YouVersion Logo
Search Icon

2 Timoteyo 1

1
Indamutso
1Jyewe Pawulo Intumwa ya Kristo Yezu nk'uko Imana yabishatse, ikanshinga kumenyekanisha isezerano ry'ubugingo duherwa muri Kristo Yezu, 2ndakwandikiye Timoteyo mwana wanjye nkunda. Imana Data ikugirire ubuntu, iguhe n'imbabazi n'amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umwami wacu.
Kuba umukozi w'indahemuka wa Kristo
3Ndashimira Imana nkorera mfite umutima utandega ikibi, nk'uko ba sogokuruza babigenzaga. Mpora nkwibuka ijoro n'amanywa uko nsenze. 4Iyo nibutse amarira yawe#amarira yawe: Timoteyo yagize agahinda igihe Pawulo yamusigaga Efezi. Reba 1 Tim 1.3. nifuza cyane kongera kukubona, kugira ngo ngire ibyishimo bihebuje. 5Ndibuka ukwizera Kristo kwawe kuzira uburyarya. Uko kwizera ni ko nyogokuru wawe Lowisi yari afite uhereye mbere, nyuma nyoko Unise na we agira uko kwizera, kandi sinshidikanya ko nawe ari ko ufite. 6Ni yo mpamvu nkwibutsa ngo umere nk'uwatsa umuriro, ukangure impano ikurimo Imana yaguhaye igihe nakurambikagaho ibiganza#igihe … ibiganza: ni ukuvuga igihe Timoteyo yashingwaga umurimo w'Imana. Reba 1 Tim 1.18; 4.14.. 7Koko rero umwuka Imana yaduhaye si uwo kutugira abanyabwoba, ahubwo ni Mwuka uduha ububasha n'urukundo no kumenya kwifata.
8Ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu, kandi ntugaterwe isoni n'uko mfunzwe#mfunzwe: Pawulo yanditse uru rwandiko ari imbohe y'Abanyaroma. Reba 1.17. bamumpōra. Ahubwo wemere kugirirwa nabi kimwe nanjye kubera Ubutumwa bwiza, Imana ibigushoboje. 9Ni yo yadukijije, iduhamagarira kuba intore zayo bidatewe n'ibikorwa byacu, ahubwo bitewe n'umugambi wayo n'ubuntu yatugiriye. Kuva mbere na mbere Imana yatugiriye ubwo buntu muri Kristo Yezu. 10Ariko noneho bwashyizwe ku mugaragaro, igihe Umukiza wacu Kristo Yezu yazaga. Ni we watsembye ubushobozi bw'urupfu, maze ahishura ubugingo budashira akoresheje Ubutumwa bwiza. 11Ubwo Butumwa ni bwo nashinzwe gutangaza ngo mbubere intumwa n'umwigisha. 12Ni na yo mpamvu ituma mbabazwa ntyo. Nyamara ntibinkoza isoni kuko nzi uwo nizeye, kandi nkaba nzi neza ko afite ububasha bwo kurinda ibyo yanshinze#yanshinze: cg namushinze., kugeza kuri wa munsi Kristo azazaho.
13Inyigisho zishyitse wanyumvanye uzifate ho urugero uzajya ukurikiza, bityo ukomere kuri Kristo Yezu umwizeye kandi ufite urukundo. 14Ibyiza washinzwe ubirinde ufashijwe na Mwuka Muziranenge uba muri twe.
15Nk'uko ubizi abo mu ntara ya Aziya bose barantereranye, barimo Figelo na Erimogene. 16Nyagasani nagirire neza urugo rwa Onesiforo, kuko yampumurije kenshi ntaterwe isoni n'ingoyi ndiho. 17Ahubwo akigera i Roma yanshatse ashyizeho umwete maze arambona. 18Ntawe ukurusha kumenya ibyiza yangiriye turi Efezi. Kuri wa munsi Nyagasani azamugirire imbabazi, zitangwa na Nyagasani ubwe.

Currently Selected:

2 Timoteyo 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy