nibibasenderemo!
Gushimira Imana
3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, 4no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera, ari wo ubazigamiwe mu ijuru, 5mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.
6Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. 7Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama, kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. 8Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo#1.8 mwasazwe n’ibyishimo: icyizere cy’umukiro utazashira no kuzabana iteka na Kristu, ni byo biha umukristu ibyishimo bikomeye n’imbaraga zo kurwanya ibitotezo. bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, 9kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.
Uko abahanuzi bakurikiranye iby’umukiro
10Iby’uwo mukiro, abahanuzi#1.10 abahanuzi: ni abahanuzi b’Isezerano rya kera, bari barahanuye ko Imana yiyemeje gukiza umuryango wayo; ariko bari bazi ko ibyo bitazaba mu gihe cyabo, ahubwo ko bizaba bitinze (1.12). bagerageje kubikurikirana no kubisobanuza, maze bahanura ibyerekeye ineza mwari mugiye kugirirwa n’Imana. 11Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira. 12Abo bahanuzi Imana yabahishuriye ko ubwo butumwa atari bo bwagenewe, ahubwo ko ari mwebwe bagomba kubushyikiriza, none ubu ngubu mukaba mubumenyeshejwe n’abigisha b’Inkuru Nziza bayobowe na Roho Mutagatifu woherejwe aturuka mu ijuru, ndetse n’abamalayika bifuza kuyirangamira.
Mube intungane mu migenzereze yanyu yose
13Nimuhore rero mwiteguye, mube maso kandi mushyire amiringiro yanyu yose mu ngabire muzahabwa igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. 14Nimube nk’abana bumvira, mureke gukurikiza irari mwari mufite kera, mukiri mu bujiji#1.14 mukiri mu bujiji: ni ukuvuga igihe bari bataramenya umukiro Imana yabahamagariye ku bwa Yezu Kristu.; 15ahubwo mube intungane mu migenzereze yanyu yose, mbese nk’uko Uwabahamagaye na We ari intungane, 16kuko byanditswe ngo «Nimube intungane, kuko ndi intungane.»#1.16 ndi intungane: reba igitabo cy’Abalevi 19,2.
17Niba mwiyambaza Imana nk’Umubyeyi wanyu, Yo itagira aho ibogamira, kandi igacira buri muntu urubanza ikurikije ibikorwa bye, nimugendere mu gitinyiro igihe cyose muri ku isi; 18kuko muzi y’uko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byabarokoye mu migenzereze mibi mwarazwe n’abakurambere banyu; 19ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya Kristu, nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandure. 20Kristu ni We watoranyijwe mbere y’ihangwa ry’isi, kandi agaragazwa mu bihe by’indunduro ku mpamvu yanyu. 21Ni na We mukesha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye kandi ikamukuza, ku buryo ukwemera kwanyu n’amizero yanyu bishingira ku Mana.
Nimutere imbere nk’abana b’Imana
22Mwasukuwe imitima yanyu mwumvira ukuri, kugira ngo mugire urukundo rwa kivandimwe ruzira uburyarya. Nimukundane ubudatezuka n’umutima wanyu wose, 23mwebwe abavutse bundi bushya ku mbuto itari inyabushanguke, ahubwo idashanguka ku bw’ijambo nyabuzima kandi rihoraho ry’Imana. 24Kuko Ibyanditswe bivuga ngo «Ikinyamubiri cyose ni nk’icyatsi, n’ikuzo ryacyo rikaba nk’iry’ururabyo rw’icyatsi: icyatsi kiruma, ururabyo rugahunguka; 25ariko ijambo ry’Uhoraho rizahoraho iteka.»#1.25 rizahoraho iteka: reba Izayi 40,6–8.
Iryo jambo rero ni ryo Nkuru Nziza mwamenyeshejwe.

Currently Selected:

Petero, iya 1 1: KBNT

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy