YouVersion Logo
Search Icon

Luka 9

9
Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri
(Mt 10.5-15; Mk 6.7-13)
1Yezu akoranya ba bandi cumi na babiri, abaha ububasha n'ubushobozi bwo kumenesha ingabo zose za Satani, no gukiza indwara. 2Abatuma gutangaza iby'ubwami bw'Imana no gukiza abarwayi. 3Nuko arababwira ati: “Ntimugire icyo mujyana yaba inkoni cyangwa umufuka, yaba impamba cyangwa amafaranga, ndetse ntimugomba no kujyana amakanzu abiri. 4Urugo muzabonamo icumbi muzarugumemo kugeza igihe muzahavira. 5Umujyi muzageramo ntibabakire muzawuvemo muhunguye umukungugu#muhunguye umukungugu: reba Mt 10.14 (sob). wo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy'icyaha cyabo.”
6Bafata urugendo banyura mu mirenge yose, bahageza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abarwayi.
Herodi yibaza ibya Yezu
(Mt 14.1-12; Mk 6.14-29)
7Herodi umutegetsi w'intara ya Galileya yumvise ibyabaye byose, biramuyobera kuko bamwe bavugaga ko ari Yohani wazutse, 8abandi bakavuga ko ari Eliya wagarutse, naho abandi ngo ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.
9Herodi we akavuga ati: “Ko Yohani namuciye igihanga, uwo ni nde kandi numva bavugaho ibyo ngibyo?”
Bituma Herodi yifuza kubona Yezu.
Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu
(Mt 14.13-21; Mk 6.30-44; Yh 6.1-14)
10Intumwa za Yezu zigarutse zimutekerereza ibyo zari zakoze. Nuko Yezu arazijyana yihererana na zo ahagana mu mujyi witwa Betsayida. 11Imbaga y'abantu imenye ko yagiyeyo baramukurikira, Yezu arabakira ababwira iby'ubwami bw'Imana, kandi n'abarwayi arabakiza.
12Ba bandi cumi na babiri babonye ko umunsi uciye ikibu, baramwegera baramubwira bati: “Sezerera abantu kugira ngo bajye mu nsisiro no mu mihana ya bugufi bacumbikeyo, kandi bashakeyo icyo bafungura kuko aha hantu turi hadatuwe.”
13Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”
Baramubwira bati: “Dufite imigati itarenga itanu n'amafi abiri, keretse ahari twajya guhahira aba bantu bose ibyokurya!”
14Abagabo bonyine bari aho bari nk'ibihumbi bitanu. Yezu ni ko kubwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu byiciro, buri cyiciro kigizwe n'abantu nka mirongo itanu.”
15Abigishwa babigenza batyo bose barabicaza. 16Yezu afata iyo migati itanu n'amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga. 17Nuko bose bararya barahaga, maze bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n'ebyiri.
Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo
(Mt 16.13-19; Mk 8.27-29)
18Igihe kimwe Yezu yari ahiherereye asenga, abigishwa bari kumwe na we maze arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”
19Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”
20Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”
Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo wavuye ku Mana.” 21Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babihingukiriza.
Yezu avuga ko azapfa akazuka
(Mt 16.20-28; Mk 8.30—9.1)
22Yezu arababwira ati: “Ni ngombwa ko Umwana w'umuntu ababazwa cyane, akangwa n'abakuru b'imiryango n'abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.”
23Nuko bose arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusaraba#atware umusaraba: abantu bari bamenyereye kubona umuntu waciriwe urwo gupfa atwaye umusaraba ari bubambweho. we uko bukeye ankurikire. 24Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije. 25Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe akarimbuka? 26Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye, Umwana w'umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, igihe azaba aje afite ikuzo rye n'irya se n'iry'abamarayika baziranenge. 27Ndababwiza ukuri, bamwe mu bari aha ntibazapfa batabonye ubwami bw'Imana.”
Abigishwa babona ikuzo rya Yezu
(Mt 17.1-8; Mk 9.2-8)
28Hashize nk'iminsi umunani Yezu avuze ibyo, ajyana Petero na Yohani na Yakobo mu mpinga y'umusozi gusenga. 29Nuko agisenga mu maso he hahinduka ukundi, imyambaro ye iba urwererane rumena amaso. 30Bagiye kubona babona abagabo babiri ari bo Musa na Eliya baganira na Yezu. 31Baboneka bafite ikuzo, bavugana na we ibyerekeye uko agiye kujya i Yeruzalemu ngo agweyo, asohoze umurimo wamuzanye. 32Petero n'abari kumwe na we bari batwawe n'ibitotsi. Bakangutse babona ikuzo rya Yezu n'abo bombi bari kumwe na we. 33Abo bagabo bagiye gutandukana na Yezu, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw'ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.” Icyakora ntiyari azi icyo avuga.
34Akivuga atyo igicu kirabatwikīra. Abigishwa babibonye bagira ubwoba. 35Ako kanya bumva ijwi ry'uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nitoranyirije, nimumutege amatwi!”
36Iryo jwi rimaze kuvuga, abigishwa babona Yezu wenyine. Muri iyo minsi baryumaho, ntibagira icyo bahingutsa ku byo bari babonye.
Yezu akiza umuhungu wahanzweho
(Mt 17.14-18; Mk 9.14-27)
37Bukeye bwaho Yezu n'abigishwa be bamanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y'abantu iramusanganira. 38Nuko umuntu mu bari aho avuga cyane aramubwira ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngo undebere uyu muhungu wanjye w'ikinege. 39Haba ubwo ingabo ya Satani imwegura akavuza induru, maze ikamutigisa cyane ikamuzanisha ifuro, ikamuvamo biruhanyije imaze kumuvunagura. 40Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.”
41Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b'iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho zana uwo mwana wawe hano.”
42Igihe uwo mwana acyegera Yezu ahangwaho. Ingabo ya Satani imutura hasi iramutigisa. Yezu aherako arayicyaha, akiza uwo mwana maze amusubiza se. 43Nuko bose babonye ububasha buhebuje bw'Imana barumirwa.
Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka
(Mt 17.22-23; Mk 9.30-32)
Mu gihe bose bagitangarira ibyo byose Yezu yakoraga, abwira abigishwa be ati: 44“Nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira. Dore Umwana w'umuntu agiye kuzagabizwa abantu.”
45Abigishwa be ntibumva iryo jambo, bari barihishwe ngo batavaho barisobanukirwa kandi ntibatinyuka kumusobanuza icyo rivuga.
Impaka z'abigishwa ba Yezu
(Mt 18.1-5; Mk 9.33-37)
46Nyuma batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo. 47Yezu amenye ibyo batekereza azana umwana amuhagarika iruhande rwe, 48maze arababwira ati: “Umuntu wese wakira uyu mwana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Umuto muri mwe mwese ni we mukuru.”
“Utabarwanya aba ari uwanyu”
(Mk 9.38-40)
49Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.”
50Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, burya utabarwanya aba ari uwanyu.”
Abanyasamariya banga kwakira Yezu
51Igihe cya Yezu cyo kujyanwa agasubira mu ijuru cyari cyegereje, maze agambirira bidakuka kujya i Yeruzalemu. 52Yohereza integuza ngo zimubanzirize kuri umwe mu mirenge y'Abanyasamariya, zimwitegure. 53Ariko abaho babonye ko yerekeje i Yeruzalemu banga kumwakira. 54Abigishwa be Yakobo na Yohani, babibonye baramubaza bati: “Nyagasani, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe#ubatsembe: cg ubatsembe nk'uko Eliya yagize. Reba 2 Bami 1.10-12.?”
55Yezu arabahindukirana arabatwama#arabatwama: ibitabo bimwe bya kera byongeraho ati: “Ntimuzi Mwuka ubagenga uko ateye, kuko Umwana w'umuntu atazanywe no gutsemba abantu, ahubwo yazanywe no kubakiza.”. 56Bava aho berekeza ku wundi murenge.
Gukurikira Yezu ntibyoroshye
(Mt 8.19-22)
57Nuko bakigenda umuntu umwe abwira Yezu ati: “Nzagukurikira#Nzagukurikira: reba Abigishwa. aho uzajya hose.”
58Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n'inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w'umuntu ntagira aho aruhukira.”
59Abwira undi ati: “Nkurikira.”
Na we aramusubiza ati: “Reka mbanze njye gushyingura data#mbanze … data: ubanza ari ukuvuga ngo mbanze nshajishe data..”
60Yezu aramubwira ati: “Reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe jya gutangaza iby'ubwami bw'Imana.”
61Undi muntu aramubwira ati: “Databuja, ndaza kugukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku b'imuhira.”
62Yezu aramubwira ati: “Ufashe isuka#Ufashe isuka: mu kigereki havuzwe ibisuka bikururwa n'ikimasa. Umuntu uyobora ikimasa agomba guhanga amaso imbere, akirinda gukebuka kugira ngo atagira ikivi kigoramye. nyuma akarangara, ntabwo akwiye ubwami bw'Imana.”

Currently Selected:

Luka 9: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy