YouVersion Logo
Search Icon

Ibyahishuwe 14

14
Indirimbo y'abacunguwe
1Hanyuma ngira ntya mbona Umwana w'intama ahagaze ku musozi wa Siyoni.Yari kumwe n'abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, buri wese uruhanga rwe rwanditsweho izina ry'uwo Mwana w'intama n'irya Se. 2Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk'amazi menshi asuma, cyangwa nk'inkuba ihinda cyane. Iryo jwi numvaga ryari rimeze kandi nk'iry'abacuranzi bacuranga inanga. 3Abo bantu bari imbere ya ya ntebe ya cyami n'imbere ya bya binyabuzima bine, n'imbere ya ba bakuru#binyabuzima … bakuru: reba 4.4-9. baririmba indirimbo nshya. Nta muntu wabashaga kwiga iyo ndirimbo ngo ayimenye, keretse abo ngabo ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe bakavanwa ku isi. 4Abo ni abatigeze biyandurisha kuryamana n'abagore, ahubwo barinze ubusore bwabo. Abo ni bo bagenda bashagaye Umwana w'intama aho agiye hose. Ni abacunguwe bavanywe mu bantu, kugira ngo babe umuganura w'Imana n'uw'Umwana w'intama. 5Nta wigeze abumvana ikinyoma na kimwe, koko ni indakemwa.
Abamarayika batatu
6Hanyuma mbona undi mumarayika agurukira iriya kure mu kirere cy'ijuru. Yari afite Ubutumwa bwiza buhoraho yahawe ngo abutangarize abatuye isi bose b'amahanga yose, n'imiryango yose n'abavuga indimi izo ari zo zose n'ab'amoko yose. 7Yavugaga cyane ati: “Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca imanza kigeze. Nimuramye Iyaremye ijuru n'isi n'inyanja n'amasōko y'amazi.”
8Umumarayika wa kabiri akurikiraho aravuga ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni, wa mujyi mugari wuhiye amahanga yose ubusambanyi bwawo bukabije nk'uyuhira inzoga.” 9Umumarayika wa gatatu na we akurikiraho avuga cyane ati: “Umuntu wese uramya cya gikōko n'ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza, 10azanywa ku nzoga idafunguye, ari yo burakari bw'Imana yasutse mu gikombe cy'umujinya wayo. Bene uwo azababarizwa mu muriro no mu mazuku#amazuku: reba 9.17 (sob)., abamarayika b'Imana n'Umwana w'intama babireba. 11Umwotsi w'inkongi bababarizwamo uhora ucumba iteka ryose. Ijoro n'amanywa nta gahenge kazigera kabaho ku baramije cya gikōko n'ishusho yacyo, no ku muntu wese washyizweho ikimenyetso kiriho izina ryacyo.”
12Ni ngombwa rero ko intore z'Imana zigumya kwihangana zigakurikiza amategeko yayo, zigakomeza kwizera Yezu.
13Nuko numva ijwi ry'uvugira mu ijuru arambwira ati: “Andika ngo: ‘Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani!’ ”
Ibyo ni koko! Ni na ko Mwuka w'Imana abivuze ati: “Abo bazaruhuka imvune z'imirimo yabo, kuko bazaherekezwa n'ibyiza bakoze.”
Isi isarurwa
14Hanyuma ngira ntya mbona igicu cyera. Kuri icyo gicu hari hicaye usa n'umwana w'umuntu. Mu mutwe yari yambaye ikamba ry'izahabu, naho mu kiganza yari afite umuhoro utyaye. 15Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y'Imana arangurura ijwi cyane, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati: “Ahura umuhoro wawe usarure, kuko igihe cy'isarura kigeze. Dore imyaka yo ku isi ireze.” 16Nuko uwicaye kuri cya gicu yahura umuhoro we, asarura iyo myaka yo ku isi.
17Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y'Imana iri mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.
18Undi mumarayika na none wahawe ubushobozi bwo kugenga umuriro, aza avuye ku rutambiro rw'Imana. Avuga cyane ahamagara wa wundi ufite umuhoro utyaye ati: “Turira umuhoro wawe utyaye maze usarure amaseri y'imizabibu yo ku isi, kuko imbuto zayo zihishije.” 19Uwo mumarayika aturira umuhoro we asarura imizabibu yo ku isi, ayiroha mu muvure mugari havamo inzoga, ari yo burakari bw'Imana. 20Nuko izo mbuto z'imizabibu zengerwa inyuma y'umurwa, maze havamo amaraso#mbuto … amaraso: Reba Ezayi 63.1-6; Amag 1.15. asendera ahantu hafite umurambararo ungana n'ibirometero magana atatu, n'ubujyakuzimu bwa metero imwe n'igice.

Currently Selected:

Ibyahishuwe 14: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy