YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 2

2
Ubukwe bw'i Kana
1Ku munsi wa gatatu haba ubukwe i Kana ho muri Galileya, na nyina wa Yezu yari aburimo, 2Yezu n'abigishwa be na bo bari babutumiwemo. 3Nuko nyina wa Yezu abonye ko divayi ishize aramubwira ati: “Nta divayi bagifite.”
4Yezu aramusubiza ati: “Mubyeyi, ibyo ubinzanyemo ute? Igihe cyanjye ntikiragera.”
5Nyina abwira abahereza ati: “Icyo ababwira cyose mugikore.”
6Aho hari intango esheshatu zibajwe mu mabuye zashyiriweho umuhango wa kiyahudi wo kwihumanura, buri ntango ikuzuzwa n'ibibindi bivoma nka bine cyangwa bitanu. 7Yezu arababwira ati: “Nimwuzuze izo ntango amazi.” Barazuzuza bageza ku rugara. 8Hanyuma arababwira ati: “Noneho nimudahe mushyīre umusangwa mukuru.” Baramushyīra.
9Umusangwa mukuru asogongera ayo mazi yamaze guhinduka divayi ntiyamenya aho iturutse, icyakora abahereza bari badashye amazi bo bari bahazi. Nuko ahamagara umukwe 10aramubwira ati: “Ubusanzwe umuntu wese abanza gutanga divayi nziza, hanyuma abantu bamara guhaga, akazana itari nziza nk'iya mbere, naho wowe wagumanye inziza kugeza magingo aya!”
11Icyo gitangaza kimuranga Yezu yagikoze i Kana ho muri Galileya, kiba icya mbere yakoze kigaragaza ikuzo rye. Ni cyo cyatumye abigishwa be bamwemera.
12Hanyuma aramanuka agera i Kafarinawumu, we na nyina n'abavandimwe be n'abigishwa be bahamara igihe gito.
Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y'Imana
(Mt 21.12-13; Mk 11.15-17; Lk 19.45-46)
13Umunsi wa Pasika y'Abayahudi wegereje, Yezu ajya i Yeruzalemu. 14Ageze mu rugo rw'Ingoro y'Imana ahasanga abacuruzaga inka n'intama n'inuma, n'abari bicaye bavunja#abavunja: reba Mt 21.12 (sob). amafaranga. 15Abohekanya imigozi ayigira nk'ikiboko bose abamenesha mu rugo rw'Ingoro, yirukanamo n'intama n'inka zabo, asandaza amafaranga y'abavunjaga ahirika n'ameza yabo. 16Abwira abacuruzaga inuma ati: “Nimuzivane hano! Inzu ya Data ntimukayigire isoko!”
17Abigishwa be bibuka ko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ishyaka ngirira Ingoro yawe rirambaga.”
18Noneho Abayahudi baramubaza bati: “Uratanga kimenyetso ki kitwemeza ko wemerewe gukora bene ibyo?”
19Yezu arabasubiza ati: “Nimusenye iyi ngoro, nzongera nyubake mu minsi itatu.”
20Abayahudi bati: “Dorere, iyi Ngoro yubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu, nawe ngo wakongera kuyubaka mu minsi itatu?” 21Icyakora ingoro yavugaga ni umubiri we. 22Aho amariye kuzuka mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko ibyo yari yarabivuze, maze bemera Ibyanditswe kandi bemera ijambo Yezu yari yavuze.
Yezu azi imigambi ya buri muntu
23Igihe Yezu yari i Yeruzalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi bamwemejwe n'ibitangaza babonye akora. 24Nyamara Yezu ntiyabagirira icyizere, kuko we yari azi abantu bose. 25Byongeye kandi ntiyari akeneye gusiganuza ibyerekeye abantu, kuko yari asanzwe azi imigambi ya buri muntu.

Currently Selected:

Yohani 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy