YouVersion Logo
Search Icon

2 Abanyakorinti 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo, Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, hamwe n'umuvandimwe Timoteyo, turabandikiye mwebwe itorero ry'Imana riri i Korinti, hamwe n'intore zayo zose ziri muri Akaya yose. 2Imana Data nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Pawulo ashimira Imana
3Dushimire Imana, Se w'Umwami wacu Yezu Kristo. Ni yo mubyeyi nyir'impuhwe, ni Imana ihumuriza abayo uko byamera kose. 4Ni yo iduhumuriza mu makuba yacu yose, kugira ngo natwe dushobore guhumuriza abandi bayafite bose, tubahumuriza uko natwe Imana yaduhumurije. 5Bityo rero nk'uko imibabaro ya Kristo itugeraho bikabije, ni na ko iduhumuriza bihebuje ikoresheje Kristo. 6Igihe twe tubabazwa ni ukugira ngo mwe Imana ibahumurize inabakize, kandi igihe Imana iduhumuriza ni ukugira ngo namwe ibahumurize, ibashoboze kwihanganira iyo mibabaro dusangiye. 7Ntidutezuka kwiringira Imana ku bwanyu, tuzi ko dusangiye guhumurizwa na yo kimwe n'uko dusangiye imibabaro.
8Bavandimwe, turashaka ko mumenya amakuba twagiriye mu ntara ya Aziya#amakuba … Aziya: intara yitwaga Aziya yari igice cy'igihugu ubu cyitwa Turukiya, umurwa wayo wari Efezi. Reba 1 Kor 15.32.. Yari menshi bikabije, ntiyari ayo kwihanganirwa ku buryo twihebye, ntitwaba tukiringiye kubaho. 9Ubirebye twabaye nk'abaciriwe urwo gupfa, kwari ukugira ngo tutizera ububasha bwacu ahubwo twizere Imana izura abapfuye. 10Ni yo yaturokoye urupfu rukomeye, rutyo rwose izanaturokora. Erega ni yo twiringiye, izongera iturokore 11kuko namwe mufatanyije natwe mukaba mudusabira! Bityo kubera amasengesho y'abantu benshi, Imana izatugirira ubuntu bitume benshi bayishimira ku bwacu.
Pawulo yunguka indi migambi
12Ngiki ikidutera ishema: ni uko umutima wacu utwemeza ko twabaye kuri iyi si cyane cyane muri mwe, twiyoroheje#twiyoroheje: cg turi abaziranenge. tutaryarya kandi tubikesha Imana. Ibyo ntitwabitewe n'ubwenge bw'abantu, ahubwo twabitewe n'ubuntu Imana itugirira. 13-14Mu nzandiko zacu nta bindi tubandikira, bitari ibyo musoma kandi mukabisobanukirwa. Ariko nubwo ubu mwabisobanukirwa buhoro, niringiye ko iherezo muzabisobanukirwa neza. Bityo umunsi Umwami wacu Yezu azaza, tuzagira ishema ku bwanyu nk'uko namwe muzarigira ku bwacu.
15Kuko nari nizeye ibyo nagize umugambi wo kuba ari mwe mbanza gusura, kugira ngo Imana ibagirire ubuntu#ibagirire ubuntu: cg ibatere kwishima. ubwa kabiri. 16Nari nafashe umugambi wo kunyura iwanyu njya mu ntara ya Masedoniya, no kongera kubareba mvayo ngo mumfashe gukomeza urugendo rwanjye#urugendo rwanjye: yari ajyanye imfashanyo i Yeruzalemu. Reba Rom 15.25; 1 Kor 16.1. rwo kujya muri Yudeya. 17Mbese muribwira yuko igihe nateganyaga ibyo nabikoze mpubutse? Cyangwa muribwira yuko mfata imigambi nk'ab'isi, ku buryo mbasha kuvuga nti: “Yego nzaza”, hanyuma nti: “Oya sinzaza”? 18Imana ni yo ntanze ho umugabo: ntabwo twabarimanganyije tuti: “Yego”, kandi ngo: “Oya”. 19Koko rero Kristo Yezu Umwana w'Imana twamamaje iwanyu – jye na Silasi na Timoteyo#Silasi na Timoteyo: reba Intu 18.5. – ntabwo icyarimwe yaba “Yego” na “Oya”, ahubwo we nta kindi kimuvamo kitari “Yego”. 20“Yego” ya Kristo ni yo cyemezo cy'amasezerano y'Imana uko angana, natwe rero akaduha kwikiriza tuti: “Amina” kugira ngo duheshe Imana ikuzo. 21Twebwe namwe, Imana ubwayo ni yo idushoboza gukomera kuri Kristo. Ni na yo yadutoranyije#yadutoranyije: cg yadusīze amavuta. Reba 1 Yh 2.20. ngo dukore umurimo wayo, 22kandi ikadushyiraho ikimenyetso kigaragaza ko turi abayo, mu mitima yacu ikaduha Mwuka wayo ho umusogongero w'ibyiza tuzahabwa.
23Imana ni yo ntanzeho umugabo – niba mbeshya ibimpōre. Icyatumye ntongera kuza i Korinti kwari ukugira ngo ntabaremerera. 24Erega si twe tubagenga ku byerekeye ibyo kuyoboka Kristo – musanzwe mukomeye kuri we! Ahubwo dukorana namwe kugira ngo mugire ibyishimo.

Currently Selected:

2 Abanyakorinti 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy