YouVersion Logo
Search Icon

Amosi 1

1
1Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b'i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w'u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu#Yerobowamu: reba 2 Bami 14.23-29. mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingito#umutingito: wabaye ahagana muri 760 M.K. Reba Zak 14.5. w'isi.
2Uhoraho avugiye i Siyoni nk'intare itontoma,
yumvikanira i Yeruzalemu nk'inkuba ihinda,
inzuri abashumba baragiramo ziraraba,
impinga z'umusozi wa Karumeli#Karumeli: iri mu gihugu cya Isiraheli ku nkengero z'Inyanja ya Mediterane. zirumirana.
Uhoraho azahana ibihugu bituranye na Isiraheli
Abanyasiriya
3Uhoraho aravuga ati:
“Abanyasiriya b'i Damasi bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadi#Abanyagileyadi: bari Abisiraheli bari batuye iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. ibibando by'ibyuma.
4Nzaha inkongi ingoro y'Umwami Hazayeli,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Benihadadi#Hazayeli, Benihadadi: reba 2 Bami 8.7-15,28; 13.3-15..
5Nzamenagura inzugi z'i Damasi,
nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni,
nzatsemba n'umutegetsi wa Betedeni.
Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri#Kiri: kari akarere Abanyasiriya bakomokagamo; reba Amosi 9.7; 2 Bami 16.9..”
Uko ni ko Uhoraho avuga.
Abafilisiti
6Uhoraho aravuga ati:
“Abafilisiti b'i Gaza bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y'abantu,
babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato.
7Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Gaza,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.#7-8: Gaza na Ashidodi na Ashikeloni na Ekuroni, yari imijyi y'u Bufilisiti.
8Nzarimbura abatuye Ashidodi,
nzarimbura n'umutegetsi wa Ashikeloni,
nzatsemba abatuye Ekuroni,
Abafilisiti bazashirira ku icumu.”
Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.
Abanyafenisiya
9Uhoraho aravuga ati:
“Abanyafenisiya b'i Tiri bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko bagurishije imbaga y'inkoreragahato ku Bedomu,
baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe#amasezerano … kivandimwe: reba 1 Bami 5.26..
10Nzaha inkongi inkuta z'umujyi wa Tiri,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.”
Abedomu
11Uhoraho aravuga ati:
“Abedomu#Abedomu: bari batuye mu majyepfo y'Ikiyaga cy'Umunyu, bakomokaga kuri Ezawu. Reba Intang 36. bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko bafashe inkota bagatoteza bene wabo#bene wabo: bashobora kuba ari Abisiraheli.,
erega ntibabagiriye impuhwe,
bahoraga babarakariye babarwaye inzika!
12Nzaha inkongi umujyi wa Temani,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by'i Bosira.”
Abamoni
13Uhoraho aravuga ati:
“Abamoni#Abamoni: bari batuye mu gihugu gito cyari iburasirazuba bwa Yorodani. bancumuyeho kenshi,
ni yo mpamvu ntazareka kubahana.
Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi,
bari bagamije kwagura akarere kabo.
14Nzatwika inkuta z'umujyi wa Raba#Raba: ubu ni ho Amani umurwa wa Yorodaniya.,
nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.
Uwo munsi uzaba ari uw'imirwano wuzuye urusaku rw'intambara,
uzaba wuzuye n'inkubi y'umuyaga na serwakira.
15Umwami wabo azajyanwa ho umunyago,
abatware be na bo bazajyana na we.”
Uko ni ko Uhoraho avuga.

Currently Selected:

Amosi 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy