YouVersion Logo
Search Icon

Luka 21

21
Ituro ry'umupfakazi
(Mk 12.41-44)
1Yezu yubuye amaso, abona abakire bashyira amaturo yabo mu bubiko bwo mu rugo rw'Ingoro y'Imana, 2abona n'umupfakazi w'umukene ashyiramo uduceri#uduceri: utwo twari utw'agaciro gake hasi y'ibindi byose. tubiri gusa. 3Nuko aravuga ati: “Ndababwiza ukuri, uriya mupfakazi w'umukene arushije abandi bose gutura. 4Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.”
Yezu ahanura ko Ingoro y'Imana izasenywa
(Mt 24.1-2; Mk 13.1-2)
5Bamwe barataga Ingoro y'Imana bavuga uburyo yubatswe n'amabuye meza, kandi irimbishijwe ibintu byatuwe Imana. Ariko Yezu aravuga ati: 6“Hari igihe biriya byose mureba bizasenywa, ntihagire n'ibuye risigara rigeretse ku rindi!”
Amakuba azaba ku isi mu minsi y'imperuka
(Mt 24.3-14; Mk 13.3-13)
7Baramubaza bati: “Mwigisha, ibyo bizaba ryari kandi ni ikihe kimenyetso kizerekana ko bigiye kuba?”
8Yezu aravuga ati: “Muramenye ntimuzayobe, kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bati ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire. 9Nimwumva urusaku rw'intambara n'imyivumbagatanyo ntimuzakuke umutima, kuko ibyo bigomba kubanza kubaho ariko iherezo rya byose ntirizahita riba.”
10Yungamo ati: “Igihugu kizarwana n'ikindi, kandi umwami atere undi mwami. 11Hazabaho imitingito ikaze kandi hirya no hino hatere inzara n'ibyorezo. Hazabaho n'ibiteye ubwoba n'ibimenyetso bikomeye bivuye mu ijuru. 12Ariko mbere y'ibyo byose bazabafata babatoteze, babajyane mu nsengero zabo kugira ngo babacire iteka, maze babarohe muri gereza. Bazabashyikiriza abami n'abategetsi ari jye muhōrwa. 13Ibyo bizatuma mumbera abagabo. 14Ntimuzirirwe mubunza imitima mbere y'igihe mushaka icyo mwireguza. 15Ni jyewe uzabihera ubushobozi bwo kumenya icyo mukwiye kuvuga, kandi ababarwanya bose ntibazashobora kugitsinda cyangwa kukivuguruza. 16Muzagambanirwa n'ababyeyi banyu n'abo muva inda imwe na bene wanyu n'incuti zanyu, ndetse bamwe muri mwe bazabica. 17Muzangwa na bose babampōra. 18Nyamara nta gasatsi na kamwe kazapfuka ku mitwe yanyu. 19Nimwihangana ni bwo muzarokora ubugingo bwanyu.
Isenywa rya Yeruzalemu
(Mt 24.15-21; Mk 13.14-19)
20“Ubwo muzabona Yeruzalemu igoswe n'ingabo, muzamenye ko igiye kurimbuka bidatinze. 21Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi. Abo bizasanga mu mujyi rwagati bazawuvemo, naho abazaba bari mu cyaro ntibazagaruke mu mujyi, 22kuko iminsi yo guhana abagomeye Imana izaba igeze, ngo bibe nk'uko Ibyanditswe byose bivuga. 23Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi, kuko hazabaho umubabaro ukaze muri iki gihugu, kandi uburakari bw'Imana buzaba ku baturage bacyo. 24Bazashirira ku nkota, abandi bajyanwe ho iminyago mu mahanga yose, Yeruzalemu iribatwe n'abanyamahanga kugeza igihe barangirije ibyabazanye.
Ukuza k'Umwana w'umuntu
(Mt 24.29-31; Mk 13.24-27)
25“Hazaba ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri. Naho ku isi amahanga azakuka umutima ashoberwe, kubera urusaku rw'inyanja no guhorera kwayo. 26Abantu bazicwa n'ubwoba bategereje ibigiye kuba ku isi, kuko n'ibinyabubasha byo mu ijuru bizahungabana. 27Ubwo ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu gicu, afite ububasha n'ikuzo ryinshi. 28Nuko ibyo nibitangira kuba, muzahagarare mukomere kuko gutabarwa kwanyu kuzaba kwegereje.”
Ikigereranyo cy'igiti cy'umutini
(Mt 24.32-35; Mk 13.28-31)
29Nuko Yezu abaha ikigereranyo ati: “Mwitegereze umutini n'ibindi biti byose. 30Iyo mubonye bitoshye, muhita mumenya ko impeshyi yegereje. 31Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko ubwami bw'Imana bwegereje. 32Ndababwira nkomeje ko ab'iki gihe batazashiraho ibyo byose bitabaye. 33Ijuru n'isi bizashira ariko amagambo yanjye azahoraho.
Ni ngombwa kuba maso
34“Nuko rero muririnde, ntimureke imitima yanyu iremererwa n'ivutu n'ubusinzi no guhihibikanwa n'iby'isi, ejo uwo munsi utabagwa gitumo 35nk'umutego, kuko uzatungura abaturage bose bo ku isi uko yakabaye. 36Nuko rero murabe maso, muhore musenga kugira ngo muzabashe kurokoka ibyo byose byenda kuba, no guhagarara imbere y'Umwana w'umuntu.”
37Yezu yirirwaga yigishiriza mu rugo rw'Ingoro y'Imana, bwagoroba akavayo akajya kurara ku Musozi w'Iminzenze, 38abantu bose bakazindukira mu rugo rw'Ingoro y'Imana kumwumva.

Currently Selected:

Luka 21: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy