YouVersion Logo
Search Icon

Obadiya 1

1
1Ubuhanuzi bwa Obadiya, ni ibyo Nyagasani Uhoraho yavuze byerekeye Abedomu#Abedomu: reba Amosi 1.11 (sob)..
Uhoraho azatsemba Abedomu
Intumwa yoherejwe mu mahanga,
twumva itangaza ubutumwa bw'Uhoraho ngo:
“Nimuhaguruke tujye kurwanya Abedomu.”
2Uhoraho abwira Abedomu ati:
“Nzatuma andi mahanga abatesha agaciro,
azabasuzugura cyane.
3Mwirata ko mutuye mu bitare ahantu hirengeye,
muribwira muti: ‘Nta wabasha kutumanurayo!’
Nyamara ubwirasi bwanyu bwarabashutse!
4Nubwo mwatumbagira nka kagoma,
nubwo mwatura ahirengeye nk'inyenyeri,
aho na ho nabahananturayo.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
5“Abajura cyangwa abasahuzi baramutse babateye nijoro,
basahura ibyo bishakiye gusa.
Abasaruzi na bo baramutse baje kwiba mu mizabibu yanyu,
babasigira nibura utubuto two guhumba,
nyamara abanzi banyu bazabasiga iheruheru.
6Mwa bakomoka kuri Ezawu mwe,
mbega ukuntu ibyanyu bizasakwa!
Mbega ukuntu ubutunzi mwahishe buzasahurwa!
7Abo mwifatanyaga bazabamenesha babambutse imipaka,
incuti zanyu magara zizabahinduka zibigarurire,
abo mwasangiraga bazabatega imitego,
ariko ntimuzabimenya!
8Koko mwa Bedomu mwe,
umunsi nzabahana nzatsemba abanyabwenge banyu,
mu misozi yanyu sinzahasiga n'uwa kirazira mu bafite ubushishozi.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
9“Mwa batuye i Temani#Temani: wari umujyi ukomeye w'Abedomu. mwe,
intwari zanyu zizashya ubwoba,
ingabo z'igihugu cya Edomu zose zizashirira ku icumu.
Inabi Abedomu bagiriye Abayuda
10“Mwa Bedomu mwe,
mwagiriye urugomo bene wanyu#bene wanyu: Ezawu sekuruza w'Abedomu yari mukuru wa Yakobo sekuruza w'Abisiraheli. Reba Intang 25.21-28. bakomoka kuri Yakobo,
ni cyo gituma muzakorwa n'isoni,
muzarimbuka ubuziraherezo.
11Mwari muhagaze murebēra igihe abanzi binjiraga muri Yeruzalemu ku ngufu,
basahuye ubutunzi bwaho babwigabanya bakoresheje ubufindo,
namwe mwagenje nka bo!
12Ntimwari mukwiye gukina ku mubyimba bene wanyu bageze mu makuba,
ntimwari mukwiye kwishimira kurimbuka kw'Abayuda,
ntimwari mukwiye no kubirataho igihe bari mu kaga.
13Muri icyo gihe cy'ibyago,
ntimwari mukwiye kwinjira mu murwa w'ubwoko bwanjye,
icyo gihe ntimwari mukwiye kubakina ku mubyimba,
ntimwari mukwiye kwigabiza ubutunzi bwabo mu gihe cy'ibyago.
14Ntimwari mukwiye gutegera mu mahuriro y'inzira,
mugamije kwica impunzi z'Abayuda,
abacitse ku icumu mu gihe cy'akaga ntimwari mukwiye kubagabiza abanzi.”
Uhoraho azacira imanza amahanga
15Uhoraho aravuga ati:
“Umunsi nzacira amahanga yose imanza uregereje,
uko mwagenje ni ko muzagenzerezwa,
ibibi mwakoze bizabagaruka.
16“Mwa Bisiraheli mwe,
nabahaniye kuri Siyoni umusozi nitoranyirije,
uko mwahanywereye igikombe cy'uburakari bwanjye,
ni ko amahanga yose azahanwa ubutitsa,
azagotomera icyo gikombe amere nk'atigeze kubaho.
Abisiraheli biganzura Abedomu
17Nyamara Siyoni uzongera kuba umusozi unyeguriwe,
uzaturwaho n'abaho barokotse,
abakomoka kuri Yakobo bazasubira mu byabo.
18Abakomoka kuri Yakobo bazamera nk'umuriro,
abakomoka kuri Yozefu#abakomoka kuri Yozefu: reba Amosi 5.6 (sob). bazamera nk'ibirimi byawo,
naho abakomoka kuri Ezawu bazamera nk'umurama,
bazatwikwa bakongoke,
ntihazasigara n'uwo kubara inkuru.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Abisiraheli bazigarurira ibihugu bibakikije
19Abayuda bo mu majyepfo bazigarurira igihugu cya Edomu.
Abatuye mu mirambi y'iburengerazuba
bazigarurira u Bufilisiti n'intara ya Efurayimu n'iya Samariya.
Abakomoka kuri Benyamini bazigarurira intara ya Gileyadi.
20Abo mu majyaruguru ya Isiraheli bajyanywe ho iminyago
bazigarurira Fenisiya bageze i Sarepati#Sarepati: wari umujyi wo muri Fenisiya. Reba 1 Bami 17.9..
Ab'i Yeruzalemu bajyanywe ho iminyago i Sefaradi
bazigarurira imijyi yo mu majyepfo.
21Ababohoje igihugu bazazamuka bajye ku musozi wa Siyoni
bategeke igihugu cya Edomu,
kandi Uhoraho ni we uzaba ari umwami.

Currently Selected:

Obadiya 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy