YouVersion Logo
Search Icon

Intangiriro 43

43
Yakobo yemera ko Benyamini ajya mu Misiri
1Inzara ikomeza guca ibintu muri Kanāni. 2Ingano bene Yakobo bakuye mu Misiri zishize, se arababwira ati: “Nimusubireyo, muduhahire utwokurya.”
3Yuda aramusubiza ati: “Wa mugabo yaratwihanangirije ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ 4Nureka tukajyana na murumuna wacu, turajyayo tuguhahire ibyokurya, 5ariko nutamwohereza ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ ”
6Yakobo arababaza ati: “Kuki mwampemukiye mukamubwira ko mufite undi muvandimwe?”
7Baramusubiza bati: “Yatubajije ibibazo by'urudaca ku mibereho yacu bwite no ku miryango yacu ati: ‘So aracyariho? Hari undi muvandimwe mufite?’ Natwe dusubiza ibyo atubajije gusa. Ntitwari kumenya ko azadutegeka kuzana murumuna wacu!”
8Yuda abwira se ati: “Mpa uyu musore mujyane tubone kugenda, naho ubundi inzara yaturimburana nawe n'urubyaro rwacu. 9Ndamwishingiye uzamumbaze. Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame. 10Erega n'ubundi iyo tutikerereza tuba tuvuyeyo kabiri!”
11Yakobo arababwira ati: “Nta kundi byagenda, nimugenze mutya: nimufate ku bintu byiza biboneka mu gihugu cyacu, nk'amavuta yomora n'ubuki n'indyoshyandyo, n'imibavu n'imbuto z'ibiti. Mubishyire mu mboho zanyu, muzabiture uwo mugabo. 12Ifeza zo guhahisha muzikube kabiri, kandi mujyane n'izo#kandi … n'izo: cg kuko mugomba gusubiza izo. mwagaruye ubushize mu mifuka yanyu, ahari baba baribeshye. 13Ngaho nimujyane na murumuna wanyu, musubire kuri uwo mugabo. 14Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n'umuvandimwe wanyu wundi na Benyamini! Ubundi kandi niba abana bagomba kunshiraho, nta ko nagira.”
Yozefu azimanira bene se
15Bene Yakobo bafata ya maturo na za feza, basubirana mu Misiri na Benyamini, basanga Yozefu. 16Yozefu abonye bazanye na Benyamini, abwira umunyanzu we ati: “Jyana aba bantu iwanjye, ubage itungo maze udutegurire amafunguro, kugira ngo nze kubazimanira saa sita.” 17Uwo munyanzu abigenza nk'uko abitegetswe, abajyana kwa Yozefu.
18Abajyanyeyo bagira ubwoba baribwiraga bati: “Za feza bashyize mu mifuka yacu ubushize zidukozeho! Batuzanye hano ngo badufate maze batugirire nabi kandi baduhindure inkoreragahato, batunyage n'indogobe zacu.” 19Bageze ku muryango babwira wa munyanzu wa Yozefu bati: 20“Nyakubahwa, ubwo twavaga ino guhaha, 21twageze aho turara dufunguye imifuka yacu, dusangamo ifeza zose twari twishyuye. None twazigaruye 22kuko tutazi uko zasubiye mu mifuka yacu. Ndetse twazanye n'izindi zo kongera guhahisha.”
23Arabasubiza ati: “Nimuhumure, mwigira ubwoba. Imana yanyu ari yo Mana ya so, ni yo yashyize ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Naho jyewe, ifeza mwishyuye narazakiriye.”
Hanyuma abazanira Simeyoni, 24bose abinjiza mu nzu ya Yozefu. Babaha amazi yo koga ibirenge, n'indogobe zabo baziha ubwatsi. 25Bamenye ko Yozefu aza kubazimanira saa sita, begeranya amaturo bamugeneye.
26Yozefu aje bamushyikiriza ya maturo, nuko bamwikubita imbere. 27Arababaza ati: “Ni amahoro? Wa musaza so mwambwiye na we ni amahoro? Ese aracyariho?”
28Baramusubiza bati: “Ni amahoro. Umugaragu wawe data, aracyariho.” Hanyuma barunama bamwikubita imbere. 29Yozefu abonye mwene nyina Benyamini arababaza ati: “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha!” 30Yozefu akivugana na murumuna we agira ikiniga, arihuta ajya mu kindi cyumba ararira.
31Amaze kwiyuhagira mu maso, ariyumanganya aragaruka aravuga ati: “Nimuzane ibyokurya.” 32Yozefu bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo. Abanyamisiri bari aho na bo babagaburira ukwabo, kuko banenaga Abaheburayi. 33Bene se wa Yozefu bicazwa bateganye na we uko bakurikirana mu mavuko, uhereye ku w'impfura ukageza ku muhererezi. Babibonye barebana batangaye! 34Yozefu ategeka ko babagaburira ku biryo byari ku meza ye. Bageze kuri Benyamini bamuha igaburo rikubye gatanu iry'abandi. Nuko baranywa, banezeranwa na we.

Currently Selected:

Intangiriro 43: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy