YouVersion Logo
Search Icon

Abanyaroma 1

1
Indamutso
1Ni jye Pawulo ubandikiye, jyewe umugaragu wa Kristo Yezu. Imana yampamagariye kuba Intumwa yayo, intoranyiriza kwamamaza Ubutumwa bwayo bwiza.
2Ubwo Butumwa Imana yabusezeranye kuva mbere mu Byanditswe yatugeneye, itumye abahanuzi bayo. 3-4Buvuga ibyerekeye Umwana wayo Yezu Kristo Umwami wacu. Ukurikije amasekuruza y'abantu akomoka kuri Dawidi#akomoka kuri Dawidi: reba Mt 1.1., naho ukurikije ibya Mwuka Muziranenge, Imana yerekanye ko ari Umwana wayo, ikoresheje ububasha bwayo igihe imuzuye mu bapfuye. 5Ku bw'uwo Imana yangiriye ubuntu ngo mbe Intumwa yayo, nemeze abo mu mahanga yose ibya Kristo kugira ngo bamwemere, bityo bamwumvire. 6Namwe muri muri abo kuko Imana yabahamagaye ngo mube aba Yezu Kristo.
7Ni mwe mwese nandikiye abakundwa n'Imana b'i Roma, abo yahamagariye kuba intore zayo. Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Pawulo yifuza gusura abemera Kristo b'i Roma
8Mbere na mbere ndashimira Imana yanjye ku bwa Yezu Kristo kubera mwe mwese, kuko kwemera Kristo kwanyu kwamamaye ku isi yose. 9Imana nkorera n'umutima wanjye wose, namamaza Ubutumwa bwerekeye Umwana wayo, ni yo ntanzeho umugabo ko mpora mbazirikana 10mu masengesho. Nyisaba ubudasiba ngo ubu ibe yampa uburyo bwo kuza iwanyu, bivuye ku bushake bwayo. 11Mbega ukuntu nifuza kubabona, kugira ngo ngire impano ya Mwuka w'Imana mbagezaho yo kubakomeza! 12Ndifuza kuba muri mwe ngo muterwe inkunga no kwemera Kristo kwanjye, nanjye nyiterwe n'ukwanyu.
13Bavandimwe, sinabahisha ko kenshi nafashe umugambi wo kuza iwanyu, ariko kugeza ubu nkagira impamvu zibimbuza. Nifuzaga ko umurimo wanjye wakwera imbuto#wakwera imbuto: reba Yh 15.5 (sob). iwanyu, bityo nkaba nungutse abemera Kristo muri mwe kimwe no mu yandi mahanga nagezemo. 14Koko nahawe inshingano yo kugeza Ubutumwa bwiza ku bantu bose, baba abasirimu cyangwa abanyamusozi, baba abanyabwenge cyangwa abaswa. 15Ni cyo gituma nshaka namwe kubagezaho Ubutumwa bwiza, mwebwe abari i Roma.
Ububasha bw'Ubutumwa bwiza bw'Imana
16Erega kwamamaza Ubutumwa bwiza ntibintera isoni, kuko ari bwo bubasha Imana ikoresha ngo ikize uwemera Kristo wese, uhereye ku Bayahudi ukageza no ku bandi. 17Ubwo Butumwa ni bwo buhishura uburyo Imana iha abantu kuyitunganira babikesha kwemera Kristo, bigatuma bagenda barushaho kumwizera. Ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo “Utunganiye Imana abitewe no kuyizera azabaho”#abitewe … azabaho: cg azabeshwaho no kuyizera. Reba Hab 2.4..
Abantu bose batsinzwe n'urubanza
18Uhereye mu ijuru, Imana yahishuye uburakari iterwa n'ubugome bwose bw'abantu bayisuzugura bakagira nabi, bagapfukirana ukuri bitewe n'ubwo bugome bwabo. 19Erega ibyo umuntu ashobora kumenya ku byerekeye Imana bimaze kubagaragarira, kuko Imana ubwayo yabibagaragarije! 20Kuva isi yaremwa, ibitaboneka by'Imana – ni ukuvuga ububasha buhoraho bwayo n'ubumana bwayo – abantu babibona mu byo yaremye ku buryo busobanutse. Nta cyo rero bafite bakwireguza. 21Nubwo bazi Imana, ntibayihaye ikuzo kandi ntibayishimiye nk'uko biyikwiye. Ahubwo ibitekerezo byabo byabaye imburamumaro, kandi ukujijwa kw'imitima yabo kwatumye bahera mu mwijima. 22Barirase ngo ni abanyabwenge, nyamara babaye ibicucu. 23Ikuzo ry'Imana idapfa bariguranye amashusho y'abantu bapfa, n'ay'inyoni n'ay'inyamaswa n'ay'ibikurura inda.
24Ni yo mpamvu Imana yabaretse ngo biyandarike babitewe no kurarikira, bityo bagafatanya gutesha imibiri yabo agaciro. 25Ukuri kw'Imana bakuguranye ibinyoma, maze baramya kandi bagakorera ibyaremwe babisimbuza Imana Rurema, ari iyo ikwiye gusingizwa iteka ryose. Amina.
26Ni cyo gituma Imana yabaretse bakagengwa n'irari ritesha agaciro, bigeza aho abagore babo bakoresha imibiri yabo ku buryo bunyuranye n'ubwo yaremewe. 27Abagabo na bo biba bityo bareka kubana n'abagore bashakanye uko Imana yabigennye, ahubwo barararikirana ubwabo bigeza aho bakora ibizira umugabo ku wundi, maze babona mu mibiri yabo ingaruka ikwiranye n'ubuyobe bwabo. 28Bibwiraga ko atari ngombwa kumenyana n'Imana, ni cyo cyatumye na yo ibareka ngo bagire ibitekerezo bigoramye, bakore n'ibidakwiye. 29Buzuye ubugome bw'uburyo bwose, hamwe n'ubugizi bwa nabi n'irari ry'ibintu n'urugomo. Bigwizamo ishyari n'ubwicanyi, amakimbirane n'ubutiriganya n'amatiku, gukwiza amagambo 30no gusebanya. Ni abanzi b'Imana n'abanyagasuzuguro n'abirasi, barirarira bagahimba ibibi ntibumvire ababyeyi, 31barangwaho ubujiji n'ubuhemu, ni indashoboka nta n'impuhwe bagira. 32Bazi iteka ry'Imana rivuga ko ibyaha nk'ibyo bikwiye guhanishwa urupfu, nyamara ntibabikora gusa ahubwo banashima ababikora.

Currently Selected:

Abanyaroma 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy