YouVersion Logo
Search Icon

Matayo 6

6
Ibyerekeye gufasha abakene
1“Ibikorwa byiza byanyu murajye mwirinda kubikorera imbere y'abantu kugira ngo babarebe, mutazivutsa ingororano ya So uri mu ijuru.
2“Igihe uhaye umukene imfashanyo ntukabyamamaze nk'uko abantu b'indyarya babigenza, bari mu nsengero no mu mayira kugira ngo abantu babashime. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira. 3Ahubwo wowe igihe uhaye umukene imfashanyo, ntihakagire n'inyoni ibimenya. 4Bityo ibyo umuhaye bizabe ibanga. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura.
Ibyerekeye gusenga
(Lk 11.2-4)
5“Igihe musenga ntimukamere nk'abantu b'indyarya, bakunda gusenga bahagaze mu nsengero no mu mahuriro y'inzira kugira ngo abantu bababone. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira. 6Ahubwo wowe igihe usenga ujye winjira mu cyumba cyawe ukinge, maze usenge So uba ahatagaragara. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura.
7“Igihe musenga ntimugatondagure amagambo atagira icyo avuga, nk'uko abatazi Imana babigenza bibwira ko bazasubizwa kubera amagambo menshi. 8Ntimukagenze nka bo, kuko So aba azi icyo mukeneye mutarakimusaba. 9Nuko rero mujye musenga muti:
‘Data uri mu ijuru,
izina ryawe niryubahwe,
10ubwami bwawe nibuze.
Ibyo ushaka bibe ari byo bikorwa ku isi,
nk'uko bikorwa mu ijuru.
11Uduhe none ifunguro ridukwiriye#ridukwiriye: cg rizadutunga ejo..
12Utubabarire ibyo twagucumuyeho,
nk'uko natwe tubabarira abaducumuyeho.
13Ntutureke ngo tugwe mu byadushuka,
ahubwo udukize ikibi#udukize ikibi: cg uturinde Sekibi.,
[kuko ubwami n'ubushobozi n'ikuzo ari ibyawe iteka ryose. Amina.]’
14“Nimubabarira abandi ibyo babacumuyeho, So uri mu ijuru na we azabababarira ibyo mumucumuraho. 15Ariko nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.
Ibyerekeye kwigomwa kurya
16“Igihe mwigomwe kurya ntimukijime mu maso nk'abantu b'indyarya bakambya agahanga, kugira ngo abantu bamenye ko bigomwe kurya. Ndababwira nkomeje ko ingororano yabo baba bamaze kuyishyikira. 17Naho wowe niwigomwa kurya, wiyuhagire mu maso kandi usokoze, 18kugira ngo abantu batamenya ko wigomwe kurya, keretse So uba ahatagaragara. Nuko So we umenya ibiri mu ibanga azakwitura.
Kwirundanyiriza ubukungu mu ijuru
(Lk 12.33-34)
19“Ntimukirundanyirize ubukungu ku isi aho inyenzi n'ingese bibwangiza, n'abajura bakahaca ibyuho bakiba. 20Ahubwo mubwirundanyirize mu ijuru aho inyenzi n'ingese bitabwangiza, n'abajura ntibahace ibyuho ngo bibe. 21Aho ubukungu bwawe buri ni ho uzahoza umutima.
Uko umubiri umurikirwa
(Lk 11.34-36)
22“Itara ry'umubiri ni ijisho. Nuko rero ijisho ryawe niriba rizima, umubiri wawe wose uzaba umurikiwe. 23Ariko ijisho ryawe niriba rirwaye, umubiri wawe wose uzaba ucuze umwijima. Niba rero urumuri rwawe ruzimye, mbega ukuntu umwijima ukurimo uba mwinshi!
Kudategekwa n'amafaranga
(Lk 16.13)
24“Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri. Iyo adakunze umwe ngo yange undi, ayoboka umwe agasuzugura undi. Nuko rero ntimushobora kuba abagaragu b'Imana ngo mube n'abagaragu b'amafaranga.
Kutabunza imitima
(Lk 12.22-31)
25“Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza icyo muzarya [cyangwa icyo muzanywa] cyangwa icyo muzambara. Mbese ubuzima ntiburuta ibyokurya, n'umubiri ukaruta imyambaro? 26Nimurebe inyoni: ntizibiba, ntizinasarura, ntizihunika, nyamara So uri mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciro cyane? 27Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara#wakongēra … azamara: cg wagira icyo yongēra ku ndeshyo ye., kubera ko yabungije imitima?
28“Ni iki gituma rero mubunza imitima mwibaza icyo muzambara? Mwitegereze ukuntu indabyo zo mu gasozi zikura: nta murimo zikora, nta n'imyenda ziboha. 29Nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose, atigeze arimba nka rumwe muri zo. 30None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo ku gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane?
31“Ntimukabunze imitima rero mwibaza muti: ‘Tuzarya iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzanywa iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzambara iki?’ 32Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, nyamara So uri mu ijuru azi ko mubikeneye uko bingana. 33Ahubwo mbere ya byose muharanire ubwami bw'Imana no kuyitunganira, bityo n'ibyo bindi byose na byo muzabihabwa. 34Nuko rero ntimukabunze imitima mwibaza iby'ejo, kuko ‘iby'ejo bibara ab'ejo’. Ingorane za buri munsi zirahagije ku bwawo!

Currently Selected:

Matayo 6: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy