YouVersion Logo
Search Icon

Ruti 1

1
Umuryango wa Elimeleki usuhukira i Mowabu
1Igihe Abisiraheli bategekwaga n'abacamanza, mu gihugu cyabo hateye inzara. Nuko umugabo w'i Betelehemu mu ntara y'u Buyuda, asuhukira mu gihugu cy'i Mowabu#Mowabu: cyari igihugu kirumbuka cyari iburasirazuba bw'Ikiyaga cy'Umunyu, icyo gihugu cyahanaga imbibi n'intara y'u Buyuda., ajyana n'umugore we n'abahungu be babiri. 2Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be, umwe yitwaga Mahiloni, undi akitwa Kiliyoni. Bari Abanyefurata#Abanyefurata: abantu bavuga ko bari abo mu muryango wa Yuda bari batuye mu karere k'i Betelehemu. b'i Betelehemu. Nuko bagera i Mowabu baturayo. Bakiriyo 3Elimeleki arapfa, Nawomi asigarana n'abahungu be babiri. 4Abo bahungu barongora abakobwa b'Abamowabukazi. Umwe yitwaga Orupa, undi akitwa Ruti. Hashize nk'imyaka icumi basuhukiye i Mowabu, 5Mahiloni na Kiliyoni na bo barapfa. Nawomi asigara ari umupfakazi n'incike.
Ruti ajyana na nyirabukwe Nawomi i Betelehemu
6Nawomi akiri i Mowabu amenya ko Uhoraho yitaye ku bantu be, akabaha umusaruro mwiza. Nuko yitegura gusubira mu gihugu cye hamwe n'abakazana be. 7Ahagurukana na bo bombi, asubira mu gihugu cye mu ntara y'u Buyuda. Bakigenda, 8Nawomi abwira abakazana be ati: “Bana banjye, nimwisubirireyo buri wese ajye iwabo. Ineza mwagiriye ba nyakwigendera hamwe nanjye, namwe Uhoraho ayibagirire. 9Mwembi Uhoraho abahe kuzabona abandi bagabo, mubagirireho umugisha.”
Nawomi arabahobera, abasezeraho. Nuko abakazana be bararira cyane. 10Baramubwira bati: “Ashwi da! Ntitugusiga ahubwo turajyana iwanyu.”
11Nawomi yongera kubabwira ati: “Bana banjye, nimwisubirireyo. Ni iki gituma mushaka ko tujyana? Dore naracuze, singishoboye kubabyarira abandi bagabo#kubabyarira … bagabo: mu muco w'Abisiraheli iyo umugabo yapfaga nta mwana asize, umuvandimwe we yaramucikuraga. Iyo yabaga nta muvandimwe afite, mwene wabo bafitanye isano ya bugufi ni we wamucikuraga. Reba Ivug 25.5-10; Intang 38.6-8; Mt 22.24.. 12Nimundeke mwisubirire iwanyu. Dore ndakecuye cyane, sinkiri uwo gushaka undi mugabo. Kandi nubwo navuga nti: ‘Ndacyafite icyizere iri joro ndi bubone umugabo tuzabyarane abahungu’, 13mbese mwategereza igihe bazakurira ntimushake abandi bagabo? Oya, bana banjye! Ntibikabeho! Erega mfite ishavu riruta iryanyu#mfite … iryanyu: cg ibyababayeho bintera ishavu ryinshi., kuko Uhoraho yahagurukiye kundwanya.”
14Abakazana be bombi bongera kurira cyane, maze Orupa ahobera nyirabukwe amusezeraho, ariko Ruti we yanga kumusiga. 15Nawomi abwira Ruti ati: “Dore mukeba wawe asubiye muri bene wabo no ku mana zabo. Nawe mukurikire usubire iwanyu.”
16Ariko Ruti aramusubiza ati: “Wimpatira kugusiga kugira ngo nsubire iwacu. Aho uzajya ni ho nzajya, aho uzaba ni ho nzaba. Abantu bawe bazaba abantu banjye, Imana yawe izaba Imana yanjye. 17Aho uzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu, Uhoraho azabimpanire yihanukiriye.”
18Nawomi abonye ko Ruti yiyemeje kujyana na we, areka kumuhatira gusubira iwabo.
19Bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo batera abo mu mujyi bose amatsiko. Abagore barabazanya bati: “Niko ye, koko se uyu ni Nawomi?”
20Nawomi arababwira ati: “Ntimukongere kunyita Nawomi - risobanurwa ngo Nyiramahirwe - ahubwo mujye munyita Mara - risobanurwa ngo Nyirashavu - kuko Imana nyir'ububasha yanteye ishavu ryinshi. 21Navuye ino ntunganiwe, none Uhoraho ahangaruye ndi nyakamwe. None se ni iki gituma munyita Nawomi kandi Uhoraho nyir'ububasha yarahagurukiye kundwanya, akanteza ibyago?”
22Nguko uko Nawomi yavuye mu gihugu cy'i Mowabu akagaruka iwabo, ari kumwe n'umukazana we Umumowabukazi Ruti. Bageze i Betelehemu abantu batangiye gusarura ingano zitwa bushoki#bushoki: izo ngano zasarurwaga muri Mata na Gicurasi, naho izitwa nkungu zigasarurwa muri Gicurasi na Kamena (reba Ruti 2.23)..

Currently Selected:

Ruti 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy