YouVersion Logo
Search Icon

Luka 11

11
Yezu yigisha abigishwa be gusenga
(Mt 6.9-15; 7.7-11)
1Igihe kimwe Yezu yari ahantu asenga. Arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, Yohani Mubatiza yigishije abigishwa be gusenga, natwe twigishe gusenga.”
2Arababwira ati: “Igihe musenga mujye muvuga muti:
‘Data, izina ryawe niryubahwe,
ubwami bwawe nibuze.
3Buri munsi ujye uduha ifunguro ridukwiriye#ridukwiriye: cg rizadutunga ejo..
4Utubabarire ibyaha byacu,
kuko natwe ubwacu tubabarira abatugiriye nabi bose.
Kandi ntutureke ngo tugwe mu byadushuka.’ ”
5Yezu yungamo ati: “Nk'umwe muri mwe afite incuti, akayigana mu gicuku akayibwira ati: ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu, 6incuti yanjye igeze imuhira ivuye mu rugendo, none nta cyo mfite nyizimanira.’ 7Nuko undi akamusubiza yibereye mu nzu ati: ‘Windushya! Dore twamaze gukinga jye n'abana banjye twaryamye, sinshobora kubyuka ngo nyiguhe.’ 8Ndababwira ko naho uwo muntu atabyuka ngo agire icyo amuha kubera ubucuti, amaherezo yaza kumuha icyo ashaka cyose kuko yamurembeje amusaba.
9“Nuko rero musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa. 10Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona, kandi n'ukomanze ni we ukingurirwa. 11Mwa babyeyi mwe, ni nde muri mwe waha umwana we inzoka igihe amusabye ifi, 12cyangwa se akamuha ingonokera igihe amusabye igi? 13None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru ntazarushaho guha Mwuka Muziranenge abamumusabye?”
Yezu na Bēlizebuli
(Mt 12.22-30; Mk 3.22-27)
14Igihe kimwe Yezu yameneshaga ingabo ya Satani yari yaragize umuntu ikiragi. Nuko iyo ngabo imuvuyemo uwo muntu aravuga. Rubanda baratangara cyane. 15Icyakora bamwe baravuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa na Bēlizebuli umutware wazo.”
16Abandi bo bamwakaga ikimenyetso kibemeza ko yatumwe n'Imana, ariko ari umutego bamutega. 17Yezu yari azi ibyo batekereza, ni ko kubabwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, amazu yacyo akariduka akagwirirana. 18Ese niba Satani ubwe yirwanyije ubwami bwe bwakomera bute, ko muvuze ngo ni Bēlizebuli unshoboza kumenesha ingabo ze? 19Niba se ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, bene wanyu bo ni nde ubaha ubwo bubasha? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n'urubanza. 20Noneho kubera ko ari Imana impa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.
21“Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibye biba amahoro. 22Ariko umurusha amaboko iyo ahahingutse akamutsinda, amwambura intwaro yari yizeye maze ibyo amutwaye akabigabira abandi.
23“Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya.
Kugarukirana kw'ingabo ya Satani
(Mt 12.43-45)
24“Igihe ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ 25Yagerayo igasanga ikubuye, iteguye. 26Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Bityo imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi.”
Amahirwe nyakuri
27Yezu akimara kuvuga, umugore wo muri iyo mbaga avuga cyane, aramubwira ati: “Hahirwa inda yakubyaye n'amabere yakonkeje!”
28Yezu aramusubiza ati: “Ahubwo hahirwa abumva Ijambo ry'Imana bakarikurikiza.”
Abantu basaba ikimenyetso
(Mt 12.38-42; Mk 8.12)
29Abantu bamaze kugwira iruhande rwa Yezu, afata ijambo aravuga ati: “Abantu b'iki gihe ni babi. Banshakaho ikimenyetso gitangaje, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi. 30Nk'uko Yonasi yabereye ab'i Ninive ikimenyetso, ni ko n'Umwana w'umuntu azabera ab'iki gihe ikimenyetso. 31Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikazi waturutse mu majyepfo azahagurukira ab'iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y'ubwenge bwa Salomo#Salomo: reba 1 Bami 10.1-10., kandi rero hano hari uruta Salomo. 32Ku munsi Imana izaca imanza, ab'i Ninive bazahagurukira ab'iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi.
Uko umubiri umurikirwa
(Mt 5.15; 6.22-23)
33“Ntawe ucanira itara kurihisha [cyangwa ngo aryubikeho akabindi], ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo rimurikire abaje mu nzu. 34Itara ry'umubiri ni ijisho ryawe. Igihe ijisho ryawe ari rizima, umubiri wawe wose uba umurikiwe. Ariko igihe ijisho ryawe rirwaye, umubiri wawe uba ucuze umwijima. 35Nuko wirinde, urumuri rwawe rutazima. 36Niba rero umubiri wawe wose umurikiwe ntihabe n'agace kawo kari mu mwijima, uzaba uri mu mucyo rwose nk'umurikiwe n'itara.”
Yezu agaya Abafarizayi n'abahanga mu by'Amategeko
(Mt 23.1-36; Mk 12.38-40; Lk 20.45-47)
37Yezu akivuga atyo Umufarizayi aramutumira ngo basangire. Yinjira iwe ajya ku meza. 38Uwo Mufarizayi atangazwa n'uko Yezu afungura atabanje gukaraba nk'uko umuhango wabo uri. 39Nyagasani Yezu aramubwira ati: “Mwebwe Bafarizayi dore uko muteye: mumeze nk'ibikombe n'amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi n'ubugizi bwa nabi. 40Mwa bapfu mwe, ese iyaremye inyuma si na yo yaremye imbere? 41Mujye muha abakene ku biri mu bikombe no ku masahane, ni bwo ibyanyu byose bizaba bisukuye.
42“Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mutanga na kimwe cya cumi#kimwe cya cumi: reba Lev 27.30; Ivug 14.22. cy'isogi n'icy'inyabutongo, n'icy'utundi tuboga twose duhumuza ibyokurya, nyamara mugacisha ukubiri n'ubutabera n'urukundo rw'Imana. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n'ibyo bindi.
43“Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mukunda kwicazwa mu myanya y'icyubahiro mu nsengero no kuramukirizwa ku karubanda. 44Muzabona ishyano mwe mumeze nk'imva zitagira ikiziranga, abantu bakazinyura hejuru batabizi bagahumana.”
45Umwe mu bahanga mu by'Amategeko aramubwira ati: “Mwigisha, igihe uvuze utyo natwe uba udututse.”
46Yezu ati: “Muzabona ishyano namwe bahanga mu by'Amategeko, mwe mukorera abantu imitwaro iremereye, nyamara ntimuyikoze n'urutoki ngo mubafashe. 47Muzabona ishyano kuko mwubakira imva z'abahanuzi, kandi ari ba sokuruza babishe. 48Bityo muba mwemeje ko mushima ibyo ba sokuruza bakoze. Bo bishe abahanuzi, naho mwe mububakira imva. 49Ni cyo cyatumye Imana izi byose ivuga iti: ‘Nzabatumaho abahanuzi n'Intumwa zanjye, nyamara bazica bamwe batoteze abandi.’ 50Ni yo mpamvu ab'iki gihe bazaryozwa amaraso y'abahanuzi bose bishwe kuva isi yaremwa kugeza ubu, 51uhereye ku maraso y'Abeli kugeza ku ya Zakariya#Abeli … Zakariya: mu I.K. Abeli ni we wa mbere wishwe nkana (Intang 4.8), Zakariya akaba uwa nyuma (2 Amateka 24.20-22)., batsinze hagati y'urutambiro n'Ingoro y'Imana. Ni ukuri, ndababwira ko ab'iki gihe ari bo bazayaryozwa.
52“Muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by'Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rwo kumenya, ubwanyu ntimwinjira n'abashaka kwinjira mukabakumīra.”
53Yezu akiva aho ngaho, abigishamategeko n'Abafarizayi bamugirira inzika, batangira kumuvugisha menshi, 54bamwinja ngo babone uko bamufatira mu byo avuga.

Currently Selected:

Luka 11: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy