YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 8

8
1Yezu ajya ku Musozi w'Iminzenze. 2Umuseke ukebye agaruka mu rugo rw'Ingoro y'Imana, abantu bose baramusanga maze aricara atangira kubigisha. 3Abigishamategeko n'Abafarizayi bamuzanira umugore wafashwe asambana, bamuhagarika hagati yabo. 4Baramubwira bati: “Mwigisha, uyu mugore yafashwe asambana. 5Mu Mategeko Musa yadutegetse kwicisha amabuye abasambanyi. Mbese wowe urabivugaho iki?” 6Ibyo babivugiraga kumutegera mu byo avuga, ngo babone ibyo bamurega. Ariko Yezu ariyunamira atangira kwandikisha urutoki hasi.
7Abonye ko bakomeje kumuhata ibibazo, Yezu arunamuka arababwira ati: “Udafite icyaha muri mwe abe ari we ubanza kumutera ibuye.” 8Nuko arongera arunama akomeza kwiyandikira hasi. 9Na bo babyumvise batyo bagenda umwe umwe uhereye ku bakuze, basiga Yezu wenyine na wa mugore akiri aho yari ari.
10Yezu arunamuka aramubaza ati: “Mugore, ba bandi bari he? Ese nta n'umwe waguciriyeho iteka?”
11Na we aramusubiza ati: “Nta we Mwigisha.”
Nuko Yezu aramubwira ati: “Nanjye nta teka nguciriyeho genda, uhereye ubu ntuzongere gukora icyaha.”]
Yezu urumuri rw'isi
12Yezu arongera arababwira ati: “Ni jye rumuri rw'isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azaba afite umucyo w'ubugingo.”
13Nuko Abafarizayi baramubwira bati: “Nta wivuga amabi. Ibyo wivugaho si ukuri.”
14Yezu arabasubiza ati: “Nubwo ari jye uhamya ibinyerekeyeho, ibyo mpamya ni ukuri kuko nzi aho naturutse n'aho njya, nyamara mwebwe ntimuzi aho mva n'aho njya. 15Mwebwe mwigira abacamanza mushingiye ku byo mureba, naho jye nta muntu ncira urubanza. 16Icyakora nubwo nagira uwo nducira, naba nshingiye ku kuri kuko mba ntari jyenyine, ahubwo mba ndi kumwe na Data wantumye. 17Ndetse no mu Mategeko yanyu handitswe ko igihamijwe n'abantu babiri kiba ari icy'ukuri. 18Ni jye uhamya ibinyerekeyeho kandi na Data wantumye arabihamya.”
19Nuko baramubaza bati: “So ari he?”
Yezu arabasubiza ati: “Jye ntimunzi kandi na Data ntimumuzi. Iyo mumenya muba mwaramenye na Data.”
20Ibyo byose Yezu yabivuze igihe yigishirizaga mu rugo rw'Ingoro y'Imana, aho baturiraga amaturo, kandi ntihagira n'umwe umufata kuko igihe cye#igihe cye: reba 2.4. cyari kitaragera.
“Aho ngiye ntimubasha kujyayo”
21Yongera kubabwira ati: “Ndagiye kandi muzanshaka, nyamara muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Aho ngiye ntimubasha kujyayo.”
22Abayahudi barabazanya bati: “Aravuze ngo ‘Aho ngiye ntimubasha kujyayo’! Mbese agiye kwiyahura?”
23Nuko Yezu arababwira ati: “Mwe mukomoka ku isi naho jye nkomoka mu ijuru. Muri ab'iyi si jyewe sindi uw'iyi si. 24Ni cyo gitumye mbabwira ko muzarinda mupfa mukiri mu byaha. Koko rero nimutemera uwo ndi we, muzarinda mupfa mukiri mu byaha.”
25Baramubaza bati: “Uri nde?”
Yezu arabasubiza ati: “Ni nk'uko nabibabwiye kuva mbere. 26Mfite byinshi nabavugaho nkabacira urubanza, ariko Uwantumye ni uw'ukuri kandi ibyo namwumvanye ni byo byonyine mbwira ab'isi.”
27Ntibasobanukiwe ko yababwiraga ibyerekeye Imana Se. 28Nuko Yezu arababwira ati: “Igihe muzazamura Umwana w'umuntu hejuru y'isi, ni bwo muzamenya uwo ndi we kandi ko nta cyo nkora ncyihangiye, ahubwo mvuga ibyo Data yanyigishije gusa. 29Uwantumye ari kumwe nanjye, ntiyansize jyenyine kuko nkora ibimushimisha iteka.”
30Avuze atyo abantu benshi baramwemera.
Ukuri gukūra mu buja
31Nuko Yezu abwira Abayahudi bari bamwemeye ati: “Nimukurikiza inyigisho zanjye muzaba abigishwa banjye by'ukuri. 32Muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzabakūra mu buja.”
33Baramusubiza bati: “Twe dukomoka kuri Aburahamu kandi nta wigeze adushyira mu buja. Uhangaye ute kuvuga uti: ‘Muzava mu buja.?’ ”
34Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese ukora icyaha aba ari mu buja bw'icyaha. 35Uri mu buja ntaguma mu rugo burundu, ahubwo umwana uri mu rugo rwa se ni we urugumamo burundu. 36Niba rero Umwana w'Imana abakuye mu buja muzishyira mwizane by'ukuri. 37Nzi yuko muri urubyaro rwa Aburahamu, ariko murashaka kunyica kuko mutemera ibyo mbabwira. 38Mvuga ibyo nabonye kuri Data, namwe mugakora ibyo so yababwiye.”
39Baramusubiza bati: “Dukomoka kuri Aburahamu.”
Yezu arababwira ati: “Iyaba mwakomokaga kuri Aburahamu muba mukora#Iyaba … mukora: cg Niba mukomoka kuri Aburahamu mukore. nk'ibyo Aburahamu yakoraga. 40Nabamenyesheje ukuri Imana yambwiye, nyamara murashaka kunyica. Aburahamu ntiyigeze gukora bene ibyo! 41Mwebwe murakora ibyo so akora.”
Baramubwira bati: “Ntabwo turi ibinyendaro dufite Data umwe, ni Imana.”
42Yezu arababwira ati: “Iyaba Imana ari So koko mwankunze, kuko naje nturutse ku Mana. Ntabwo naje ku bwanjye ahubwo ni yo yantumye. 43Kuki mudasobanukirwa ibyo mvuga? Ni uko mudashobora gutega amatwi amagambo yanjye. 44Muri aba so Sekibi kandi mushaka gukora ibyo so yifuza. Yahoze ari umwicanyi kuva kera kose, kandi ntiyigeze anyura mu kuri kuko nta kuri kumurangwaho. Iyo avuze ibinyoma aba avuga ibimurimo, kuko ari umubeshyi akaba acura ibinyoma. 45Igituma mutanyemera ni uko mvuga ukuri. 46Ni nde muri mwe wabasha kunshinja icyaha? None se niba mvuga ukuri kuki mutanyemera? 47Ukomoka ku Mana atega amatwi ibyo Imana ivuga, mwebwe rero igituma mutabitega amatwi ni uko mudakomoka ku Mana.”
Yezu na Aburahamu
48Abayahudi baramusubiza bati: “Mbese ntitwavuze ukuri ko uri Umunyasamariya kandi ko wahanzweho?”
49Yezu arabasubiza ati: “Sinahanzweho ahubwo nubaha Data ariko mwe mukansuzugura. 50Si jye wishakira icyubahiro, hari undi ukinshakira ni we wadukiranura. 51Ndababwira nkomeje ko ukurikiza amagambo yanjye wese atazapfa bibaho.”
52Abayahudi baramubwira bati: “Noneho tumenye ko wahanzweho koko. Aburahamu n'abahanuzi barapfuye. None wowe ukaba uvuga uti: ‘Ukurikiza amagambo yanjye wese ntazapfa bibaho’! 53None rero uruta sogokuruza Aburahamu wapfuye, ukaruta n'abahanuzi bapfuye? Wibwira ko uri nde?”
54Yezu arabasubiza ati: “Iyaba ari jye wihaga icyubahiro, icyubahiro cyanjye cyaba ari ubusa. Ahubwo ni Data ukimpesha, uwo muvuga ko ari Imana yanyu. 55Ntimwigeze kumumenya ariko jyewe ndamuzi. Ndetse mvuze ko ntamuzi mba mbaye umubeshyi nkamwe. Ariko rero ndamuzi kandi amabwiriza ye ndayakurikiza. 56Sogokuruza Aburahamu yishimiye ko azabona igihe cyo kuza kwanjye, abibonye biramushimisha.”
57Nuko Abayahudi baramubaza bati: “Ukaba utarageza no ku myaka mirongo itanu, none ngo wabonye Aburahamu#wabonye Aburahamu: cg Aburahamu yarakubonye.?”
58Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje ko mbere y'uko Aburahamu abaho jye ndiho#jye ndiho: ni ko Imana yiyise muri Kuv 3.14..”
59Bahita bafata amabuye ngo bamutere, ariko Yezu abaca mu myanya y'intoki maze asohoka mu rugo rw'Ingoro y'Imana.

Currently Selected:

Yohani 8: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy