Hozeya 4
4
Ibyaha Uhoraho ashinja Abisiraheli
1Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho.
Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu.
“Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri,
ntibagira urukundo,
nta n'ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo!
2Bakunda kuvumana no kubeshya no kwicana,
bakunda kwiba no gusambana no kugira urugomo,
abantu bicana umusubizo.
3Ni cyo gituma igihugu kizicwa n'amapfa,
abagituye bose baziheba,
inyamaswa n'ibiguruka n'amafi bizapfa!
Ibyaha Uhoraho ashinja abatambyi
4“Ntihakagire ushinja abandi,
ntihakagire umuntu urega undi,
ahubwo ni jye ugiye gushinja abatambyi!
5Mwebwe abatambyi, mukora ibyaha amanywa n'ijoro,
abahanuzi na bo ni uko,
nyoko ubabyara ari we Isiraheli, nzamurimbura.
6Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutāmenya.
Ubwo mwanze kūmenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi,
ubwo mwirengagije Amategeko yanjye#Amategeko yanjye: cg kwigisha ibinyerekeye.,
jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.
7“Uko abatambyi barushijeho kugwira,
ni ko barushijeho kuncumuraho:
aho kugira ngo bubahwe nzatuma basuzugurika.
8Batungwa n'ibitambo byo guhongerera ibyaha,
bityo bakishimira ko ubwoko bwanjye bucumura.
9Kuba abatambyi ntibizababuza guhanwa kimwe na rubanda.
Nzabahana mbaziza imigenzereze yabo,
nzabitura ibibi bakoze.
10Bazarya ibitambo ariko be guhaga,
bazasambanira imbere y'ibigirwamana bashaka ibyara#bazasambanira … ibyara: reba 4.14 (sob).,
ariko be kororoka.
Jyewe Uhoraho barandetse bayoboka ibigirwamana,
11ni bwo buraya!
Uhoraho yamagana abayoboka ibigirwamana
“Kunywa divayi ikuze n'iy'ihīra byica umutima.
12Abantu b'ubwoko bwanjye bahanuza ibigirwamana bibajwe mu biti,
baraguza inkoni ngo zibahishurire ibyo bashaka kumenya!
Erega kuyoboka ibigirwamana ni bwo buraya!
Ni byo bituma bayoba!
Bityo babaye indaya barandeka jyewe Imana yabo.
13Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z'imisozi,
babyosereza imibavu ku dusozi,
ibyo babikorera mu gicucu cy'imyerezi n'iminyinya n'imishishi.
Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya,
abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi.
14Abakobwa banyu si bo nzahanira ko bigize indaya,
abakazana banyu si bo nzahanira ko bigize abasambanyikazi.
Ahubwo nzahana abagabo mbahora kwihugikana indaya#indaya: mu mihango yo gushengerera Bāli, abagabo baryamanaga n'indaya zakoraga mu ngoro zayo. Bityo bibwiraga ko Bāli izabaha ibyara n'uburumbuke.,
nzabahanira ko bafatanya na zo gutamba ibitambo.
Koko ubwoko budashishoza burazima!
15“Mwa Bisiraheli mwe, nubwo mwigize indaya mutyo,
Abayuda bo ntibazabigane ngo bacumure.
Ntimukamanuke mujya i Gilugali kunsenga,
ntimukanazamuke ngo mujye kunsengera i Betaveni#Betaveni: risobanurwa ngo “Inzu y'ubugome”, ni ko Hozeya yise Beteli ahaningūra. Beteli risobanurwa ngo “Inzu y'Imana”, i Beteli n'i Gilugali Abisiraheli bahasengeraga Uhoraho.,
ntimukarahire muti: ‘Ndahiye Uhoraho.’
16“Koko Abisiraheli babaye ibyigomeke nk'ishashi inana: none se jyewe Uhoraho nabasha nte kubaragira nk'uragira abana b'intama mu rwuri rugari? 17Abefurayimu bihambiriye ku bigirwamana, nimubihorere. 18Iyo bamaze kunywa, baryamana n'indaya. Abatware babo bakunda ibiteye isoni cyane. 19Bazajyanwa nk'ibintu bijyanywe n'umuyaga, ibitambo batambiraga ibigirwamana bizabakoza isoni.
Currently Selected:
Hozeya 4: BIR
Highlight
Copy
Compare
Share
Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001