YouVersion Logo
Search Icon

Ukuvanwa mu Misri 2

2
Ivuka rya Musa
1Muri icyo gihe umugabo wo mu muryango wa Levi yarongoye umukobwa wo muri uwo muryango. 2Baza kubyara umuhungu, nyina abonye ko ari mwiza cyane amuhisha amezi atatu. 3Asanze atagishoboye guhora amuhisha, afata agatebo gapfundikiye kabohesheje imfunzo, agahomesha kaburimbo kugira ngo amazi atazinjiramo. Aryamishamo wa mwana, nuko agashyira mu ruseke ku nkombe ya Nili. 4Mushiki w'uwo mwana ajya ahitaruye kugira ngo arebe ko hari ikimubaho.
5Umukobwa w'umwami wa Misiri amanuka ajya kwiyuhagira mu ruzi, naho abaja be basigara batembera ku nkombe yarwo. Abona ka gatebo mu ruseke maze atuma umuja we kujya kukazana. 6Umukobwa w'umwami agapfunduye asangamo umwana urira. Amugirira impuhwe aravuga ati: “Uyu mwana agomba kuba ari uwo mu Baheburayi!”
7Mushiki w'uwo mwana yegera umukobwa w'umwami aramubaza ati: “Mbese ntawagushakira Umuheburayikazi ngo amukonkereze?”
8Umukobwa w'umwami aramusubiza ati: “Genda umunzanire.” Nuko mushiki w'umwana aragenda azana nyina. 9Umukobwa w'umwami abwira uwo mubyeyi ati: “Jyana uyu mwana, umunyonkereze nzaguhemba.” Uwo mubyeyi ajyana umwana aramwonsa. 10Umwana amaze gukura, nyina amushyira umukobwa w'umwami. Uwo mukobwa amugira nk'umwana we, maze amwita Musa kuko yamukuye mu mazi#Musa … mazi: mu giheburayi izina Musa rifitanye isano no gukura mu mazi..
Musa ahungira mu gihugu cya Midiyani
11Musa amaze gukura yagiye gusura bene wabo b'Abaheburayi, abona uko bakoreshwa imirimo y'agahato. Abona Umunyamisiri akubita#akubita: cg yica. Umuheburayi. 12Arakebaguza, abonye nta wundi muntu uhari, yica uwo Munyamisiri amutaba mu musenyi. 13Bukeye bwaho, Musa asanga Abaheburayi babiri barwana. Abwira uwashotoye undi ati: “Kuki ukubita mugenzi wawe?”
14Aramusubiza ati: “Ni nde wakugize umutware cyangwa umucamanza wacu? Mbese urashaka kunyica nk'uko wishe wa Munyamisiri?” Musa yumvise ko byamenyekanye agira ubwoba. 15Umwami wa Misiri na we abyumvise, ategeka ko bamwica. Musa arahunga ajya gutura mu gihugu cya Midiyani#igihugu cya Midiyani: cyari mu burasirazuba bwa Misiri. Reba Intang 25.1-6., agezeyo yicara iruhande rw'iriba. 16Abakobwa barindwi b'umutambyi w'Abamidiyani, baza kuri iryo riba kuhira umukumbi wa se. 17Abandi bashumba barabirukana, nuko Musa arahaguruka arabatabara, adahirira umukumbi wabo arawuhira.
18Abo bakobwa batashye, se Ruweli#Ruweli: irindi zina rye ryari Yetiro. arababaza ati: “Uyu munsi ko mutebutse byagenze bite?”
19Baramusubiza bati: “Umugabo w'Umunyamisiri yadukijije abashumba aratudahirira, atwuhirira umukumbi.”
20Ruweli abaza abakobwa be ati: “Uwo mugabo ari he? Ni iki cyatumye mumusiga? Nimujye kumuzana tumufungurire!” 21Musa yemera kuba kwa Ruweli, hanyuma Ruweli amushyingira umukobwa we Sipora. 22Babyarana umuhungu, Musa amwita Gerushomu#Gerushomu: risobanurwa ngo “uwahungiye aho”. agira ati: “Nahungiye mu mahanga!”
Imana igirira Abisiraheli impuhwe
23Hashize imyaka itari mike umwami wa Misiri aratanga, ariko Abisiraheli bakomeza gukoreshwa agahato. Nuko bacura umuborogo batakambira Imana. 24Imana yumva ugutaka kwabo, izirikana Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo. 25Ireba amagorwa y'Abisiraheli, ibagirira impuhwe.

Currently Selected:

Ukuvanwa mu Misri 2: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy