YouVersion Logo
Search Icon

Luka 2

2
Ivuka rya Yezu
(Mt 1.18-25)
1Muri icyo gihe umwami w'i Roma witwaga Ogusito#Ogusito: ni izina ry'icyubahiro ryahawe umwami w'i Roma witwaga Gayo Ogitaviyo. Yimye ingoma kuva mu mwaka wa 27 M.K. kugeza ku wa 14 N.K., ategeka ko haba ibarura ry'abaturage bo mu bihugu byose byategekwaga n'Abanyaroma. 2Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari#rya … yari: cg ryabaye mbere y'uko Kwirini aba. umutegetsi w'intara ya Siriya. 3Nuko abantu bose bajya kwiyandikisha, buri wese mu mujyi w'iwabo.
4Yozefu na we ava mu mujyi wa Nazareti mu ntara ya Galileya agana mu ntara ya Yudeya, ajya mu mujyi wa Betelehemu aho umwami Dawidi yavukiye, kuko yari uwo mu nzu no mu muryango wa Dawidi. 5Yozefu ajya kwiyandikishayo ari kumwe na Mariya, umugeni yasabye wari utwite. 6Bakiri i Betelehemu araramukwa, 7abyara umuhungu we w'impfura amufubika utwenda tw'impinja, amuryamisha mu muvure kuko nta mwanya bari babonye mu icumbi.
Abashumba babonekerwa n'abamarayika
8Muri ako karere hari abashumba barariraga intama zabo ku gasozi. 9Umumarayika wa Nyagasani arababonekera, ikuzo rirabagirana rya Nyagasani rirabagota, maze bagira ubwoba bwinshi. 10Uwo mumarayika ni ko kubabwira ati: “Mwitinya, dore mbazaniye inkuru nziza izashimisha cyane abantu bose. 11Uyu munsi mu mujyi wa Dawidi havukiye Umukiza wanyu, ari we Kristo Nyagasani. 12Dore ikiza kumubabwira: muri busange uruhinja rufubitse utwenda ruryamye mu muvure.”
13Ako kanya hatunguka umutwe w'ingabo nyinshi zo mu ijuru, zisanga uwo mumarayika zisingiza Imana ziti: 14“Mu ijuru Imana nisingizwe, no ku isi abantu yishimira bagire amahoro.”
Abashumba bajya i Betelehemu
15Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba barabwirana bati: “Nimureke tujye i Betelehemu turebe ibyabaye, ibyo Nyagasani atumenyesheje.”
16Bagenda bihuta basangayo Mariya na Yozefu, n'uruhinja ruryamye mu muvure. 17Babonye uwo mwana batekerereza abantu ibyo bamubwiweho. 18Ababyumvise bose batangazwa cyane n'ibyo abo bashumba bababwiraga. 19Mariya we abika ibyo byose ku mutima, agahora abizirikana. 20Nyuma abashumba basubirayo bagenda basingiza Imana, bayihimbaza kubera ibyo bumvise n'ibyo babonye byose, kuko babisanze uko bari babibwiwe.
Yezu bamwita izina
21Iminsi umunani ishize, igihe cy'imihango yo gukeba umwana kigeze bamwita Yezu, ari ryo zina umumarayika yari yaravuze nyina atarasama inda.
Yezu yegurirwa Imana
22Igihe kiragera ababyeyi be bubahiriza itegeko rya Musa ryerekeye guhumanurwa#guhumanurwa: reba Lev 12.3-7., bajyana umwana i Yeruzalemu kumumurikira Nyagasani, 23nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Nyagasani ngo “Umuhungu wese w'impfura azegurirwa Nyagasani.” 24Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy'ibyana by'inuma bibiri, cyangwa intungura ebyiri nk'uko byanditswe mu Mategeko ya Nyagasani.
25I Yeruzalemu hari umuntu witwa Simeyoni, akaba umugabo utunganiye Imana kandi akayubaha. Yari ategereje Uzazanira Abisiraheli agakiza. Mwuka Muziranenge yari kumwe na we, 26kandi yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabanje kubona Kristo wa Nyagasani. 27Nuko Simeyoni ajyanwa na Mwuka mu rugo rw'Ingoro y'Imana. Ababyeyi b'umwana Yezu bari bamujyanyeyo kugira ngo bamukorere imihango itegetswe. 28Simeyoni aramuterura ashimira Imana ati:
29“Databuja, washohoje ibyo wansezeranyije,
none undeke nigendere amahoro.
30Niboneye n'amaso yanjye agakiza kawe,
31ako wageneye amahanga yose.
32Niboneye urumuri rwo kumurikira amahanga,
niboneye n'ikuzo ry'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli.”
Ubuhanuzi bwa Simeyoni na Ana
33Nuko se na nyina bagumya gutangazwa n'ibyo Simeyoni amuvuzeho. 34Simeyoni abasabira umugisha kandi abwira Mariya nyina w'uwo mwana ati: “Dore uyu mwana azanywe no kugira ngo benshi mu Bisiraheli bagwe abandi babyuke. Imana izamugira intangamugabo benshi bazarwanya, 35bityo ibitekerezo bihishwe mu mitima ya benshi bishyirwe ahagaragara. Nawe kandi bizakubera nk'inkota ikwahuranyije umutima.”
36Hariho n'umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Ashēri. Yari ageze mu za bukuru kandi yari yaramaranye n'umugabo we imyaka irindwi, 37maze arapfakara. Amara imyaka mirongo inani n'ine adasiba mu rugo rw'Ingoro#Amara … Ingoro: cg Yari amaze imyaka mirongo inani n'ine. Ntiyasibaga mu rugo rw'Ingoro. akorera Imana ijoro n'amanywa, yigomwa kurya kandi asenga. 38Nuko uwo mwanya Ana araza, ashimira Imana kandi iby'uwo mwana abitekerereza abari bategereje bose ko Yeruzalemu ivanwa mu buja#Yeruzalemu … buja: Yeruzalemu ni ukuvuga Abayahudi. Abenshi bategerezaga ko Kristo azaza gutabara abantu be, agashinga ubwami bwe ku isi. Reba Lk 2.25; 7.20..
Gusubira i Nazareti
39Ababyeyi ba Yezu barangije imihango yose yategetswe na Nyagasani, basubira mu mujyi wabo i Nazareti muri Galileya. 40Umwana arakura arakomera, agwiza ubwenge kandi atona ku Mana.
Umwana Yezu ari mu Ngoro y'Imana
41Buri mwaka ababyeyi ba Yezu bajyaga i Yeruzalemu, kugira ngo bizihize umunsi wa Pasika y'Abayahudi. 42Yezu amaze imyaka cumi n'ibiri#imyaka cumi n'ibiri: Umwisiraheli w'umuhungu wese ugejeje ku myaka 12 cg 13, akorerwa umunsi mukuru wo guhabwa uburenganzira bugenewe abagabo ku byerekeye idini., ajyana na bo muri ibyo birori nk'uko bari basanzwe babijyamo. 43Iminsi mikuru irangiye ababyeyi barataha, ariko umwana Yezu yisigarira i Yeruzalemu bo batabizi. 44Bagenda urugendo rw'umunsi wose bakeka ko ari mu bantu bagendanaga. Hanyuma batangira kumushakira muri bene wabo no mu bandi bari baziranye. 45Nuko batamubonye basubira i Yeruzalemu bamushaka. 46Nyuma y'iminsi itatu bamubona mu rugo rw'Ingoro y'Imana, yicaye hamwe n'abigisha abateze amatwi, ababaza n'ibibazo. 47Abamwumvaga bose batangazwaga n'ubwenge bwe n'ibyo yabasubizaga. 48Ababyeyi be bamubonye barumirwa. Nyina aramubaza ati: “Mwana wanjye, watugenje ute? Dore jye na so ntaho tutagushakiye duhagaritse umutima!”
49Arabasubiza ati: “Ariko se mwanshakiraga iki? Ese ntimwari muzi ko ngomba kuba mu Nzu ya Data#mu Nzu ya Data: cg mu bya Data.?”
50Nyamara ntibasobanukirwa icyo ababwiye. 51Hamyuma asubirana na bo i Nazareti, akomeza kubumvira. Nyina akajya azirikana ibyo byose. 52Uko Yezu yakuraga ni ko yungukaga ubwenge kandi ashimwa n'Imana n'abantu.

Currently Selected:

Luka 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy