YouVersion Logo
Search Icon

Yohani 21

21
Yezu abonekera abigishwa barindwi
1Nyuma y'ibyo Yezu yongera kubonekera abigishwa be ku nkombe z'ikiyaga cya Tiberiya#Tiberiya: ni irindi zina ry'Ikiyaga cya Galileya (6.1). Ku nkombe zacyo hari umujyi witwa Tiberiya (6.23).. Dore uko byagenze: 2abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n'abandi bigishwa ba Yezu babiri. 3Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.”
Baramusubiza bati: “Reka tujyane!” Nuko baragenda bajya mu bwato, barara ijoro ariko ntibagira icyo bafata. 4Mu gitondo cya kare Yezu yari ku nkombe, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we. 5Nuko arababaza ati: “Yemwe, hari icyo mwafashe?”
Baramusubiza bati: “Habe na busa!”
6Arababwira ati: “Nimuterere umutego iburyo bw'ubwato murayafata.” Nuko babigenza batyo, maze ntibabasha gukurura umutego kubera ubwinshi bw'amafi bari bafashe.
7Wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira Petero ati: “Ni Nyagasani!” Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, ahita akenyera kuko yari yiyambuye, maze arasimbuka agwa mu mazi. 8Abandi bigishwa baza mu bwato, bagera ku nkombe bakurura umutego wuzuye amafi. Ntibari kure y'inkombe bari nko muri metero ijana. 9Bageze imusozi bahasanga amakara yaka, yokejweho ifi n'umugati. 10Yezu arababwira ati: “Nimuzane ku mafi mumaze gufata.”
11Simoni Petero asubira mu bwato, akurura wa mutego wuzuye amafi manini ijana na mirongo itanu n'atatu, kandi nubwo yari menshi atyo umutego ntiwacika. 12Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n'umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani. 13Yezu araza afata umugati arawubahereza, abahereza n'amafi.
14Ubwo bwari ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be amaze kuzuka.
Yezu na Petero
15Nuko bamaze gufungura Yezu abaza Simoni Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kuruta aba?#urankunda kuruta aba: cg urankunda kuruta ibi (ni ukuvuga ibyerekeye umwuga wo kuroba).
Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.”
Yezu ati: “Ragira abana b'intama banjye!” 16Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?”
Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.”
Yezu ati: “Ragira intama zanjye uziteho!” 17Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?”
Petero aterwa agahinda n'uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.”
Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye! 18Ndakubwira nkomeje ko igihe wari ukiri umusore, warikenyezaga ukajya aho wishakiye, ariko numara gusaza uzajya urambura amaboko undi muntu agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.” 19Yavugiye atyo kugira ngo yerekane urwo Petero azapfa rugahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati: “Nkurikira!”
Yezu na wa mwigishwa yakundaga
20Petero akebutse abona wa mwigishwa Yezu yakundaga abakurikiye. Uwo ni umwe wari wegamye mu gituza cya Yezu cya gihe bari ku meza, akamubaza ati: “Nyagasani, ni nde uri bukugambanire?” 21Petero amubonye abaza Yezu ati: “Naho se Nyagasani, uyu we bite?”
22Yezu aramusubiza ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki? Wowe nkurikira!”
23Nuko iyo nkuru ikwira mu bavandimwe yuko uwo mwigishwa atazapfa. Ariko Yezu ntiyavugaga ko atazapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki?”
24Uwo mwigishwa ni we ubwe uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri.
Umwanzuro
25Hariho n'ibindi byinshi Yezu yakoze. Uwabyandika byose uko bingana, ngira ngo ibitabo byakwandikwa byasaguka isi.

Currently Selected:

Yohani 21: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy