YouVersion Logo
Search Icon

1 Petero 1

1
Indamutso
1Jyewe Petero Intumwa ya Yezu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo Imana yitoranyirije, mu basuhuke batataniye#mu basuhuke batataniye …: ubusanzwe ni ukuvuga Abayahudi bari baratataniye mu mahanga, ariko aha ni ukuvuga abo muri bo bemeye Kristo. mu ntara za Ponto na Galati, na Kapadokiya na Aziya na Bitiniya.#Ponto … Bitiniya: zari zimwe mu ntara z'igihugu ubu kitwa Turukiya. 2Imana Data yabatoranyije ikurikije umugambi yagize kuva kera, Mwuka abagira intore zayo kugira ngo mwumvire Yezu Kristo, mwezwe n'amaraso yabameneye.
Imana nibagirire ubuntu ibahe n'amahoro bisesuye.
Ibyo twiringira
3Nihasingizwe Imana se w'Umwami wacu Yezu Kristo, yo yatugiriye imbabazi. Yaduhaye kuvuka ubwa kabiri, tukaba dufite ibyo twiringira bihamye, tubikesha izuka rya Yezu Kristo mu bapfuye. 4Bityo mutegereje umunani mwabikiwe mu ijuru utabora, utandura ntunacuyuke. 5Kwizera Imana kwanyu gutuma murindwa n'ububasha bwayo, kugeza ubwo muzabona agakiza kagenewe kuzahishurwa mu gihe cy'imperuka.
6Ni byo bibatera guhimbarwa, nubwo ubusanzwe mwagombaga kumara igihe gito mushavuzwa n'ibigeragezo bitari bimwe. 7Icyo bigamije ni ukugira ngo ukwizera kwanyu kugeragezwe. Koko kandi ukwizera kwanyu kurusha kure izahabu agaciro, kuko yo yangirika nubwo iba yacishijwe mu ruganda. Bityo igihe Yezu Kristo azahishurwa, azasanga mumuhesheje ishimwe n'ikuzo n'icyubahiro.#mufite … n'icyubahiro: cg bihesha Imana ishimwe n'ikuzo n'icyubahiro. 8We muramukunda mutamubonye#mutamubonye: reba Yh 20.29., mukanamwemera mutaramuca iryera. Ni yo mpamvu muhimbarwa mugasimbagizwa n'ibyishimo bitavugwa, byuzuye ikuzo, 9kuko mwegukanye agakiza mwari mwizeye.
10Ako gakiza ni ko abahanuzi bashakashatse babishishikariye, bahanura ibyerekeye ubuntu Imana yari kuzabagirira. 11Bihatiraga kumenya ibyo Mwuka wa Kristo yabagaragarizaga, igihe bizabera n'ukuntu bizamera, kuko Mwuka uwo wari muri bo yahoze ahamya imibabaro Kristo azacamo n'ikuzo rizakurikiraho. 12Imana yahishuriye abo bahanuzi ko ubutumwa yabashinze atari bo bugenewe, ahubwo ko ari ubwanyu. Ubwo ni bwo Butumwa bwiza mumaze kugezwaho ubu ngubu n'ababubazaniye, bafite ubushobozi bwa Mwuka Muziranenge bohererejwe avuye mu ijuru. Ubwo Butumwa abamarayika na bo babufitiye amatsiko.
Nimube abaziranenge
13Nuko rero nimuhaguruke mwitegure, mwirinde gutegekwa n'inda, mwiringire rwose ubuntu muzagirirwa igihe Yezu Kristo azahishurwa. 14Mwumvire Imana nk'abana bayo, mureke gukurikiza ibibi mwararikiraga kera mukiri mu bujiji. 15Ahubwo mube abaziranenge mu myifatire yanyu yose, nk'uko Imana yabahamagaye ari inziranenge, 16kuko Ibyanditswe bivuga ngo: “Mube abaziranenge kuko nanjye ndi umuziranenge.”
17Ubwo mwiyambaza Imana muyita So yo ifata abantu bose kimwe, igacira umuntu wese urubanza ikurikije ibyo yakoze, mujye muyitinya mu minsi musigaranye mugicumbitse ku isi. 18Muzi ko atari ibintu bita agaciro nk'ifeza cyangwa izahabu, byabacunguye ngo muve mu myifatire y'imburamumaro mwatojwe na ba sogokuruza. 19Ahubwo icyabacunguye ni amaraso ya Kristo y'igiciro gikomeye, nk'ay'umwana w'intama utagira inenge cyangwa ubusembwa. 20Imana yari yaragennye ko Kristo akora ibyo mbere y'uko isi iremwa, maze muri ibi bihe by'imperuka imugaragaza kubera mwe. 21Ni we ubaha kwemera Imana yamuzuye mu bapfuye ikamuha n'ikuzo, bityo ibyo mwemera n'ibyo mwiringira bikaba bishingiye ku Mana.
22Mwiyejesheje kumvira ukuri kw'Imana kugira ngo mukundane bya kivandimwe, nta buryarya. Nuko rero mushishikarire gukundana mubikuye ku mutima#mubikuye ku mutima: cg mufite imitima iboneye., 23kuko mwabyawe ubwa kabiri bidakomotse ku mbuto ibora, ahubwo ku mbuto itabora ari yo jambo ry'Imana rizima kandi rihoraho. 24Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo:
“Abantu bose bameze nk'ibyatsi,
ubwiza bwabo bwose bumeze nk'indabyo zo ku gasozi.
Ibyatsi biruma indabyo zikarabirana,
25ariko ijambo rya Nyagasani rihoraho iteka.”
Iryo jambo ni ryo Butumwa bwiza babagejejeho.

Currently Selected:

1 Petero 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy