YouVersion Logo
Search Icon

Abanyagalati 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo utagizwe Intumwa n'abantu cyangwa ngo bicishwe ku muntu runaka, ahubwo nkaba naragizwe Intumwa na Yezu Kristo ubwe n'Imana Se yamuzuye mu bapfuye, 2mfatanyije n'abavandimwe bose turi kumwe, ndabandikiye mwebwe abo mu matorero ya Kristo yo mu ntara ya Galati.
3Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo. 4Kristo yaradupfiriye kugira ngo adukize ibyaha byacu, maze aturokore ibibi by'iki gihe cya none nk'uko Imana Data yabishatse. 5Imana nihabwe ikuzo iteka ryose. Amina.
Ubutumwa bwiza bumwe rukumbi
6Ntangajwe n'ukuntu mwihutiye kureka Imana yabahamagaye ibitewe n'ubuntu mwagiriwe na Kristo, maze mukemera ubundi butumwa#ubundi butumwa: buvuga ko uretse kwemera Kristo, umuntu agomba no gukebwa no kudasangira n'abatari Abayahudi no kwitondera n'andi mategeko ya kiyahudi. Reba Gal 2.3-5,12-14.. 7Mu by'ukuri nta bundi butumwa bwiza bubaho, ahubwo ni abantu bahagurukiye kubatera imidugararo, bashaka guhindagura Ubutumwa bwiza bwa Kristo. 8Ariko hagize undi ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n'ubwo twabagejejeho, yaba uwo muri twe cyangwa umumarayika uvuye mu ijuru, Imana imuvume! 9Nk'uko twari twarabivuze na none nongeye kubisubiramo, hagize umuntu ubagezaho ubutumwa buciye ukubiri n'ubwo mwakiriye, Imana imuvume!
10Mbese ubu naba nshaka gushimwa n'abantu cyangwa gushimwa n'Imana? Ese ubu mparanira kunezeza abantu? Oya. Iyo mba nkigamije kunezeza abantu sinajyaga kuba umugaragu wa Kristo.
Uko Pawulo yabaye Intumwa ya Kristo
11Bavandimwe, ndabamenyesha ko Ubutumwa bwiza nabatangarije rwose budakomoka ku bantu. 12Nta muntu n'umwe wigeze abungezaho, nta n'umwe wabunyigishije, ahubwo nabuhishuriwe na Yezu Kristo.
13Mwumvise amatwara nari mfite kera nkiri mu idini ya kiyahudi. Muzi ko natotezaga Umuryango w'Imana bikabije, mparanira kuwutsemba. 14Nateraga imbere mu by'idini ya kiyahudi kurusha benshi bo muri bene wacu b'Abayahudi b'urungano, nkarwana ishyaka bihambaye nshyira imbere imihango twasigiwe na ba sogokuruza.
15Nyamara Imana yo yantoranyije ntaravuka ikampamagara ibitewe n'ubuntu bwayo, yishimiye 16kumpishurira Umwana wayo kugira ngo mwamamaze mu batari Abayahudi. Ni ko guhaguruka nta we niriwe ngisha inama, 17habe no kujya i Yeruzalemu ngo mbaze abantanze kuba Intumwa ya Kristo, ahubwo nerekeje muri Arabiya nyuma nsubira i Damasi. 18Hashize imyaka itatu mbona kujya i Yeruzalemu gusura Petero, marana na we ibyumweru bibiri. 19Nta yindi Ntumwa ya Kristo nigeze kubona, uretse Yakobo#Yakobo: reba Intu 12.17 (sob). umuvandimwe wa Nyagasani Yezu. 20Ibyo mbandikiye ni ukuri, Imana ni yo ntanze ho umugabo.
21Hanyuma nagiye mu ntara ya Siriya n'iya Silisiya. 22Icyo gihe abo mu matorero ya Kristo yo muri Yudeya bari bataranca iryera. 23Bari barumvise gusa inkuru ngo: “Wa wundi wadutotezaga asigaye yamamaza ubutumwa bwemeza abantu Kristo, kandi ari bwo yarwanyaga.” 24Nuko ibyambayeho bibatera gusingiza Imana.

Currently Selected:

Abanyagalati 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy