YouVersion Logo
Search Icon

Nehemiya 1

1
1Ibyo Nehemiya mwene Hakaliya yakoze.
Nehemiya amenya amakuru y'i Yeruzalemu
Mu kwezi kwa Kisilevu#Kisilevu: ukurikije kalendari y'ubu, kwatangiraga mu Ugushyingo hagati kukageza mu Ukuboza hagati. mu mwaka wa makumyabiri Umwami Aritazeruzi#Aritazeruzi: mu giheburayi handitse umwaka wa makumyabiri gusa. Ukurikije umutwe wa kabiri umurongo wa mbere, umwami uvugwa ni Aritazeruzi. Hari nko muri 445 M.K. ari ku ngoma, jyewe Nehemiya nari mu kigo ntamenwa cy'i Shushani. 2Nuko umuvandimwe wanjye Hanani aza i Shushani aturutse mu gihugu cy'u Buyuda, ari kumwe n'abandi baturukanyeyo. Mbabaza amakuru y'itsinda ry'abasigaye, ni ukuvuga Abayahudi batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, mbabaza n'ibyerekeye Yeruzalemu. 3Barambwira bati: “Iryo tsinda ry'abatahutse bagize amakuba menshi ndetse bahinduka insuzugurwa. Naho ibyerekeye Yeruzalemu, urukuta ruhazengurutse rwarasenyutse n'inzugi z'amarembo yaho zarakongotse.”
Nehemiya asabira Abayahudi
4Maze kumva ibyo nicara hasi ndarira, mara iminsi mbabaye cyane nigomwa kurya. Nihatira kandi kwambaza Imana nyir'ijuru 5ngira nti: “Ayii, Uhoraho Mana nyir'ijuru! Mana urakomeye, ufite igitinyiro kandi ukomeza Isezerano wagiranye natwe n'abumvira amabwiriza yawe. 6Ndakwinginze undebe jyewe umugaragu wawe, kandi utege amatwi wumve gutakamba kwanjye nsenga ku manywa na nijoro, nsabira Abisiraheli abagaragu bawe. Ni koko ndemera ko twebwe Abisiraheli twagucumuyeho, ndetse nanjye ubwanjye na ba sogokuruza 7twagucumuyeho bikabije. Twanze gukurikiza amabwiriza n'amateka n'ibyemezo wahaye Musa umugaragu wawe. 8Ariko wibuke amabwiriza wahaye umugaragu wawe Musa ugira uti: ‘Nimumpemukira nzabatatanyiriza mu mahanga. 9Ariko nimungarukira mugakurikiza amabwiriza yanjye, naho mwaba muri iyo gihera mwarajyanywe ho iminyago, nzabakoranyiriza hamwe mbagarure ahantu nzaba naratoranyije kugira ngo habe icyicaro cyanjye.’ 10Abo bantu ni twebwe abagaragu bawe wacunguje imbaraga zawe nyinshi n'ubushobozi bwawe bwinshi. 11Ayii Nyagasani, ndakwinginze tega amatwi, umva ugusenga kwanjye jyewe umugaragu wawe, n'ukw'abandi bagaragu bawe bishimira kukubaha. None uyu munsi umpe kugirira ishya n'ihirwe ku mwami.”
Icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami ibyokunywa.#nshinzwe … ibyokunywa: umuntu wabaga ashinzwe guhereza umwami ibyokunywa, yabaga ari umukozi wubashywe kandi ufite umwanya w'ingenzi cyane.

Currently Selected:

Nehemiya 1: BIRD

Highlight

Share

Copy

None

Want to have your highlights saved across all your devices? Sign up or sign in

YouVersion uses cookies to personalize your experience. By using our website, you accept our use of cookies as described in our Privacy Policy