YouVersion Logo
Search Icon

Luka 15

15
Intama yazimiye ikaboneka
(Mt 18.12-14)
1Abasoresha n'abandi banyabyaha bose bakundaga kwegera Yezu kugira ngo bamwumve. 2Abafarizayi n'abigishamategeko bābibona bakijujuta bavuga bati: “Uyu muntu yakira abanyabyaha ndetse agasangira na bo!#agasangira na bo: reba Uguhumana.
3Yezu ni ko kubacira uyu mugani ati: 4“Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n'icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye? 5Iyo ayibonye arishima akayiterera ku bitugu, 6akayitahana iwe. Nuko agakoranya incuti n'abaturanyi, akababwira ati: ‘Twishimane kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’ 7Reka mbabwire: ni na ko mu ijuru bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta uko bishimira abantu b'intungane mirongo cyenda n'icyenda badakeneye kwihana.
Igikoroto cyatakaye kikaboneka
8“Cyangwa ni nde mugore waba afite ibikoroto icumi by'ifeza kimwe kigatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, agishake yitonze kugeza igihe akibonye? 9Iyo akibonye akoranya incuti n'abaturanyi akavuga ati: ‘Twishimane kuko nabonye igikoroto nari natakaje.’ 10Reka mbabwire: ni na ko mu ikoraniro ry'abamarayika b'Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”
Umuhungu wararutse akagaruka
11Maze Yezu aravuga ati: “Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. 12Umunsi umwe umutoya abwira se ati: ‘Data, mpa umunani wangeneye!’ Nuko bombi se abaha iminani yabo. 13Hashize iminsi mike, umutoya agurisha umunani we wose yigira mu gihugu cya kure. Ahageze yiyandarika mu maraha, ibye abipfusha ubusa. 14Byose amaze kubitsemba, inzara ikomeye itera muri icyo gihugu maze abura uko yigira. 15Nuko ajya gusaba akazi ku muturage wo muri icyo gihugu, amwohereza mu isambu ye kuragira ingurube. 16Yifuzaga kwicisha isari ibyo bagaburiraga ingurube, ariko ntihagire ubimuha. 17Nyuma aza kwisubiraho agira ati: ‘N'ukuntu abakozi ba data ari benshi bakarya bagasigaza! Nyamara jyewe inzara ikaba insinze hano! 18Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti: “Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho, 19singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ungire gusa nk'umwe mu bakozi bawe.” ’ 20Nuko arahaguruka ajya kwa se.
“Se amurabutswe akiri kure yumva impuhwe ziramusābye, ariruka ajya kumusanganira, maze aramuhobera aramusoma. 21Uwo muhungu abwira se ati: ‘Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho. Singikwiye kwitwa umwana wawe…’ 22Ariko se abwira abagaragu be ati: ‘Nimubangukane ikanzu irusha izindi ubwiza muyimwambike. Mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge. 23Muzane cya kimasa cy'umushishe mukibage, maze turye tunezerwe! 24Uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori.
25“Icyo gihe umuhungu mukuru w'uwo mubyeyi yari mu murima. Atashye agere hafi y'urugo, yumva urusaku rw'abaririmba n'ababyina. 26Ahamagara umwe mu bagaragu aramubaza ati: ‘Mbese ibyo ni ibiki numva?’ 27Aramusubiza ati: ‘Ni murumuna wawe wagarutse none se yamubagiye cya kimasa cy'umushishe, kuko yongeye kumubona ari muzima.’
28“Undi ararakara cyane yigumira hanze. Se ni ko gusohoka amwingingira kwinjira. 29Nuko abwira se ati: ‘Reba nawe! Uzi imyaka yose maze ngukorera. Nta tegeko ryawe na rimwe narenzeho, nyamara ntiwigeze umpa n'agahene ngo nishimane n'incuti zanjye. 30None uriya muhungu wawe wamaze ibyawe abisangira n'indaya, igihe abungutse uba ari we ubagira ikimasa cy'umushishe!’ 31Se aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, wowe turahorana n'ibyo mfite byose ni ibyawe. 32Ariko byari ngombwa rwose ko twishima tukanezerwa, kuko murumuna wawe uriya yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ ”

Currently Selected:

Luka 15: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy