YouVersion Logo
Search Icon

1 Abami 1

1
Umwami Dawidi ageze mu zabukuru
1Umwami Dawidi yari ageze mu za bukuru, ashaje cyane ku buryo bamworosaga imyenda ntasusurukirwe. 2Abagaragu be baramubwira bati: “Nyagasani, bagushakire inkumi y'isugi igukorere, ijye igukuyakuya ikuraze kugira ngo ususurukirwe.”
3Bashaka umukobwa mwiza muri Isiraheli yose, babona Abishagi w'i Shunemu#i Shunemu: ni umurenge wo muri Galileya uri ku birometero mirongo inani mu majyaruguru ya Yeruzalemu. Reba 2 Bami 4.8. bamuzanira umwami. 4Uwo mukobwa yari mwiza cyane, akajya akuyakuya Dawidi amukorera, ariko ntiyamurongora.
Adoniya ararikira ubwami
5Hanyuma Adoniya umuhungu wa Dawidi na Hagita, ararikira ubwami avuga ati: “Ni jye uzaba umwami!” Ahita yishakira amagare y'intambara n'abarwanira ku mafarasi, n'abagabo mirongo itanu bo kujya bamugenda imbere. 6Nyamara muri ibyo byose nta na rimwe se yari yarigeze amucyaha ngo amubaze ati: “Ibyo ukora ibyo ni ibiki?” Adoniya ni we wari murumuna wa Abusalomu kandi yari umusore w'uburanga. 7Bukeye agisha inama Yowabu mwene Seruya n'umutambyi Abiyatari, na bo baramushyigikira. 8Nyamara umutambyi Sadoki na Benaya mwene Yehoyada, n'umuhanuzi Natanina Shimeyi, na Reyi n'izindi ntwari za Dawidi, ntibashyigikira Adoniya.
Natani na Batisheba bashyigikira Salomo
9Nuko Adoniya atamba intama n'ibimasa n'inyana z'imishishe, hafi y'urutare rw'i Zoheleti ruri bugufi bwa Enirogeli. Bityo atumira abavandimwe be bose ari bo bana b'umwami, n'abantu bose b'i Buyuda bari abagaragu b'umwami. 10Icyakora ntiyatumira umuhanuzi Natani na Benaya, n'abarinzi b'ibwami na mwene se Salomo.
Salomo aba umwami
11Nuko Natani abwira Batisheba nyina wa Salomo, ati: “Ntuzi ko Adoniya mwene Hagita yigize umwami kandi Dawidi akaba atabizi? 12None reka nkugire inama uyikurikize, bityo urakiza amagara yawe n'ay'umuhungu wawe Salomo. 13Jya ku Mwami Dawidi umubwire uti: ‘Nyagasani, ntiwandahiye ko umuhungu wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma? None kuki himye Adoniya?’ 14Nuko igihe uri bube uvugana n'umwami, nanjye ndinjira ngushyigikire.”
15Batisheba ajya ku Mwami Dawidi amusanga aho yari ari mu cyumba kuko yari ashaje cyane, Abishagi wa mukobwa w'i Shunemu yaramukoreraga. 16Batisheba ni ko gupfukamira umwami, na we aramubaza ati: “Urifuza iki?”
17Batisheba aramusubiza ati: “Nyagasani, wandahiye mu izina ry'Uhoraho Imana yawe, ko umwana wawe Salomo ari we uzaba umwami akagusimbura ku ngoma. 18None dore Adoniya ni we wimye ingoma, nyamara wowe nyagasani utabizi. 19Yatambye ibimasa n'inyana z'imishishe n'intama nyinshi, atumira abahungu bawe bose, n'umutambyi Abiyatari na Yowabu umugaba w'ingabo, nyamara ntiyatumira umugaragu wawe Salomo. 20None rero nyagasani, ubu Abisiraheli bose baguhanze amaso, kugira ngo ubatangarize ugiye kugusimbura ku ngoma. 21Naho ubundi nyagasani numara gupfa, jye n'umuhungu wanjye Salomo bazadufata nk'abagome.”
22Batisheba akivugana na Dawidi, umuhanuzi Natani aba arinjiye. 23Abagaragu b'umwami baramubwira bati: “Umuhanuzi Natani yinjiye ibwami.” Nuko Natani yubama imbere y'umwami, aramupfukamira.
24Aramubaza ati: “Nyagasani, mbese ni wowe wategetse ko Adoniya ari we uzagusimbura ku ngoma? 25Dore uyu munsi yagiye atamba ibimasa n'inyana z'imishishe n'intama nyinshi, atumira abahungu bawe n'abatware b'ingabo bose n'umutambyi Abiyatari. Bose bari imbere ye bararya baranywa bavuga bati: ‘Harakabaho Umwami Adoniya!’ 26Icyakora nyagasani, jyewe n'umutambyi Sadoki, na Benaya mwene Yehoyada na Salomo, ntabwo yadutumiye. 27None se nyagasani, waba waravuze uzagusimbura ku ngoma utabitumenyesheje?”
28Umwami Dawidi aravuga ati: “Nimumpamagarire Batisheba.” Araza ahagarara imbere y'umwami.
29Nuko Dawidi aravuga ati: “Ndahiye Uhoraho wankijije akaga kose, 30nk'uko nabirahiye mu izina ry'Uhoraho Imana ya Isiraheli, nkavuga ko umuhungu wawe Salomo ari we uzansimbura ku ngoma, uyu munsi ngiye gusohoza icyo nasezeranye.”
31Batisheba apfukamira umwami yubamye, aravuga ati: “Harakabaho Umwami Dawidi iteka ryose!”
32Umwami Dawidi atumiza umutambyi Sadoki, n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada. Baraza bahagarara imbere y'umwami. 33Umwami Dawidi arababwira ati: “Mujyane n'ingabo zanjye, mushyire umuhungu wanjye Salomo ku nyumbu yanjye mumujyane i Gihoni. 34Umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani bamwimikishe amavuta, abe umwami wa Isiraheli. Muvuze ihembe muvuge muti: ‘Harakabaho Umwami Salomo!’ 35Mumuherekeze aze yicare ku ntebe yanjye ya cyami ansimbure ku ngoma. Mushyiriyeho gutegeka Abisiraheli n'Abayuda.”
36Benaya mwene Yehoyada asubiza umwami ati: “Bibe bityo nyagasani! Koko ibyo ni byo Uhoraho Imana yawe ishaka. 37Nk'uko kandi Uhoraho yabanye nawe nyagasani abe ari ko azabana na Salomo, ubwami bwe azabushyire hejuru ndetse burute ubwa databuja Dawidi.”
38Nuko umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti#Abakereti n'Abapeleti: bari abacancuro barindaga Umwami Dawidi. Reba 2 Sam 8.18; 15.18., buriza Salomo ku nyumbu ya Dawidi bamujyana i Gihoni. 39Bagezeyo umutambyi Sadoki afata ihembe ryuzuye amavuta yavanye mu Ihema ry'Uhoraho, ayimikisha Salomo kugira ngo abe umwami. Bavuza ihembe maze abantu bose batera hejuru bati: “Harakabaho Umwami Salomo!” 40Hanyuma Salomo arataha, rubanda bamuherekeza banezerewe cyane bavuza imyironge, ku buryo ubutaka bwatigiswaga n'amajwi yabo.
Salomo agirira imbabazi Adoniya
41Adoniya n'abatumirwa be bamaze gufungura bumva urusaku. Yowabu yumvise ihembe rivuga arabaza ati: “Kuki mu mujyi hari urusaku rwinshi?”
42Yowabu akivuga atyo, Yonatani umuhungu w'umutambyi Abiyatari aba ageze aho. Adoniya aramubwira ati: “Injira kuko uri umugabo w'intwari, ugomba kuba utuzaniye inkuru nziza.”
43Yonatani asubiza Adoniya ati: “Inkuru si nziza! Umwami Dawidi amaze kwimika Salomo kugira ngo abe umwami. 44Dawidi yategetse umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani na Benaya mwene Yehoyada, n'Abakereti n'Abapeleti ngo bashyire Salomo ku nyumbu y'umwami. 45Umutambyi Sadoki n'umuhanuzi Natani bamwimikisha amavuta i Gihoni kugira ngo abe umwami. Bagarukanye na we banezerewe cyane, ku buryo umujyi wose wuzuye urusaku ari na rwo mwumvise. 46Ndetse ubu Salomo yicaye ku ntebe ya cyami. 47Ikindi kandi n'ibyegera byose by'Umwami Dawidi byaje kumushimira bivuga biti: ‘Imana izashyire hejuru izina rya Salomo gusumbya aho iryawe ryari rigeze, kandi izahe ubwami bwe kugira icyubahiro gisumba icyo ubwawe bwagize.’ ” Umwami Dawidi apfukama ku buriri bwe, 48aravuga ati: “Nihasingizwe Uhoraho Imana y'Abisiraheli yo yashyizeho uyu munsi, uwo kunsimbura ku ntebe ya cyami mbyirebera.”
49Abatumirwa ba Adoniya babyumvise bashya ubwoba, barahaguruka baratatana buri wese aca ukwe. 50Adoniya agira ubwoba bwinshi kubera Salomo, nuko aragenda afata ku mahembe y'urutambiro.#50: Gufata ku mahembe y'urutambiro byari uburyo bwo guhungira ku Mana. Reba Kuva 21.12-14. 51Baza kubwira Salomo ko Adoniya yamutinye cyane agahungira ku rutambiro, agafata ku mahembe yarwo akavuga ati: “Sinzahava keretse Salomo andahiye ko atazanyicisha inkota.”
52Salomo aravuga ati: “Naba inyangamugayo nta n'agasatsi na kamwe kazava ku mutwe we, ariko nagwa mu ikosa na rito azicwa nta kabuza.” 53Umwami Salomo yohereza abantu kumuvana aho ku rutambiro. Araza apfukamira Salomo yubamye. Salomo aramubwira ati: “Itahire.”

Currently Selected:

1 Abami 1: BIR

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy