YouVersion Logo
Search Icon

Abalevi 1

1
Amabwiriza yerekeye ibitambo bikongorwa n'umuriro
1Uhoraho ahamagara Musa, amubwirira mu Ihema ry'ibonaniro 2ngo ashyikirize Abisiraheli amabwiriza akurikira:
Umuntu ushaka gutambira Uhoraho itungo, rijye riba iryo mu matungo maremare cyangwa magufi.
3Umuntu natamba iryo mu matungo maremare ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga ikimasa kidafite inenge, akizane imbere y'Ihema ry'ibonaniro kugira ngo Uhoraho amwakire neza. 4Azarambike ikiganza ku mutwe w'icyo kimasa, cyakirwe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha by'uwakizanye. 5Azakicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro, abatambyi bene Aroni bafate amaraso yacyo, maze bayaminjagire ku mpande z'urutambiro ruri imbere y'iryo Hema. 6Uwo muntu azagikureho uruhu, hanyuma agicemo ibice. 7Nuko bene Aroni umutambyi bazashyire inkwi ku rutambiro bacane. 8-9Nyir'ikimasa namara koza inyama zo mu nda n'amaguru, abatambyi bazabigereke hejuru y'umuriro, hamwe n'izindi nyama zacyo n'igihanga n'urugimbu. Umwe muri abo batambyi azabitwikire byose ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.
10Nihagira umuntu utamba intama cyangwa ihene ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atamba isekurume idafite inenge. 11Azayicire imbere y'Ihema ry'ibonaniro mu ruhande rwo mu majyaruguru y'urutambiro, maze abatambyi bene Aroni baminjagire amaraso yayo ku mpande z'urutambiro. 12-13Nyir'itungo azaricemo ibice, namara koza inyama zo mu nda n'amaguru, umwe mu batambyi azabigereke hejuru y'umuriro hamwe n'izindi nyama zaryo, n'igihanga n'urugimbu. Umwe muri abo batambyi azabitwikire byose ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.
14Nihagira umuntu utambira Uhoraho ikiguruka ho igitambo gikongorwa n'umuriro, ajye atanga intungura cyangwa inuma. 15Umutambyi azayizane ku rutambiro ayice umutwe awutwikire ku rutambiro, hanyuma akamurire amaraso yayo ku ruhande rumwe rwarwo. 16Azayikuremo agatorero n'ibikarimo, abijugunye mu ruhande rw'iburasirazuba bw'urutambiro aho bamena ivu. 17Iyo numa azayitanyurire hagati y'amababa, ariko ye kuyitandukanya. Azayitwikishe umuriro ku rutambiro, bibe igitambo gikongorwa n'umuriro gifite impumuro ishimisha Uhoraho.

Currently Selected:

Abalevi 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy